Digiqole ad

Musanze: Hatangimfura Emerita avura ibihingwa mu buryo gakondo

 Musanze: Hatangimfura Emerita avura ibihingwa mu buryo gakondo

Hatangimfura Emerita ageze kure mu bushakashatsi bwo kuvura indwara zifata ibihingwa mu buryo gakondo

*Emerita avura imfpunyarazi, kirabiranya, uburima izo zikaba ari indwara z’ibinyomoro

*Avura indwara zifata ibishyimbo, inyanya n’ibindi bihingwa, akomeje ubushakashatsi no ku ndwara zifata insina

*Uyu murimo yihangiye afite icyizere ko uzamukiza, ubu ashobora kwinjiza hagati ya Frw 20 000 na 40 000 ku kwezi

*Yavuye inyanya z’Umuzungo utuye i Kigali, yari agiye kugwa mu gihombo gikomeye

Hatangimfura Emerita atuye mu karere ka Musanze, mu murenge wa Busogo, mu kagari ka Sahara, mu mudugudu wa Nyarubuye, yatekereje ku ndwara zifata ibinyomoro, agerageza gushaka umuti gakondo akoresheje ibyatsi, ubushakshatsi bwe butanga umusaruro, akeneye amahugurwa no kumuba hafi.

Hatangimfura Emerita ageze kure mu bushakashatsi bwo kuvura indwara zifata ibihingwa mu buryo gakondo
Hatangimfura Emerita ageze kure mu bushakashatsi bwo kuvura indwara zifata ibihingwa mu buryo gakondo

Emerita yaganiriye n’Umuseke tumusanze muri EXPO y’Ubuhinzi n’umusaruro mwimerere yaberaga i Kigali hagati tariki ya 1-3 Kanama 2015.

Hatungimfura yize amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Uburezi (Normale Primaire), gusa ngo yakuze se ari umukangurambaga mu buhinzi wabigize umwuga (Agronome).

Yagize ati “Naricaye ndatekereza nshaka umwuga kuko niyumvagamo ubushobozi, ndatinyuka, ndiba nti niba imiti y’ibyatsi bya Kinyarwanda yakiza umuntu, ibyo byatsi bishobora kuvura bigakiza ibimera bigenzi byayo.”

Ubwo mu mwaka wa 2013 atangira ubushakashatsi ku buvuzi bw’indwara zifata ibinyomoro yahingaga, uko ashyiraho imiti ivangavanze akabona ibinyomoro bimeze neza birashishe.

Hatungimfura akora imiti ye mu byatsi bya Nyiramunukanabi, Urusenda n’Umuhokoro, Rwiziringa na Tungurusumu. Arabisekura yabivangavanze akabikuramo umuti.

Avuga ko abashinzwe ubuhinzi bamaze kubona ko afite ubushobozi, bamufashije mu mahugurwa bamufasha kumenya uko yajya akoresha ibipimo mu kuvangavanga imiti ye. Ayo mahugurwa yayahawe na ROWAMU.

Ati “Ayo mahugurwa yatumye mbikunda numva biroroshye kuko ibyatsi mbifite,  nabiteye iwange, icyo gihe badushishikarizaga ko abagore twakwigira, nanjye ndavuga ngo ngiye guhanga uyu murimo. Imiti nayitangiraga ubuntu nkabwira umuntu ngo genda ugerageze, akaza akambwira ati ‘ibintu birasobanutse’.”

Hatungimfura yatangarije Umuseke ko ubu avura indwara y’Impfunyarazi, iyi ngo ifata amababi y’ibinyomoro agapfunyarara.

Avura indi yitwa Utumatiro cyangwa Ibihumyo, nayo ifata ibinyomoro ugasanga ngo hariho udusimba tw’imyeru tukica umusaruro.

Hari indi ndwara yitwa Uburima,ngo ni udusimba dukunze gufata imyaka yose, hari n’indi yitwa Tondagira ifata uruti rw’ikinyomoro ngo kikabemba kikagira amabara y’umukara.

Yagize ati “Iyo ndwara ifashe ikinyomoro, ururabo rurahunguka n’imbuto ugasanga igiti gisigaye cyonyine, nayihaye abantu mbona birakemutse. Ubwo nibwo natangiye guha agaciro umurimo wanjye, Majoro udukuriye mu buhinzi arambwira ati ‘komera ni aho biva’.”

Uyu mugore bigaragara ko akiri mutoya, ngo avura n’indwara yitwa Kirabiranya ifata inyanya n’indi myaka, avuga ko hari Umuzungu w’Umuholande yavuriye inyanya uba i Kigali kandi ngo yaramushimiye.

Avura ibirayi, ibishyimbo, n’ibinyomoro ariko afite imbogamizi ko aho akorera nta nsina zihaba gusa ngo abonye aho akorera ubushakashatsi ku nsina byamufasha kwiyungura ubundi bwenge.

Umwuga yihangiye, kugeza ubu ngo ashobora guha serivise abahinzi 30 bakeneye umuti. Uyu muti we L 1 ayigurisha amafaranga y’u Rwanda 5000, ngo mu kweiz iyo byagenze neza abona amafaranga ari hagati 20 000 na 40 000.

Expo y’ubuhinzi n’umusaruro mwimerere yiswe ‘Kigali International Trade fair for organic and Natural products’ yamufashije guhura n’agronomo ukuriye abahinzi ntangarugero amugurira umuti ndetse ngo amugira inama yo kwandikisha umushinga we kugira ngo utaziganwa, ibyo ngo byamwaguye ibitekerezo.

Undi muntu washakaga imiti gakondo y’ibihingwa bye, ngo yamusabye ko bakorana bakagira umurima i Kigali wo guhingamo imyaka y’icyitegererezo, bagakoresha imiti ye kugira ngo abantu bajye baza kureba ukuri kw’ibyo avuga, bibe nka ‘publicite’.

Ibyo akora yabiherewe ibyangombwa ariko akeneye ko ababishinzwe bamuba hafi agakomeza ubushakashatsi bwe
Ibyo akora yabiherewe ibyangombwa ariko akeneye ko ababishinzwe bamuba hafi agakomeza ubushakashatsi bwe
Hatangimfura asobanurira abayobozi bo muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi uburyo imiti ye ikora
Hatangimfura asobanurira abayobozi bo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi uburyo imiti ye ikora

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish