Digiqole ad

Kaboneka yavuze ku iyirukanwa n’isezera ry’abakozi bo mu nzego z’ibanze

 Kaboneka yavuze ku iyirukanwa n’isezera ry’abakozi bo mu nzego z’ibanze

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka asanga kwirukana abakozi mu tugare n’imirenge byari mu rwego rwo kwisuzuma

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Fancis Kaboneka avuga ko ibimaze iminsi biba mu nzego z’ibanze atari ukwegura ku bakozi n’abayobozi, ahubwo ngo habayeho kwirukanwa no gusezera ku mpamvu bwite kandi ngo nta gikuba cyacitse mu nzego zibanze bahora ‘bavugurura’.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka asanga kwirukana abakozi mu tugare n’imirenge byari mu rwego rwo kwisuzuma

Ubwo Umunyamakuru w’Umuseke yabazaga Minisitiri Francis Kaboneka icyo atekereza ku gikorwa cyo kwegura kw’abayobozi babarirwa muri magana cyane mu nzego z’ibanze nko mu tugari n’imirenge mu Ntara zose z’igihugu, yavuze ko biriya bisanzwe biba mu nzego z’ibanze.

Ati “Biriya si no kwegura, ni abayobozi bafite ibibazo bakurikiranyweho, bamwe bahisemo gusezara cyangwa guhagarika akazi kabo kubera ibyo bibazo byabo cyangwa ku mpamvu zabo.”

Minisitiri Kaboneka avuga ko hari n’abasezeye bahagarika akazi kabo kubera ko babonye akazi gahemba kuruta ako bakoraga, bityo ngo byose ntibikwiye gushyirwa mu gatebo kamwe.

Ati “Turazifite izo ngero z’abantu basezeye kubera ko babonye akazi gahemba neza ashaka kujyamo, hariya ntabwo uba uhamuzirikiye. Hari abasezeye kubera ko beretswe amakosa yabo akabona ko ibintu byakomeye agahitamo gusezera ariko niba harimo ibyaha arabikurikiranwaho. Nta gikuba cyacitse. Si ndi buvuge ngo byagenze gute kuko buri karere gafite ibibazo byako byihariye.”

Kaboneka avuga ko ikibazo cy’umubare w’abirukanywe muri rusange cyabazwa uturere kuko ngo nitwo tubaha akazi ni natwo tubahagarika (mu kazi).

Yabwiye abanyamakuru ko iyirukanwa ry’abakozi bangana kuriya (amagana) akeka ko uturere ari two twari tugeze igihe cyo kwisesengura  tukareba imikorere yatwo gusa ngo ntibyabaye mu gihe kimwe.

Ati “Numva ikibazo cyaba ngo kuki batisesengura barebe uburyo ki bakora? Icyo ni cyo cyaba ikibazo. Ariko kuba bisesengura, ahubwo abanyamakuru mukwiye kubashyigikira no kubafasha kugira ngo iryo sesengura n’iryo vugururwa niba hari ibitagendaga neza bishobore kugenda neza.”

Iki kiganiro kigufi kuri iyi ngingo, Minisitiri Francis Kaboneka yakigiranye n’abanyamakuru nyuma yo guhura na Komisiyo ya Sena ishinzwe Imibereho myiza, mu byo baganiragaho n’Abasenateri hakaba harimo n’iby’imicungire mibi y’abakozi ba Leta nka kimwe mu bibazo Komisiyo y’Abakozi ba Leta yagaragaje muri raporo yayo ya 2015-2016 ko kiri mu bishora Leta mu manza bitewe no kwirukana abakozi mu buryo budakurikije amategeko.

Kaboneka avuga ko akeka ko uko uturere twirukanye bariya bakozi twakurikije amategeko.

Ku cyuho cyaba cyarasigaye mu myanya bitewe no kwirukana abakozi batangaga serivisi, Kaboneka avuga ko icyo kibazo ntaho cyabaye.

Ati “Niba ku murenge hagiye umuntu umwe hari abantu umunani, birahungabanya iki? Akazi karakomeza, si nzi niba hari umuturage wabuze serivise kubera ko hari umuyobozi wagiye.”

Ikibazo cy’abayobozi mu tugari, mu mirenge bagiye birukanwa umusubizo byitwa ko beguye (ku batazi iby’amategeko), Leta ikavuga ko banditse basezera ku kazi ku mpamvu zabo bwite, cyagarutsweho cyane mu binyamakuru by’umwihariko mu mwaka wa 2016 ushize. Nta raporo iratangazwa y’abakozi birukanywe bose, ariko babarirwa muri magana.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • ARAKEKA NYINEEEEEEE

  • Bizatinda ukuri kumenyekane.(kuki byakoze nk’amarushamwa mu turere ?) Wirukana uguguna igufa ukazana urimira bunguri. Naho ibyumuturage na service nitwe tubizi . Burya abana bigira ibyigenge iyo urugo rwiwabo ruyobowe nabi.

  • Njye numva baratinze kwirukanwa kuko inzego zibanze ntizigikora akazi zishinzwe zirirwa munyungu zabo ahubwo nuko ubuyobozi bwohejuru butamenya ibikorerwa abaturage uwabereka ibibera mu MURENGE WA NDERA ABAYOBOZI BINZEGO ZIBANZE NIBO BAPATANA KUBAKA AMAZU YABATURAGE KUKO NTAWE UZISENYA IYO ZUBAKISHWA NINZEGO ZIBANZE AHO USANGA BIBERA MUGUSHAKA AHUBAKWA AMAZU murugazi uwitwa eugene uba muri nyobozi yumudugudu nibyo yirirwamo abo babujije kubaka niwe ububakira!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Bravo F.Kaboneka,icyo nicyo gisobanuro cyari gikenewe koko ntampamvu yoguhora bahwihwisa biba kumpamvu ziyegura rya ba gitifu naba meya,gusa nuko ntanahamwe twigeze twumva ko birukanwe uretse kwegura kumpamvu bwite gusa,ntanuwavuze ko yeguye cg yegujwe kumakosa runaka,gusa byasobanutse kobirukanwe kdi ntagikiba koko nta nigitangaza kuko akazi si umurage,bavemo nabandi bajyemo uretseko nyina wababyaye ari umwe cyane cyane ba gitifu,bica igiti nisazi ukagirango baragabanye:baragabiwe,uwaguhaye akazi afite nokukwirukana,kuki hobazwa kumuyobozi wirukanwe:weguye,wegujwe kdi ntiwibaze kumukozi wawe wirukanye?

    Minister F.Kaboneka afite icyo azibukirwaho yarushije abandi ba Minaloc kubera umweyo we wageze hose nomuntanzi zurugo bigaragarako abamubanjirije bari barabatindikiye kd byose birazwi nkukuntu akarere katekinikaga kakaba akamɓere mukwesa imihigo,lobingi nuguhabwa umwanya,korosa abanyamakosa nokubakingira ikibaba,kunyereza,akarengane nindi myanda myinshi yaranze abavuyeho nabake bakirimo.

    Ikibazo nuko ugaragaza ahoɓitagenda neza akaba ariwowe uba ikibazo ukanabizira bakaguhahana bakagutangatanga bikitwa ko wananiranye cg ko uri umunyamatiku,ibi byeze cyane muri nyarugenge mu mujyi wakigali aho usanga bamwe mubayobozi barigize utumana bakaguca munsi bakakuburabuza.Amakuru arahari

    • Ntimugafane cyane, si byiza. Uzatangazwa n’uko uwo ushimagiza nawe atari shyashya. Uzumirwa bidatinze.

  • Mugume nawe uruwi Ndera koko ubanza ufite nibibazo byo mu mutwe!!! Nonese badakoze uko ejo kobazeguzwa bavamo ntampamba sha!!! Nonese kugirango arambemo ejo kare adasomerwa ibyaha byinshi akeguzwa ko bimusaba kugira abaha amaturo urumva yayakura he sha? Mugashahara ke!!!! Izo niz\angaruka mpora mvugako igihe cyose abakozi bazaba bakora badatuje barahahamuwe ko isaha nisaha bakeguzwa bazakora birwanaho aho kurwana kukazi bakora!! Wowe ugezemo ukabona bagenzi bawe batandukanye uko babigenderamo baziragatsi wakoriki niburi muzima mu mutwe utekereza nkumuntu uzi ubwenge!!! Benabose sha wagizengo nibo beguzwa ko ntanujya ahimbirwa icyo cyaha. usanga bavuga ubusinzi, ubusambanyi, gusiba nutundi nkutwo ngonibyo batangamo raporo Icyama kikabyemera ngayo nguko mwana doreko wagirango ntutubamo!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish