Digiqole ad

Kamonyi: Ngo kuba avugira Inka ari umugore nta muco yangiza

 Kamonyi: Ngo kuba avugira Inka ari umugore nta muco yangiza

Avuga ko nta muco yangiza…ati ni uburinganire

*Yavugiye Inka mu muhango wo kwitura/Girinka na we ahita agabirwa…

Mukankaka Gatalina wo mu murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ni umwe mu bazwi mu gace atuyemo ko avugira inka mu mihango. Avuga ko adatewe ipfunwe no gufata inkuyu (ibyatsi baba bafite iyo bavugira Inka) n’ikibando ubundi akavugira inka, akavuga ko na byo ari uburinganire.

Avuga ko nta muco yangiza...ati ni uburinganire
Avuga ko nta muco yangiza…ati ni uburinganire

Uyu mubyeyi avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari yoroye, nyuma aza gusigara ari umworo (umuntu inka zashizeho) kubera aya marorerwa yari amaze kuba mu Rwanda.

Ati “ Icyo gihe na bwo nahoraga nkurikirana uko bavugira Inka ndetse nkabyitoza, nkanabikora nihishe kuko natinyaga nkavuga nti se abantu bazabona umugore avugira Inka bazagira ngo iki?”

Uyu mubyeyi twaganiraga akanyuzamo akavuga amahamba, avuga ko ubu yatinyutse, akoresha imvugo z’Ikinyarwanda kizimeje. Ati “ Ndi umuhashabizi washize ubwoba.”

Mu gihe cyo hambere byari kirazira kuba umugore yakwivuga cyangwa akavuga amahamba mu  ihango nk’iyi yo kuvugira Inka.

N’ubu ariko hari ababifata nk’amahano. Umwe mu baturage babonye Gatalina avugira Inka mu muhango wo kwitura (muri gahunda ya Girinka Munyarwanda) wabaye kuri uyu wa Gatatu mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi, avuga ko nta mugore ukwiye kuvugira Inka.

Uyu utarifuje ko umwirondoro we umenyekana, yagize ati “ Ibi ni bya bindi byo kwangiza umuco, nakuze iwacu tworoye Inka ariko ndinze ngana ntya ntarabona umugore uvugira Inka.”

Uyu mubyeyi avuga ko kwangiza umuco nk’ibi byo kuvugira inka uri umugore bishobora kuba biri mu bikururira amakuba umuryango mugari.

Mukankaka Gatalina utera utwatsi ko kuvugira inka uri umugore bitakwangiza umuco nyarwanda avuga ko umuco ugomba kujyana n’ubuzima bugezweho. Ati “ Umuco ntabwo uri gucika ahubwo urajya imbere.”

Akavuga ko abagore bahawe ijambo muri byose bityo ko adakwiye gupfusha aya mahirwe ngo agaragaze iyi mpano yakomeje guhishira kuva kera.

Ati “ Uburinganire Perezida yaduhaye yavauze ati bakobwa babyeyi ntimugasigare inyuma ubwo natwe tuharaguruka kuko twabonye ijambo.”

Uyu mubyeyi wavugiye Inka mu muhango wo kwitura muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ muri uyu murenge wa Nyamiyaga yahise asabirwa Inka n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Alvera Mukabaramba.

Dr Alvera Mukabaramba wari umaze gushyikirizwa Inkuyu n’uyu mubyeyi, yahise abaza umuyobozi w’akarere ka Kamonyi “ None se uyu we aratahira aho, na we nimumuhehe iyo acyura.”

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable yahise asubiza Dr Mukabaramba ko izari zateguwe ari izo kwitura gusa amusezeranya ko bagiye guhita bayimuha.

Mukankaka wahise avuza impundu ko ahawe Inka, avuga ko yizeye ko iyi nka izataha, ati “ Ndabyizeye, umubyeyi se avuga ijambo ntiritahe.”

Amaze gusohoza ubutumwa bwo kuvugira Inka, yaje gusohoza ubutumwa ati izi nka ntizizabure ubwatsi
Amaze gusohoza ubutumwa bwo kuvugira Inka, yaje gusohoza ubutumwa ati izi nka ntizizabure ubwatsi, na we yahise agabirwa

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Aya namahano? Cg nubushyanutsi?
    cg byageze iwandabaga?

  • Nta mahano ntayo ubuse nzarara ntakamye inka ngo nta mugore ukama? Jya uzivugira bambe ntuzapfukirane impano ikurimo uzabyigishe nabandi

  • @ Mafioza nudacunga neza urasigaye mu Rwanda ruteara imbere. Naho uwo mubyeyi nakomereze aho

Comments are closed.

en_USEnglish