Digiqole ad

 Nyaruguru: Abagore b’Abavumvu ngo nta kirazira ku mwuga uguteza imbere

  Nyaruguru: Abagore b’Abavumvu ngo nta kirazira ku mwuga uguteza imbere

Bafite imizinga ahantu henshi hatandukanye

*Koperative mu myaka itatu imaze koroza buri munyamuryango itungo rigufi.

Nyaruguru – Rusenge Koperative Urwiru Rusenge y’abagore borora inzuki ikanacuruza ubuki, abanyamuryango bayo bavuga ko yabahinduriye imibereho, bahinduka no mu mutwe bumva ko nta murimo w’abagabo cyangwa uw’abagore ubaho, ngo icyangombwa ni ukuwukora uwukunze na wo ukaguteza imbere.

Bafite imizinga ahantu henshi hatandukanye

 

Iyi koperative igizwe n’abagore 80 n’abagabo batanu bayinjiyemo mu gihe yari igiye gusaba ubuzima gatozi, ubu ikora ubuvumvu (Ubworizi bw’inzuki) ikanacuruza ubuki ihereye ku bwo isarura n’ubwo barangura ku bandi.

Koperative ngo yafashije abanyamuryango bayo mu guhindura imibereho yabo kuko ngo ubu buri munyamuryango yamuguriye itungo rigufi, kandi ngo ifasha n’abanyamuryango kuzigamira ubwisungane mu kwivuza no gukemura ibibazo.

Abagore bagize iyi koperative bemeza ko muri iki gihe nta kazi na kamwe k’abagabo cyangwa ak’abagore gusa ahubwo ngo icy’ingenzi ni uko icyo wakora cyose wagikora ugikunze, ukagikora neza kandi ubona ko nawe kizaguteza imbere.

Donatile Uwera umuyobozi w’iyi koperative agira ati: “Muri iki gihe nta mwuga w’abagabo uriho nta n’umwuga w’abagore uriho, icy’ingenzi ni uko uwo mwuga uba uhisemo uba uwukunze kandi ukawukora neza, kandi ubona uzaguteza imbere.”

Avuga ko n’ubu nubwo bafite abagabo b’abanyamuryango ngo ntibabura kwihakurira inzuki zabo ari abagore nk’uko babikoraga kera bataragira abanyamuryango b’abagabo.

Umwe mu banyamuryango agira ati: “Na mbere tutaragira abagabo muri koperative yacu twarazihakuriraga nk’uko n’ubu tubikora. Icyo twakoraga kwari ugukodesha umugabo akaduherekeza tukaza tukazihakurira kuko ntabwo twaza hano nijoro twenyine kuko duhakura nijoro ngo tudahungabanya umutekano inzuki zirya abantu n’amatungo ku manywa.”

Iyi koperative imaze imyaka itatu ngo uko umwaka utashye niko bakomeza kwagura ibikorwa byabo bongera imizinga aho ubu ngo bageze mu mizinga ikabakaba 150, no gukomeza barangura n’ubundi buki.

Mu nyungu bungutse bakuraho iyo bagabana kugira ngo bakemure ibibazo banateganyirize ubwisungane mu kwivuza aho ubu ngo nta munyamuryango n’umwe ukinanirwa kwishyura mutuelle de santé.

Bavuga ko umusaruro w’ubuki igihe cyose utaba ungana kuko ngo iyo ibiti byagize indabo nyinshi umusaruro uba mwiza ariko ngo aho basaruye ubuki bwinshi ni aho bahakuye kg 385. Ubu ngo ubuki bushobora kuziyongera kuko n’imizinga bari bafite yiyongereye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko amakoperative afasha cyane mu kuzamura imibereho y’abaturage.

Avuga ko abaturage bose bibumbiye mu makoperative byaba ari igisubizo cy’ibibazo byinshi kuko ngo iyo bari kumwe, ikigaragara nk’igikomeye bagishobora.

Aba ni bamwe mu bagore bagize koperative urwuri rusenge ubu ngo yatumye batangira inzira njya bukire
Uwera Donatile umuyobozi wa koperative Urwuri Rusenge

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish