Digiqole ad

Igiciro cya Lisansi na mazutu cyagabanutseho amafaranga y’u Rwanda 32

 Igiciro cya Lisansi na mazutu cyagabanutseho amafaranga y’u Rwanda 32

Lisansi

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yagabanyije ibiciro by’ibikomoka kur Petrol, i Kigali ngo L 1 ya lisansi (essence) na Mazutu ntibigomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 888.

Ibiciro by’ibikomoka kuri Petrol byari biherutse kuzamurwa bigera ku mafaranga 920 kuri L 1 ya lisansi i Kigali.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko yamanuye ibiciro by’ibikomoka kuri Petrol bitewe n’uko ku isoko mpuzamahanga ibiciro byamanutse.

Itangazo rya Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda
Itangazo rya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda

9 Comments

  • Ese kuki buri gihe inyinshi mu nyandiko zisohoka mu bigo bya Leta zigenewe abanyamakuru, usanga akenshi zuzuyemo amakosa y’imyandikire y’Ikinyarwanda ?

    Byaba se ari uko abazandika nta bumenyi babifitemo ? Ntibagenzura ibigiye gutangarizwa rubanda se?! Jye impamvu yaranyobeye, hazagire unsobanurira !

    Ubushakashatsi buherutse kwerekana ko Ikinyarwanda nacyo cyiri ku rutonde rw’indimi zishobora kuzimangatana burundu mu myaka iri imbere aha….Bigenze gutyo ubwo “Ndi Umunyarwanda” yaba isigaye ku zihe nkingi ?!

    Banyarwanda nimusigasire umuco wanyu (Burya umuco ugizwe n’ururimi n’ibindi byinshi), utabacika mugacika ku isoko, mukazisanga muvoma ikidendezi cy’ibirohwa !

    • Amakosa uvuga se ko utayagaragaje n’uko yakosorwa ngo turebe ko wowe uzi kucyandika neza.

    • Uribeshye ikosore. Iri ni Itangazo gusa, nta na hamwe handitse ko ari itangazo rigenewe abanyamakuru. Ikindi kandi soma neza iyi nyandiko nubonamo amakosa arenze 2 y`imyandikire y`ikinyarwanda ndemera ko uzi ikinyarwanda.

    • Ariko se koko witwa mwalimu? cyangwa waba witirirwa umurimo ukora w’ubwarimu? Muvandimwe rero, baca umugani ngo: uyishungura ntayiburamo inkumbi.

      Igikuru nuko ubutumwa Nyakubahwa Minisitiri yageneye abantu bose (not journalists only nkuko ubivuga) bwatambutse. Wowe umeze nkawundi wabuze icyo atuka inka, ati: dore icyo gicebe cyayo. Pole sana.

  • Ibi ni ibyerekana u Rwanda ruhagaze neza Ku isoko mpuzamahanga.

  • Ndahamya ko uyu wihaye gukosora ngo amakosa y` ikinyarwanda
    ahubwo ashobora kuba atakizi neza! Ntiyerekanye aho amakosa aherereye
    ngo atange n` uko yakosorwa. Ni ubute se yagize? ni ugutinya se kwigaragaza
    ngo atavaho yibeshya? Nta bunararibonye mubonanye! Keretse niba ashaka kuvuga hariya bakoresheje igifaransa bandika“ essence“. Niba ari byo,namwumva. Ikindi yabeshye ko ari itangazo rigenewe Abanyamakuru,
    abibonye he ko ari bo rigenewe nk` ubu koko?

    • Nk’uko Rugoli abivuga, iri tangazo ko ritagenewe abanyamakuru ryageze mu kinyamakuru cy’umuseke cg igihe.com gute ? Babashake babahane, hahahaaa …!!

  • Ahubwo se ko ndeba uwaryanditse atagaragaje abo rigenewe ? Ubanza ari abanyarwanda, hatarimo abanyamakuru !

    • Ariko mujye mubanza munasome !! Itangazo rigenewe abantu bose. Ubundi se ni ngomba ko itangazo rigenerwa ikiciro cy`abantu runaka kihariye ? Abanyamakuru nabo ni abantu rirabagenewe.

Comments are closed.

en_USEnglish