Digiqole ad

Rutsiro: Mu mwaka 1 hibwe banki 2, umutekano w’amafaranga urakemangwa

 Rutsiro: Mu mwaka 1 hibwe banki 2, umutekano w’amafaranga urakemangwa

Akarere ka Rutsiro

Gukosora: Mu Karere ka Rutsiro haravugwa ibikorwa by’uruhererekane byo kwiba Banki na Koperative yo Kubitsa no kugiriza Umurenge SACCO. Mu gihe kitarenze umwaka hibwe Banki y’abaturage y’u Rwanda, ubu haravugwa ubujura bwibasiye UMURENGE SACCO wa Mushubati wibwe kuri uyu wa kane tariki 24 Nzeri 2015, wibwe nyuma y’uko hibwe n’Ikigo nderabuzima cya Musasa.

Mu nkuru yacu yabanje twababwiraga ko hibwe Banki y’Abaturage y’u Rwanda n’Imirenge SACCO ibiri, uwa Musasa n’uwa Mushubati, ariko siko bimeze ahubwo hibwe Umurenge SACCO wa Mushubati (tariki ya 24 Nzeri) ndetse mbere yaho hari hibwe Ikigo Nderabuzima cya MUSASA, aho umukozi waho (Comptable) yatwaye amafaranga Miliyoni esheshatu aratoroka.

Akarere ka Rutsiro
Akarere ka Rutsiro

Amakuru yizewe Umuseke ufitiye gihamya ni uko uwari ushinzwe ikigega (Caissier) wa Koperative yo kubitsa no kuguriza, UMURENGE SACCO mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro yateruye amafaranga ataramenyekana umubare na n’ubu akaba yaburiwe irengero.

Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 24 Nzeri, aravuga ko amafaranga yibwe ari menshi ariko nta muyobozi uzi iby’iki kibazo uragira icyo atangaza.

Ku murongo wa Telefoni, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Gaspard Byukusenge yatubwiye ko aya makuru yayamenye ariko nta byinshi aramenya.

Yagize ati “Aya makuru nanjye nayamenye, ariko ndi ahantu kure sinabashije kubikurikirana neza, buriya ndabimenya nimugoroba.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, IP Kanamugire Theobald yatangarije Umuseke ko aya makuru atarayamenya, atwizeza kutuvugisha isaha yose abimenyera.

Mu gihe kitarenze umwaka hibwe banki y’abaturage, Umurenge SACCO na Centre de Sante

Banki y’Abaturage y’u Rwanda iri mu murenge wa Gihango imbere y’ibiro by’Akarere ndetse na Polisi y’Igihugu, yibwe n’abakozi bayo miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umukozi wari ushinzwe umutekano kuri iyi banki, yasanganywe amafaranga miliyoni enye (Frw 4 000 000).

Amafaranga yose yibwe BPR yari miliyoni 24. Uwari ushinzwe kurinda iyo banki, yabwiye abakora iperereza ko uwari ukiriye serivisi (Manager) yaje arafungura amwemerera miliyoni enye.

Uyu ‘Manager’ aracyari mu nkiko, urukiko rwamukatiye iminsi 30 yo kuburana afunze, kuko yanze kwemera ibimuvugwaho.

Umurenge SACCO wa Mushubati, ubujura bwamenyekanye kuri uyu wa kane tariki 24 Nzeri, ntabwo havugwa amafaranga, hari abavuga miliyoni 12 z’amanyarwanda, hari n’abavuga amafaranga menshi.

Komite nyobozi y’uyu Murenge SACCO yakoze inama isanga hari amafaranga menshi abura kandi bibazwa uyu Caissier, icyo gihe ntiyatawe muri yombi kugera ubwo yafataga asigaye akayatwara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati, Etienne Nirere nomero ye ya telefoni ntibashaga gucamo, kimwe n’umuyobozi w’iyi SACCO ya Mushubati yibwe.

Umuyobozi wa Serivisi (Manager) w’Umurenge SACCO wa Musasa yavuguruje amakuru yavugaga ko mu Murenge SACCO ayobora habayemo ubujura, ahubwo avuga ko Ikigo Nderabuzima cya Musasa (Centre de Sante de Musasa), aricyo giheruka kwibwa n’umucungamari wacyo, witwa Jerome (niryo zina yavuze ko yibuka) aho yatwaye amafaranga angana na miliyoni esheshatu.

Mugisha Josue, Mnager w’Umurenge SACCO ya Musasa yitwa Imbanzamihigo, yemeje amakuru y’ubujura bwakozwe muri SACCO ya Mushubati. Yabwiye Umuseke ko yaganiriye n’umuyobozi w’iyi SACCO ariko ngo ntiharamenyekana umubare w’amafaranga yibwe.

Yagize ati “Nabyo (ubujura) twarabimenye, hari igihe ku mabanki habaho ubujura ku mafishe, ariko imibare ntiyahita iboneka kuko hari ubwo umukozi yaba yaribye no ku yandi mafishe. Nahoze mvugana na Manager waho ubujura bwarabaye, n’uwo mukozi yaragiye.”

Umutekano w’amafaranga udahwitse n’akagambane k’abakozi ni nyirabayazana

Abadepite bagize Komisiyo y’Uburuzi n’Inganda basanze SACCO zo mu Karere ka Rutsiro hari izirindishwa inkoni (ibibando).

Iyi SACCO yibwe yakoranaga na ECOBANK ishami rya Karongi, amafaranga ajyanwa kuri Banki bayaha ‘Caissier’ akayajyana mu ntoki cyangwa agatega moto kugira ngo ajye kuyabitsa.

Biragoye kumva uko Umurenge SACCO wibwa, kuko abayobozi bayo batangarije Abadepite ko Perezida wa SACCO, ‘Gerant’, n’Umucungamutungo ‘Comptable’ aribo bagira imfunguzo z’umutamenwa ubukwamo amafaranga.

Izo mfunguzo ngo ziba zifungura imiryango itandukanye, ku buryo iyo bakeneye gufungura umutamenwa (Coffre Fort) bisaba ko abo batatu bajyana, bityo uretse kuba habaho akagambane biragoye ko umwe yatwara ayo mafaranga.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • None aho kuburara wakoriki? Ibi byose birerekana ubusumbane mwiranganya ryubukungu bwigihugu nonese bamwe bazarya abandi baburare? Aho gupfa none nzapfa ejo.Kera nkiri umwana nibuka abatwa bazaga gutonga iperu kuri za gereza basaba gufungwa.Kuko icyo gihe inzara yanumaga.

    • none se nkawe witwa mugabumwe, nkawe koko warerewe hehe? urakangurira abantu kwiba? cyokora wasanga naso yiba birumvikana ko ntakindi wakwigisha abanyarwanda.urabura gukora ngo nubusumbane? nkawe rwose ntacyo umariye urwanda nabanyarwanda usibye………..

  • Bakurikiranwe

  • @Mugabumwe,ibyuvuga nukuri ureke abirirwa batubeshyango ubukungu bwariyongereye.Hiryano hino kwabene ngofero rurakinga batanu.

  • ahhh erega ntago amafranga ari ibicuruzwa bisanzwe!: ntago nigeze nizera ikitwa microfinance kubera impamvu yuko nta professionalisme zigira usanga aribintu byo kwiearrangeant nta bikoresho bihagije . nta bakozi. nta nyubako… ubaha ibyangombwa nawe ni ukwibaza ibye .bnr kora akazi kawr naho ubundi wapi

  • Gushakira amaramuko mu kunyunyuza ingufu z’abandi ni bibi! Amakuru natangirwe igihe urebe ko abo bajura bazongera kwisukira ibyo bigo

  • Polisi nibakurikirane

  • Ikibazo cy’imirenge Sacco kigomba gukemuka vuba na bwangu. Harabura iki? Hubakwe systeme yo kurinda umutekano w’amafaranga y’abaturage. Kuki Ecobank itajya kuyafata kuri buri murenge. Kuki hataba gerant na comptable buri wese agakora ibye mbere yo kohereza ay’umunsi? Kuki hatubakwa systeme yoroshya control ku buryo uri kuri central level amenya ibyakorewe mu mirenge. Bishobora no gukorwa na Ecobank yo ikusanya avuye mu mirenge. Oya nta kwishakiriza uburyo bwo gukora mu by’abaturage. Ese experience ya Micro Finance yigishije iki Minecofin? Amakosa yabayemo azabe no mu mirenge Sacco. BNR nikore akazi kayo abaturage bamaze kumenya ibyiza byo kutabika mu mahembe ejo bitazacibwa intege n’imikorere idahwitse y’ababishinzwe.Murakoze ni inama natangaga.

Comments are closed.

en_USEnglish