Digiqole ad

Nyabihu: Abahinga Icyayi bitoyemo uzajya mu Nteko gusaba ko Itegeko Nshinga rihinduka

 Nyabihu: Abahinga Icyayi bitoyemo uzajya mu Nteko gusaba ko Itegeko Nshinga rihinduka

Abanyamuryango wa COOPTHEGA

26 Mata 2015 – Abaturage bo mu mirenge itandatu igize Koperative y’abahinzi b’icyayi mu karere ka Nyabihu (COOPTHEGA), bakoze inama yo gusuzuma ibyo bagezeho no kugabana inyungu y’amafaranga million ebyiri bungutse, bakaba ngo nyuma yo kubona ko iterambere bafite barikesha Perezida Kagame, banditse basaba Inteko Nshingamategeko ihindura ingingo ya 101, ndetse bemeza umuturage uzajyana iyo baruwa akabahagararira.

Urugunda rw'icyayi rwa Nyabihu ntirurabona umusaruro uhagije
Urugunda rw’icyayi rwa Nyabihu ntirurabona umusaruro uhagije nubwo ngo abahinzi bari mu nzira nziza yo kuruhaza ku cyayi

Iyi Koperative igizwe n’abanyamuryango basaga 300, ariko ngo batangiye ari 132 gusa, ubuso bahingaho icyayi ngo bumaze kuba ha 56, kandi mbere barahingaga ha 32, ariko muri rusange ngo bafite ha 132, kandi ngo biyemeje guhinga ubuso bungana na ha 100.

Aba bahinzi bavuga ko bashima Perezida Paul Kagame ko yabazaniye umufatanyabikorwa, Rwanda Mountain Tea, akabubakira uruganda rw’icyayi hafi yabo ndetse ngo yategetse ko bahabwa 10% by’imigabane y’uruganda.

Bavuga ko kuva mu 2006 kugeza ubu, amafaranga miliyoni 25, ari yo amaze kubaca mu ntoki bakayagabana nk’inyungu, ngo mbere ntibyigeze bibaho.

Nizeyimana Venuste Perezida wa Koperative COOPTHEGA yagize ati “Ubu turaryama tugasinzira n’amakariso tugakuramo, umutekano turawufite. Umuhinzi w’icyayi yari yarasigajwe inyuma, ubu yicarana n’umushoramari bakagena igiciro, nta mwana w’umuhinzi w’icyayi ukirwarira mu rugo, nta we utiga, byose tubikesha Kagame wazanye imiyoborere myiza.”

Mukingo Evarite alias Ngaruyibyayi na we yavuze ko akurikije ibyo bamaze kugeraho asanga Itegeko nshinga rigomba guhinduka Perezida Kagame agakomeza inzira y’iterambere.

Ntabanganyimana Velediana wahinze icyayi kera, yavuze ko amaze gutera imbere ndetse ngo n’ubuso bwe bwariyongereye, na we ngo afatiye iry’iburyo Perezida Kagame.

Yagize ati “Mutubwirire Umubyeyi ko tumushyigikiye. Tugufatiye iry’iburyo, impundu ni izawe, turagushyigikiye 100%.”

Umuturage witwa Theoneste we yavuze ko ashima Perezida Kagame cyane bitewe na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yazanye ubwiyunge, bityo ngo arashaka gukomeza kwibanira na we.

Ati “Turasaba abadepite bacu, ni abantu batwumva, baharanira inyungu z’abaturage, aho Perezida Kagame yatugejeje ni heza ariko aho atuganisha harushijeho. Turashaka gukomeza kwibanira na Perezida wacu akatugezaho ibyiza byinshi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo mu murenge wa Karago, aho kuri iki cyumweru tariki ya 26 Mata hari hateraniye abanyamuryango ba COOPTHEGA, yababwiye ko nta kabuza itegeko nshinga rizahinduka abaturage nibabyifuza.

Ati “Turi Abanyarwanda, Itegeko Nshinga ritorwa n’Abanyarwanda, n’abari mu Nteko Nshingamategeko ni Abanyarwanda, hari ikizere ko itegeko nshinga ryahinduka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe Ubukungu, Mukaminani Angele, yasabye abaturage kongera umusaruro w’icyayi bakirnda ‘gupfubya’ uruganda (kutaruha umusaruro rukeneye).

Yavuze ko icyifuzo cy’uko Itegeko Nshinga, ingingo yaryo ya 101 itemerera manda ya gatatu ku Mukuru w’igihugu yahinduka, ari ubushake bw’abaturage ari nabo baritoye.

Ati “Mwashyizeho Itegeko Nshinga, mushyiramo ingingo zitabazirika, kuba mushaka ko rihinduka ni uburenganzira bwanyu.”

Abanyamuryango ba COOPTHEGA, bakorera mu gace kavukamo uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana, ariko bamushinja ko ‘Akazu’ katatumaga icyayi cyabo hari ibyo kibagezaho.

Ubu iyi Koperative ngo yahawe inka 14 zo koroza abaturage batishoboye, abanyamuryango bubakirwa inzu eshanu muri gahunda yo guca nyakatsi, ndetse Rwanda Mountain Tean yabemereye imodoka ya Daihatsu izabafasha mu kazi kabo.

Ibi ngo nibyo bahereyeho muri iyi nama, bandikira Inteko Nshingamategeko basaba ko yabafasha guhindura itegeko nshinga Perezida Kagame akongera kwiyamamaza. Perezida wa COOPTHEGA ngo ni we usobanukiwe i Kigali akazabajyanira iyo baruwa.

Ati “Nagenze henshi, no muri Kenya narahageze, i Kigali ndahazi sinzabatenguha.”

Abanyamuryango wa COOPTHEGA
Abanyamuryango wa COOPTHEGA
Uyu mubyeyi ngo afatiye Paul Kagame iry'iburyo bitewe n'iterambere yagezeho
Verediyana ngo afatiye Paul Kagame iry’iburyo bitewe n’iterambere yagezeho
Uyu ati Kagame Oyeeee
Uyu ati ‘Kagame Oyeeee’
Gitif wa Karago ati ibyo musaba ni uburenganzira bwanyu
Umuyobozi w’Umurenge wa Karago ati ibyo musaba ni uburenganzira bwanyu
Visi Mayor na Gitif bafite icyizere ko Itego Nshinga abadepite bazemera ko rihinduka
Visi Mayor na Gitifu w’umurenge bafite icyizere ko Itego Nshinga abadepite bazemera ko rihinduka
Aha Perezida wa Koperative yari amaze gusinya ku rwandiko
Aha Perezida wa Koperative yari amaze gusinya ku rwandiko
Abadikaho na cashet ahasigaye ni ukwerekeza mu Nteko agahura n'abadepite
Abadikaho na cachet ahasigaye ngo ni ukwerekeza mu Nteko agahura n’abadepite
Uyu uhera ku ruhande rw'iburyo ni we Kimondo wiyemeje kuzatwara ibaruwa mu Nteko
Uyu uhera ku ruhande rw’iburyo ni we Kimondo wiyemeje kuzatwara ibaruwa mu Nteko
Uwo ni umuhinzi watejwe imbere n'icyayi
Uwo ni umuhinzi uvuga ko icyayi cyamuteje imbere
Icyayi cyo mu misozi cyateje imbere abatuye Nyabihu
Icyayi cyo mu misozi cyateje imbere abatuye Nyabihu
Abaturage barasabwa kongera umusaruro w'icyayi
Ubuzima bw’abatuye ibi bice bwarahindutse kubera ubuhinzi bw’icyayi

Photos/A E Hatangimana/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • ariko aba bahinzi wagirango ntibari kubona ibiri kuba i Burundi !! itegekonshinga ni itegekonshinga, rwose nimureke uyu musaza wacu ajye kuruhuka gato, mutamuteza ibibazo !! Nyakubahwa Kagame yakoze byinshi byiza cyanee utabibona ni udashaka kureba, ariko niyihangane ntagwe mu mutego w’abamushuka ngo itegekonshinga rihindurwe !! duhange amaso ba Donald Kaberuka, Muligande, Kabarebe…. nabo bakomereza aho umusaza wacu yari agejeje !! abavuga ngo u Rwanda si kimwe n’u Burundi baribeshya cyane kuki se Burkinafaso, …Burundi n’ahandi hose byagenze uko mubona ?? ntimugashuke umusaza wacu twikundira ! naramuka aretse kugundira ubutegetsi ashobora no kuzasimbura Ban ki Moon !! njye ndabyizeye !

  • Mbega iby’iwacu! Ngo 25, 000, 000 mu imyaka 9 agabana abanyamuryango 300. Ubwo ni angahe k’umunyamuryango umwe k’umwaka? Ubanza ari 10, 000. Ikibabaje ariko n’uburyo inzego z’ibanze zivanga muri ibi bintu. Nk’ubu vice maire na gitifu bizeza abaturage ko itegeko nshinga rizahinduka nibo barihindura? Ahubwo se Inteko niyo ihindura itegeko nshinga? Nzaba ndora n’umwana w’umunyarwanda

  • ibi aba bahinzi bavuga ni ukuri. itegeko nshinga rihindurwe maze Paul Kagame akomeze atuyobore kandi bizadufasha kuko yatweretse ko ashoboye

  • Komera Kimondo! turakwizeye cyane !

  • @Gatovu: Ufite ibyo wemera kandi ni uburenganzira bwawe. Reka n’abandi bemere ibyo bemera rero. Ntawuzashuka Kagame nk’uko ubivuga kandi si umwana! Ese ubu ko Angela Merkel ari gukora mandat ya gatatu? Hari umuvuga ? Ko Theodore D. Roosevelt yayoboye USA mandats enye kubera leadership yerekanye mbere no mu gihe USA barwanaga intambara ya kabiri y’isi ? Igitangaje ariko ni ukuntu abantu bamira bunguri ibyo aba bazungu bababwiye kandi bo bareba gusa inyungu zabo. Ubu abaturage ba Lybia, Irak, Afhganistan, Syria niho babayeho neza kuko abazungu babazaniye iyo Demokarasi?? US Constitution ifite Amendments zingahe( ni ukuvuga yahinduwe kangahe)? Iki gihugu ni icy’abanyarwanda kandi urwo rukundo rwabo turaruzi twaranarubonye! Niba wowe ukeka ko bagukunda cyane ukwiye gusengerwa ahubwo.

Comments are closed.

en_USEnglish