Digiqole ad

Gicumbi: ‘Abazunguzayi b’inyama’ barashinjwa umwanda nabo bati ‘Ni ugushaka amaramuko’

 Gicumbi: ‘Abazunguzayi b’inyama’ barashinjwa umwanda nabo bati ‘Ni ugushaka amaramuko’

Bamwe mu bagenderera umujyi wa Gicumbi banenga abacururiza inyama zitetse ku muhanda kubera umwanda babikorana. Aba bacuruzi biyise ‘Abazunguzayi b’inyama’ iisobanura bavuga ko ntawe ukwiye kubatera ibuye kuko baba bariho bashaka amaramuko.

Aba basore biyise abazunguzayi b'inyama baranengwa umwanda
Aba basore biyise abazunguzayi b’inyama baranengwa umwanda

Aba bacuruzi biganjemo urubyiruko biyita Abazunguzayi b’inyama, bakunze kugaragara cyane ku mudoka yose ikandagiye muri uyu  mujyi bakabaza abahisi n’abagenzi ko bagura izi nyama ziba zihiye.

N’ubwo hari ababaha icyashara kugira ngo bice isari, hari bamwe mu bagenderera uyu mujyi banenga aba biyise ‘Abazunguzayi b’inyama’ kubera umwanda bakorana iyi mirimo bihangiye.

Aba baturage banenga umwanda w’aba bacuruzi, bavuga ko uko baba bagaragara bigaragaza ko n’aho batekera izi nyama haba harasabitswe n’umwanda.

Abanenga aba bacuruzi kandi bavuga ko izi nyama zabo ntawapfa kwizera ko zujuje ubuziranenge ndetse bamwe bakibaza ubwoko bwazo niba ari iz’inka, ihene cyangwa andi matungo. Bagira inama aba bacuruzi.

Birikunzira David  utuye mu murenge wa Rukomo ugaragaramo umubare munini w’abakora ubu bucuruzi avuga aba bacuruzi bakwiye gukura mu rujijo ababagurira n’abifuza kujya babagurira.

Ati “ Bakagombye  kwishyira hamwe bakajya bagirwa inama z’uko umwuga wabo bawukora neza, bagomba kuvugurura isuku, bakavugurura uburyo bwo kuzitwaramo (inyama).”

Aba bacuruzi kandi bagirwa inama yo kwibumbira hamwe, bakanagira umwambaro ubaranga kugira ngo n’abifuza kubagurira babashe kubizera n’uwagira ikibazo amenye uko yabagana.

Aba bacuruzi batita ku suku nke bashinjwa, bavuga ko ntawe ukwiye kubanenga kuko baba bariho bashaka amaramuko, bakavuga ko uzajya ashaka kubagurira azajya abikora utabishaka akikomereza.

Ibi byo kunenga ubucuruzi bw’inyama bukoranwa isuku nke, bibaye mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bumaze iminsi mu bukangurambaga bwo gukangurira abatuye muri aka karere kurangwa n’isuku.

Ubu bukangurambaga bwibanda no ku bafite ibikorwa bisaba gukoranwa isuku ihagije nk’abafite za Restaurents, n’ahandi haganwa n’abaturage nko mu tubari, ndetse buri wa Gatatu w’icyumweru, ubuyobozi gukora igenzura kugira ngo bamenye uko isuku ihagaze mu midugudu.

Mu mpera z’iki cyumweru twaraye dusoje, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho y’abaturage  muri Minisiteri yUbutegetsi bw’igihugu,  Dr Mukabaramba Alvera yasuye akarere ka Gicumbi, yasabye abatuye aka karere kavuzwemo umwanda ukabije kwikubita agashyi bakarangwa n’isuku.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

en_USEnglish