Kayonza: Abahinzi barataka igihombo ku musaruro w’ibigori wabuze isoko
Bamwe mu bahinzi b’ibigori bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba barinubira ko bahinga bakeza ariko umusaruro wabo ukabura abawugura kugeza n’aho wangirikira mu buhunikiro, ubu ngo ingemeri (igipimo kirenga kg 1) igura amafaranga y’u Rwanda 100, ibi bibaca intege kuko bibatera igihombo gikomeye.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza ntibwemeranya n’aba baturage kuko buvuga ko abaguzi babonetse gusa ikibazo kikaba ko babonetse batinze bigasanga bamwe baragurishije ku giciro gito n’abamamyi.
Bamwe muri aba baturage bo mu murenge wa Murundi twaganiriye bavuga ko bahomba ndetse ngo n’amafaranga bashoye bahinga ntibabasha kuyagaruzaho na kimwe cya kabiri cyayo.
Rwakana J.Bosco umwe mu bahinzi ati “Tureza imyaka ntitubone amasoko kandi twarakoresheje ifumbire iduhenze n’imbuto iduhenze twajya kugurisha igiciro kikaba gito, ubwo se twaba dukorera iki? Twaba dukorera Leta gusa.”
Uwitwa Habinshuti Emmanuel na we ni umuhinzi ati “Turahinga tukeza neza twarangiza tukabura abaguzi ugasanga amafaranga tubonye, make ni yo duhindukiye akishyura ya fumbire twakoresheje ubwo twe tugasigarira aho.”
Aba bahinzi b’ibigori muri Murundi bagurisha bakoresheje icyo bita ingemeri. Kuri bo ngo na yo ibateza igihombo kuko ingemeri iruta kg 1 kandi ikaba igurwa amafaranga y’u Rwanda 100, ubwo birumvikana ikiro cyo kiri munsi cyane y’ayo mafaranga.
Ku bwabo barifuza ubuvugizi ku babishinzwe.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John ntiyemera ko ibigori byabuze abaguzi ngo kuko baraje kandi umusaruro wose waraguzwe.
Agira ati “Heze ibigori byinshi tubanza kubura isoko, ariko twaje gukorera inama hariya ku Ntara icyo gihe haboneka amakampani agera kuri atatu hamwe na Stock ya MINAGRI baraza bagura umusaruro wose nubwo baje bakererewe ariko ibigori byose byaraguzwe.”
Meya wa Kayonza avuga ko abaturage banze guhunika bigatuma bahomba bakagurisha ku giciro gito akaba abasaba kwitabira guhunika ngo kuko ubuhunikiro muri uyu murenge wa Murundi burahari.
Nyamara nubwo aba bahinzi bakangurirwa guhunika mu gihe bagitegereje abaguzi, abahinzi bavuga ko nta muti ugaragara ku masoko yo mu Rwanda wifashishwa mu guhungira imyaka kugira ngo iyirinde kwangirika.
Mu Rwanda kg 1 y’ifu y’ibigori inyuze mu ruganda iyitwa kawunga igurwa amafaranga y’u Rwanda 500 kuri kg 1, ni ukuvuga inshuro zirenga eshanu ku kiguzi cya kg 1 y’ibigori.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
2 Comments
Erega ibigori ntago ar’iryo y’ibanze ku banyarwanda. byaba byiza mugiye mureka abaturage batuye ahantu akaba aribo bahitamo igihingwa bahinga, namwe mukababa hafi, mukabafasha mukurikije ibyo bo bakeneye. n’aho kubahitiramo no kubemeza ko icyo bakeneye mbere na mbere ari ukugulisha, n’ikibazo gikomeye. Erega umuguzi wa mbere kw’isoko mu Rwanda, n’uwo muhinzi urimo kubwira ko umushakira isoko. akagulisha ikiro kibyo yejeje ku mafranga 100fr akazasubirayo kukigura kuli 500fr, n’iryo jana yamaze kuryishyuramo ifumbire wamugulije n’ibindi.
Imwe mu mpamvu ituma bahomba ni ukwikopesha ifumbire.Nibishyura cash uwayizanye azagabanya ibiciro cyane ko ubu babaye 8 bemejwe na Minagri mu gikorwa cyo gutumiza no gucuruza ifumbire mu guhugu hose kandi abahinzi bemerewe kugura batanyuze kuri agrodealers babakubiranaga bakabahenda.Nyuma yo kwishyura bazamenya agaciro kumusaruro wabo ntibongere guhendwa nka mbere.Minagri nibigiremo uruhare kugirango umuhinzi agure ifumbire ari uko azi icyo imumariye ashingiye ku nyungu azakura mu musaruro.Nk’iyitwa TUBURA ibagerekaho n’inyungu z’umurengera zitirirwa banki ugasanga umuhinzi akorera kwishyura ifumbire yahenzweho muburiganya.Gusa n’abandi babashukisha ideni ariko kubishyuza bakabashyira ku ngoyi bazuyaza mukabacuza utwabo inzego z’ibanze zibibafashijemo.Mutabare abahinzi
Comments are closed.