Digiqole ad

Rwamagana yemeye amakosa yo gucunga nabi abakozi yatumye itakaza miliyoni 43 

 Rwamagana yemeye amakosa yo gucunga nabi abakozi yatumye itakaza miliyoni 43 

Mbonyumuvunyi Radjab Mayor wa Rwamagana asobanura iby’igihombo Akarere ke kateje Leta

Mu gusesengura raporo ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta y’umwaka wa 2015/2016, Abadepite bagize Komisiyo y’imibereho myiza bakiriye akarere ka Rwamagana, kaciwe miliyoni 43 z’amafaranga y’u Rwanda kuva 2009-2015 kubera abakozi bagatsinze mu nkiko, kemeye ko hari amakosa yabaye, ariko ngo hafashwe ingamba zo kudasubira mu nkiko.

Mbonyumuvunyi Radjab Mayor wa Rwamagana asobanura iby’igihombo Akarere ke kateje Leta

Abakozi bareze inzego za Leta kubera ibyemezo byabafatiwe bitubahirije amategeko nubwo bwose baba barakoze amakosa akomeye kuva 2009-2015 bamaze gutuma Leta iriha asaga miliyoni 860 Frw.

Akarere ka Rwamagana ni kamwe mu nzego zagaragaye mu masesengura yakozwe inshuro ebyiri irya 2009-2012 n’irya 2012-2015 aho hose hamwe kaciwe 43 440 415 Frw.

Ibi byatumye komisiyo y’Abadepite y’imibereho myiza itumiza ubuyobozi  bw’aka karere ngo butange ibisobanuro kuri iki gihombo kingana gutyo.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi yemeye ko amakosa yabaye ndetse asaba imbabazi avuga ko bamaze gufata ingamba zo kwirinda ko umukozi yakora amakosa akagerekerwaho gusubizwa mu kazi akanahabwa akayabo k’amafaranga kubera kutubahiriza amategeko.

Ati: “Turasaba imbabazi ku makosa yabaye, ndetse kuba baradutsinze mu nkiko ni ikimenyetso simusiga ko amakosa yabaye.”

Avuga ko ubu bahisemo kujya bafata umwanzuro bamaze kugisha inama inzego zindi ziteganywa n’amategeko ndetse ngo bakagisha inama abanyamategeko cyane. Ubu ntawakwirengera gutsimbarara ku mwanzuro, kuko ngo nta wakwirengera kuryozwa ibyo Leta yaryozwa nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Minisitiri w’Ubutabera.

Gusa nubwo aka karere ngo kahombye izi miliyoni zose kandi ababaye ba nyirabayazana bakaba bazwi, ngo ntacyo babakoraho kuko amabwiriza ya Minisitiri w’Ubutabera yo gukurikirana uwateje Leta igihombo ngo yaje nyuma y’uko bakora aya makosa.

Abadepite basabye abayobozi ba Rwamagana kimwe n’ab’izindi nzego zari zatumijwe kujya bakurikiza amategeko n’amabwiriza mu guhana no gukurikirana abakoze amakosa yo mu kazi kuko ngo ni byo bizarinda igihombo.

“Utekereze umukozi kuba yakoze amakose yahombeje igihugu, ariko kuko kumwirukana hatubahirijwe amategeko, akongera agacisha akarere cyangwa urwego miliyoni 13 Frw cyangwa zirenga ni yo yaba ari munsi. Umukozi ashobora gukora amakosa, ashobora no kwirukanwa ariko tubikore mu buryo bukurikije amategeko, yakoze amakosa ugakuriza amabwiriza n’ubundi umukozi aragenda,” iyo ni imwe mu nama y’Abadepite ku karere ka Rwamagana.

Akarere ka Rwamagana izo miliyoni zisaga 43 zose kaziciwe ku manza esheshatu zonyine katsinzwe muri iyo myaka.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish