Digiqole ad

Muri gahunda nshya zo gufasha abakene gutera imbere umugore yahawe umwihariko

 Muri gahunda nshya zo gufasha abakene gutera imbere umugore yahawe umwihariko

Gatsinzi Justin umuyobozi wa gahunda zishinzwe kurengera abatishoboye muri LODA/ Internet

Mu biganiro byahuje intumwa za Leta n’abo mu miryango itari iya Leta abaganira ku buryo bushya bwo kuzamura abakennye cyane mu manga y’ubukene, hasobanuwe uburyo umugore yatekerejweho by’umwihariko bitewe n’ubuzima bwe butandukanye n’ubw’abagabo, ngo azaba yemerewe gukora ku isaha ashaka kandi azahembwe.

Gatsinzi Justin umuyobozi wa gahunda zishinzwe kurengera abatishoboye muri LODA/ Internet

Gatsinzi Justin Umuyobozi wa gahunda zishinzwe kurengera abatishoboye mu kigo cya Leta gitera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) watanze ikiganiro kivuga kuri gahunda ya VUP n’ibyo yagezeho mu kuzamura abaturage, yavuze ko inama yabahuje n’inzego zitari iza Leta igamije kubereka uruhare Leta ibashakamo mu gufatanya mu iterambere.

Yagize ati “Bari basanzwe badufasha (imiryango itari iya Leta/Civil Society)ariko bari ku ruhande, ntitwari twaricaye ngo tubabwire ngo dore imiterere ya VUP iteye itya, ikorera aha, ikora ibi n’ibi, ifite uburemere bungana butya, igira ibibazo bingana bitya, akenshi ni aho babijyagamo batabifiteho n’ubumenyi, ubwo bumenyi turahari ngo tubutange bamenye ibibazo twari dufite, abenshi yakoraga duke bishobotse tungana n’amafaranga afite, ubu turimo kuvuga ngo uwo twabona watwunganira akanunganirwa nanone ashobore kudufasha kinini gishobotse cyane.”

Uburyo bushya bwo gufasha abaturage kuva mu bukene, bujyanye no kubagenera ibyiswe ‘minimum package of support’ (inkunga ikomatanyije) aho umuturage azorozwa, akarihirwa ubwisungane, agafashwa kubona akazi muri VUP, ndetse akanahabwa amafaranga make yo gukora umushinga, akanahabwa ubumenyi mu bintu binyuranye kugira ngo harebwe ko yakwikura mu bukene.

Gatsinzi Justin avuga ko muri ubu buryo bushya, ihame ry’uburinganire ryatekerejweho aho umugore yahawe umwihariko w’uko azajya akorera ahegereye urugo rwe, akaba ashobora kujya ataha akaba yakonsa umwana agasubira gukora, cyangwa akaba yakoroherezwa kugera ahakorerwa imirimo ku isha runaka itamubangamiye bitewe na gahunda runaka yagize.

Agira ati “Twavuze ko public works (ibikorwa by’amaboko bya VUP) ku buryo buri flexible (bworohereza) butuma umugore akorera hafi y’urugo rwe, butamuzirika ku masaha yo gutangira akazi n’ayo kurangiza akazi, bivuze ngo ahoy aba acikiye imirimo akagira gatoya akora akaba yahembwa kuko hari tâche (igipatane) akajya na we ahembwa ku kwezi.”

Mbere ngo ntihari hatekerejwe ko abagore bagira inzitizi bitewe n’imiterere yabo n’akazi kihari bakora mu ngo, aho ngo wasangaga umugore aza mu mirimo ya VUP atwite, cyangwa yasibije umwe mu bana be ngo aze kumufasha umwana muto bigatuma na we atajya ku ishuri, VUP ngo yaragutse ku buryo iteza imbere n’izindi gahunda za Leta.

Muri iyi mirimo ya VUP biteganywa ko abakozi bahembwa nyuma y’ibyumweru bibiri, (quinzaine) ariko nk’uko Gatsinzi abivuga ngo niba byubahirizwa Imana ni yo ibizi.

Muri gahunda nshya yo gufasha abakennye cyane cyane abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’Ubudehe, abatabashije gukora bazakomeza guhabwa inkunga y’ingoboka mu mafaranga, ariko abashoboye gukora bazajya bahuzwa n’amahirwe ahari mu mirimo itandukanye.

Leta y’u Rwanda ngo igamije ko abo igenera ubufasha na bo batera imbere bakava mu byiciro byo gufashwa, ari nay o mpamvu ngo ku bahabwa inkunga y’ingoboka bishoboka ko ufite igitekerezo ku mushinga muto wamufasha kwiteza imbere ashobora guhabwa icyarimwe inkunga y’amezi atandatu agakora uwo mushinga.

Mu mibare yagaragajwe, Leta imaze gutanga miliyari 160,48 z’amafaranga y’u Rwanda hagati y’umwaka wa 2008 na 2015-2016 mu bikorwa byo kuzamura imibereho y’abaturage bya VUP. Muri rusange Abanyarwanda miliyoni 1,6 muri iyo ntera ngo bavuye mu bukene bukabije babasha kwikemurira ibibazo by’imibereho y’ibanze.

Iyi nama nyunguranabitekerezo ku buryo bushya bwo guteza imbere imibereho y’abakennye (Consultative meeting on social protection new implementation framework) izanakomeza ejo ku wa gatanu tariki 27 Mutarama.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish