Digiqole ad

Amafoto: Ubuzima bw’umuturage mu Karere ka Nyaruguru

 Amafoto:  Ubuzima bw’umuturage mu Karere ka Nyaruguru

Igare ni kimwe mu bikoresho by’ubwikorezi ubu cy’ingenzi muri aka karere

Mu bihe bitandukanye umunyamakuru w’Umuseke Callixte Nduwayo yasuye Akarere ka Nyaruguru, yitegereza imibereho y’abaturage cyane mu mirimo ibateza imbere.

Umuseke wabahitiyemo amwe mu mafoto ajyanye n’ubuzima bwa Nyaryuguru mu bijyanye n’akazi gasanzwe abaturage bakora ngo babeho, n’imiterere y’ubuhinzi muri Nyaruguru mu mwaka 2016 no mu matariki ya mbere ya Mutarama 2017.

Mu gitondo cya kare, imirimo iba itangiye ufite igare akaryurira utarifite agakoresha umutwe we n’amaguru

Igare ni kimwe mu bikoresho by’ubwikorezi ubu cy’ingenzi muri aka karere
MuriNyaruguru umwana arakina ariko akaba azi inshingano yahawe
Mu cyaro abana bamwe birirwa barya umunyenga kuri icyo kitwa ikimahuro

Nyaruguru ho hasa neza nubwo ahenshi mu gihugu mu minsi ishize hacanye izuba

Aha ni mu gishanga cy'Agatorove mu murenge wa Kibeho hateyemo ibirayi
Aha ni mu gishanga cy’Agatorove mu murenge wa Kibeho hateyemo ibirayi
Ibishanga ubu ntibikiri ibisambu n'ibihuru aha ni mu gishanga cya Rwoganyoni hahinzwemo ibigori
Ibishanga ubu ntibikiri ibisambu n’ibihuru aha ni mu gishanga cya Rwoganyoni hahinzwemo ibigori
Icyayi ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu gihingwa cyane muri Nyaruguru
Icyayi ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu gihingwa cyane muri Nyaruguru
Amashaza abenshi bayabona yitwa urunyogwe,  muri Nyaruguru arahera cyane mu mirenge uwa Busanze, Ruheru, Muganza, Nyabimata na Cyahinda
Amashaza abenshi bayabona yitwa urunyogwe, muri Nyaruguru arahera cyane mu mirenge uwa Busanze, Ruheru, Muganza, Nyabimata na Cyahinda
Imirenge hafi ya yose igize Akarere ihingwamo icyayi, hari inganda ebyiri urwa Mata n'urya Ruheru
Imirenge hafi ya yose igize Akarere ihingwamo icyayi, hari inganda ebyiri urwa Mata n’urya Ruheru
Ingano na zo ni kimwe mu bihingwa byera muri Nyaruguru
Ingano na zo ni kimwe mu bihingwa byera muri Nyaruguru
Kubera akamaro icyayi kimariye abaturage bakomeza kugihinga ku bwinshi
Kubera akamaro icyayi kimariye abaturage bakomeza kugihinga ku bwinshi
Mu mirenge ya Cyahinda, Nyagisozi na Rusenge bahinga ikawa cyane  benshi yabafashije kuva mu bukene
Mu mirenge ya Cyahinda, Nyagisozi na Rusenge bahinga ikawa cyane benshi yabafashije kuva mu bukene
Mu bihembwe bishize by'umwaka wa 2016 akarere kahuye n'ibibazo by'amapfa ariko abaturage baba bakoze
Mu bihembwe bishize by’umwaka wa 2016 akarere kahuye n’ibibazo by’amapfa ariko abaturage baba bakoze
Nubwo hari ubutaka busharira cyane ntibabura kububyaza umusaruro ibi birayi bihinze mu murenge wa Kibeho
Nubwo hari ubutaka busharira cyane ntibabura kububyaza umusaruro ibi birayi bihinze mu murenge wa Kibeho
Uburyo bahinga inyanya kijyambere mu nzu z'amahema
Uburyo bahinga inyanya kijyambere mu nzu z’amahema
Ubuso bw'imirima y'icyayi gihinze mu murenge wa Mata
Ubuso bw’imirima y’icyayi gihinze mu murenge wa Mata
Ibishyomo mu karere ka Nyaruguru
Ibishyomo mu karere ka Nyaruguru

Ku gasusuruko bamwe batangira kwica inyota

Ikigage n’umusururu nicyo kinyobwa abenshi bisangaho nubwo nta masaka menshi yera muri aka karere
Uretse muri Nyaruguru biragoye kubona Toyota Hilux 2 700 yakozwe mu myaka ya 1980 ikikorera gutyo kandi iikaba igaragara ko igikomeye

Amafoto @Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish