Digiqole ad

Amafoto: Abaturage baragana Inteko basaba ko Itegeko Nshinga rihinduka

 Amafoto: Abaturage baragana Inteko basaba ko Itegeko Nshinga rihinduka

Ubusabe mu nyandiko bw’abashaka ko Itegeko Nshinga rihinduka bumaze kugera kuri miliyoni ebyiri

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Gicurasi, Perezidante w’Inteko Nshingamategeko umutwe w’abadepite Hon Mukabalisa Donatile yakiriye abaturage baturutse mu karere ka Rubavu bazanye ubusabe bwabo ko itegeko nshinga ryahinduka Perezida Paul Kagame akaziyamamaza nyuma ya 2017.

Hon Mukabalisa Donatile n'abamwungirije kuyobora Inteko Nshingamategeko bakira abaturage baturutse i Rubavu
Hon Mukabalisa Donatile n’abamwungirije kuyobora Inteko Nshingamategeko bakira abaturage baturutse i Rubavu

Ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ibuza umukuru w’igihugu cy’u Rwanda kwiyamamariza kuyobora igihugu mandat zirenze ebyiri.

Ku isaha ya saa tanu n’igice z’amanywa abaturage bavuye mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu bageze ku Kimihurura ahakorera Inteko Nshingamategeko bitwaje amabaruwa asaba ko Inteko Nshingamategeko yabafasha gusuzuma ubusabe bwabo.

Nyuma haje abaturutse i Muhondo mu karere ka Gakenke na bo bafite ibyo byifuzo, ndetse nyuma yabo haje ibindi byiciro bine na byo bisaba ko iyo ngingo ya 101 y’Itegeko Nnshinga ihinduka.

Perezidante w’Inteko Ishinga amategeko umutwe w’abadepite aherutse gutangaza ko ubusabe bw’abaturage bamaze kwakira bugeze kuri miliyoni ebyiri bose basaba ko iriya ngingo y’Itegeko Nshinga yahinduka Paul Kagame akongera kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017.

Ubusabe mu nyandiko bw'abashaka ko Itegeko Nshinga rihinduka bumaze kugera kuri miliyoni ebyiri
Arabwira abo yasize  Rugerero muri Rubavu ko batumitse, bakiriwe mu Nteko aho bazanye inzandi z’ubusabe bwabo
Mu butumwa abaturage bahabwa iyo bageze mu Nteko Nshingamategeko, ni ubw'uko bafite uburenganzira bwo gusaba icyo bashaka
Mu butumwa abaturage bahabwa iyo bageze mu Nteko Nshingamategeko, ni ubw’uko bafite uburenganzira bwo gusaba icyo bashaka
Abaturage bavuye i Rubavu bari bafite akanyamuneza ko ubutumwa bwabo bwakiriwe
Bavuye i Rubavu nyuma yo kwakirwa bagaragaje akanyamuneza ko ubutumwa bwabo bwakiriwe
Ubwo abaturage bari bamaze gutanga ibyifuzo byabo batashye
Nyuma yo gutumika bafashe urugendo rusubira i Rubavu

Amafoto/Com Inteko & HATANGIMANA

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

60 Comments

  • Rwanda we genda warakubititse kbs.Ubu se Habyarimana iyabikora gutya muri 1988 abaturage icyo gihe ntabwo bari kujyayo, babandi birirwaga bamuririmba ngo numubyeyi wu Rwanda?Mwagiye mureka kujijisha abantu koko kandi ababirinyuma ko ejobundi babonye uruvugiro amazina bayashyira hanze.

    • welcome to Africa my friend. nuko zikinwa muri Africa! njye ahubwo icyo nibaza, kuki abantu bigora bashyiraho amategko muri Africa? kuko nubundi aba adatezwe kuzubahirizwa!

      • ao kantu wangu.

        njye simbabazwa cyane na third term ya HE , mbabazwa nukuntu bagiye kuyemeza , then bagaha NEC ama milliard n amamilliard ngo nitegure amatora anyuze mu mucyo.

      • kagame turamushaka wowe niba wumva arukuzikina jya kwiyahura!!!tuzamutora mubyange mubyemere mana we mujye mwirirwa mwiciraguraho ngo muravuga turamushaka

    • hahahha
      Kagame wacu, ramba, sugira, sagamba, turagushyigikiye muri……

    • Nkunda Kagameee! mu buryo mudashobora kwiyunvisha! nta cyindi cyashora abanyarwanda uretse Nyakubahwa Kagame, nashaka azategeke kugeza ashaje! abanyarwanda ntacyindi bazi usibye ubujajwa, kuvuga abantu mu masaro yabo, gusebanya, ishyari ntakindi….

      Mureke Kagame abereke, ukuntu umuntu aba umugabo! nuzashaka kumusimbura azabanze amenye neza icyiranga umugabo!

  • Erega mwese muvuga ibyo nubwo mwabuze amaso yumutima ariko uyumubiri muracyarihe! Ese Habyarimana yakoze iki wamushimia?ivangura!

  • Ahubwo mwese nkabifuriza ibyiza Urwanda, muze tubishyigikire kandi tumusabe yiyamamaze maze natwe tumuhundagazeho amajwi! Kuko akeza karigura!

  • Ikibabaje nuko umusaza navaho or akagira ibindi bibazo aba Ari bazanjya birirwa bavuga NGO Bari babitegetwe biteye isoni cyane.

  • Ariko abantu babuze ukuei koko,nako abantu birengagiza ukuri!
    Ubwo koko muragereranya HE Paul Kagame na Habyarimana!
    Itegeko nshinga ryatowe n’abaturage kandi bafite n’uburenganzira bwo kugira icyo bahindura ku nyungu zabo nk’abene gihugu.
    Ngirango ntimuba mu Rwanda,niba munarubamo murirengagiza ibyo muzi ku nyungu zanyu!

    • @Rwanda nikuki se utabagereranya kandi bose arabanyagitugu bose barabaririmbye ngo n’ababyeyi bigihugu? Habyarimana se we ntiyatoresheje itegekonshinga? uzi igihugu kibabaho kitagira itegekonshinga? no muri Somaliya no muri Libiya rirahari.icyari kubatandukanya nuko Kagame yubahiriza itegekonshinga bityo akadusigira umurage tutigeze tugira mu Rwanda nahubundi natabikora abazamusimbura bazamuvuga nkuko bavuga abamubanjirije dore ahonibereye izimpaka tujya zizacibwa namateka.Kuvugango ntituba mu Rwanda ahubwo wowe urwubamo nuruhe? Fungura amaso ahubwo utazagwa muruzi urwita ikiziba.Kagame yakoze byiza kandi byinshi kandi nizo nshingano igihugu cyamutoreye kinamutorera kubahiriza itegekonshinga ndeste yabaye mubarigizemo uruhari.Kurisigasira rero nabyo tuzabimushimira ahubwo wabona aricyo abanyarwanda bazamushimira kurushibindi.

      • Ese Kagame kubahiriza itegeko nshinga nuko yacecekesha abaturage akabima ijambo kubyo bifuza. Jye n’abandi turiho turamuha icyifuzo ndetse tunasaba Parliament twitoreye gusuzuma ubusabe bwacu, iyo niyo democratie kandi ni nabwo buryo Kagame n’ubuyobozi bwe bariho bakora ni ukumva bakanaha agaciro ibyo abanyarwanda bifuza. Kandi nawe va ibuzimu ujye ibuntu

      • wapi dufit uburenganzira bwo gutor uwo dushaka itegekonshinga rihinduka100%

  • Ubwo se abanditse n’abazandika abenshi ni abahe?Bajyaga baririmba ngo Habyarimana navaho impundu zizavuga!!!!Zaravuze koko niba zitarabaye induru!!!Abavugako Kagame nadategeka baziyahura,ndabona biziyahurira gushira!Abaziyahura nagumaho nibo benshi!!!!!gusa mujye mubabwirako ubusabe bwabo mubwakiriye ariko munabumvisheko nta kitagira iherezo!

    • Erega ukuri nubutabera, iyo byimye ikinyoma, inda nini ubutindi nibindi byose wowe uri kwifuriza Urwanda, birahunga! Kandi koko nagumaho ukumva ntushaka :amahoro, iterambere nkibingibi tumukesha! Uziyahure tuzagushyingura!

      • Ubutabera, bwagukemuriye ikihe kibazo? Mwagiye mubeshya bicye cga mubeshya abatararenganyijwe. Abarenganyijwe mbere bari bazi ko ibintu byose ari sawa sawa, bariboneye. Kwambiliwa kunaongo, vizuri ujioneye nyuma uitike. Burya abenshi n’abatazi uko ubutabera bukora. Bibi cyane, uburimanganya bukabije. Ariko uzi kubaho uvutswa uburenganzira peee, bikageraho wicuza impamvu wabaye umunyaRda. Kongo we Cga Zaire we genda wari nziza iyo uticwa cga utaza gutobwa n’abanyaRda.

        • billy jya congo kuvugira yo hano mu rwanda twe tubona har ubutabera ibindi hunga nkuko abandi bahunga twe u rwanda rwacu turubonamo ibyo twari twarabuze kuva za 1959-1994

    • wowe gatsinzi ndashaka kuguteguza ube umanik umugozi kuko azongera ategeke yongere agutegeke ba umanik umugozi kuko wowe upfuye ntacyo byatwar abanyarwanda

  • None se aba baturage baba biyishuriye ticket kuva iwabo kugera kigali ngo baje gusaba ko itegeko rihindurwa? ubwo ugiye ukabaza abo baturage itegekoshinga ikyarikyo yakikubwira?

  • Dukurikije umubare w’ abamaze kwandika is ngombwa ko twakwirirwa dukora referandum kuko byaba ari ukudutesha igihe!Ahubwo yakomeza kudutegeka kugeza azarambirirwa!Ariko nawe twamushinja gutegeka nabi niba kuva igihe yategekeye atarabona uwabasha kumusimbura!kukobirababaje no kubona no mu ngirwamashyaka ya opposition nayo avuga ngo itegeko nshinga rihinduke ngo Kagame akomeze ategeke!!Ubwo se iryo aba ari ishyaka!?FPR ndakwemera koko mu gutekinika!Arikojya ugerageza nibura ushyiremo akenge nibura mushyiremo ka scene gato kerekana ko harimo nibura bakeya babirwanya!Naho ubundi rimwe muzasanga mwabonye 150%. Umuturage arandika mukavuza induru ngo icyifuzo cye cyubahirizwe ariko mukibagirwa abatanditse!!!!!Abatandika se bo is abantu?

    • Yewe,yewe! abarinyuma y’ibi naho ntibaseba! ntibanareba kure! ese bakeka ko abantu aribicucu cyane kuburyo batabona ko ibyo barimo aramacuri! abaturage bagizwe abacakara b’itegeko-nshinga batanashobora gusobanura!

      • uri beshya cyane amashyari yanyu agume ahooooo twe itegekonshinga twifuza ko rihinduka ntawubidutegeka twifuza kagame umubyeyi wacuuuuuuuu oyeeeee

    • wowe gatsinzi ntawubirwanya uretse abantu bake cyaneee abo inzara yiciye mumahanga naho ababa mumashyamba ya congo bo bazator impyisi kuko bibera mumashyamba,abo rero birirwa bavuga nabi kagame paul wanjye apuuuuu muzavuga muruhe turamukundaaaaaaa

  • wowe wiyita GATSINZI ko numva uri gupinga ibyo abo banyagihugu bisabira kndi ntashidikanyako babivanye Ku mutima uherahe ubagaya uretseko bidashidikanywaho ko uri igipinga cyujuje ibyangombwa ! shinga se wowe ishyaka ryawe ritari baring a turebe imigabo n,imigambi yaryo rizakore ibyiza biruta ibyo FPR Inkotanyi yatugejejeho turebe da ! wabikurahe ? va ibuzimu ujye Ubuntu.,cyakora ntawuneza Bose KOKO !

  • Abanyarwanda Turiyizi . None c Ninde Wababwiye Ko Turi Impinja !?! Kagame nI Umuntu

  • muzehe yarakoze arko yibagiwe abarimu mugihe asigaranye nabo nabibuke. mureke akomeze ayobore arko tunamubwize ukuri kubyo ataranoza mu bakozi be mwarimu yamusize inyuma guhembwa40000frs Ku kwezi abandi bayafata ari mission y’umunsi 1 nayo itabahagije Muze nziko uzi gutekereza hindura ubuzima bwa mwarimu.

  • Kagame NI Umuntu Mukuru Azihitiremo Icyo Gukora .. Naho Abo Bandi Barabeshya NI Amaco Yinda … Ibyo Mukora Byose Umuntu Arayobora Akagira Iherezo. .
    Iherezo Rizima Riba Riri Mumaboko Yuri Kubutegetsi…
    None c Ninde Wabaho Iteka Uretse No Kuyobora Iteka !???

  • Wa wundi ati wumve mvuuge!!!

  • Paul KAGAME ubwe yarivugiye ngo nibigeza 2017 ntawundi wo muli RPF uzamusimbura, ngo ubwo “nzaba narategetse nabi”!!!!! None se Umukuru w’ Igihugu arivuguruza ko ibyo yabyivugiye ubwe n’ amajwi ye akaba yarafashwe abivuga ??????? Ntaho rero itegeko-nshinga ry’ u Rwanda rivuga ko “iyo Perezida uri k’ ubutegetsi akunzwe n’ abaturage, itegeko-snhinga rirahindurwa kugira ngo yongere kwiyamamaza” !!!! Aya makina-mico rero yadutse ngo abaturage b’ aha aha naha banditse basaba ko itegeko-nshinga rihindurwa, aho aganisha twese turahazi kandi turahabona, ariko ni “UKWICA ITEGEKO-NSHINGA” kandi yararahiriye ko AZARYUBAHIRIZA UKO RIRI !!!!!!

  • Ariko mubyukuri.banyarwa mwafungutse mumutwe koko. Ubu murikureba manda yagatatu aho kureba urwanda mumyaka 100.konziko kagame atazayimara.ese navaho bizagenda bite muzongera muhindure iryo tegekonshinga ariko mwateguriye abazabakomokaho koko. Dore murebe amerika iyo itegekonshinga rizagutobangwa obama ntaba yicaye hari. Kuko ba Kennedy bakoze neza.walker bush.ariko kubahemba term sicyo gihembo.kuko erega utworwa ugomba gukorera abaturage ibyiza

  • Muzavuga muruhe…ariko n’utemera urukwavu yemera ko ruzi kwiruka…
    mwagabanyije amagambo our prezo is a smart guy and he deserves to rule again;cyeretse niba hari umwe muri mwe wumva afite ubushobozi butari ubwo kuvuga,akiyamamaza naho ubundi nashaka aziyongeze izindi mandat ebyiri nonese ko ibyo urwanda rumaze kujyeraho mu myaka 20 ntawashidikanya ko aruko PAUL KAGAME yayoboraga mwampa urugero rwundi muzi wari kubitujyezaho?
    ariko ntawemerwa nabose tu…ighari gusa nuko nabatamwemera muvujyira mu matama gusa kuko muba muzi neza ko mwinyuzemo…
    mugabanye vuvuzela ^-^

    • Bwana Katchotola, Tega amatwi ibyo Ruti yavuze. Perezida atorerwa gukorere abaturage neza nyine ariko igihembo cye si ukongezwa manda irenze ku zo itegekonshinga riteganya…kandi aramutse akomeje gukora neza yaryubahiriza. Kuko tuzi ko nta ruhare dufite mu guhindura ibyo dutegetswe kandi nawe uzi uko bigenda iyo upinze…uretse ko gupinga bivuga kutibeshya ngo uhirahire..nawe urabizi…niyo mpamvu nanjye kiriya gisanduku cy’impapuro uwakimpa ngo nkizane hariya byaba automatic…umva sha!!

      • wowe suzy dukureho induru president wacu turamushaka wanga ukunda turamwifuza ngaho uzajye gusara mumihanda na bagenzi bawe tuber uko intama zambarwa mujye muvugir iyooooo mumashyamba ya congo niho mwaherew ijambo

  • He Paul Kagame turamwemera kandi turamukunda njye aho njyeze mbikesha we ariko namwisabira kuzashishoza akareba hiryahejo hazaza igihe atazaba ahari uko abantu bazasimburana mubutegetsi.

    ariko narumiwe kubona igihugu kigendera kumategeko kirimo abantu miliyoni cumi naaaaa….bafite ishyaka ryakoze ibyiza bitagereranywa bakoresha abaturage mubintu rwose bidafututse!!!

    uziko abanyarwanda batanakunda no gusoma imvaho rwose none nibaza aho iyo ngingo yi 101 bayimenyeye ok tuvuge ko bayibwiwe none hari aho bavuga ko Perezida akoze neza tuzamutora ubuziraherezo koko!!!

    munyumve neza ndumva twakarekeyaho tukubahiriza ibyo itegeko rivuga

    He

  • Ubu uwakora urugendoshuri muri abo bantu bose yasanga koko bibari ku mutima? rwose Perezida ubaha itegeko kuko abo ngabo ntibazi ibyo barimo njye niho nzabonera ubunyangamugayo bwawe!

  • ese ntimuzi ko tracts zirirwa zicicikana muri za Kaminuza z’u Rwanda zisaba ko Nyakubahwa Kagame atagomba kongera kwiyamamaza ? niba intiti zacu zitamushaka aba baturage bo muri Rubavu nibo bazi ubwenge cyane rero ??? tureke gushushanya ibidashoboka !! HE Kagame narekure ubutegetsi abandi bakomereze aho yari ageze ! ni inama iruta izindi ! ndashimira Umuseke gukomeza gufasha abanyarwanda kungurana ibitekerezo …. nta mandats zirenze ebyiri umuntu agomba gufata nubwo yakora neza gute !!!

    • Izo wita intiti nizo njiji za mbere ahubwo, kadni nabo suko baba batabona iterambere Kagame yatugejejeho ahbwo nukwiha gufung aumutwe ngo ni abasesenguzi mu bya politiki kandi nyabusa byahe byo kajya ko ari injiji gusa.

  • Umuntu uvuga ngo Kagameww ntavangura,iyo ubona abasirikare bakuru 99/100 ari abomubwoko bumwe,ibyo ntabwo byitwa ivangura?Kuri iyongingo nta Habyalimana nta Kagame!!!

    • Ese seka we ubwo izo statistics wazikuye he koko? Mwaretse umutima w’ubuhenzanguni kweli, ubu umutekano igihugu kigezeho uracyawurebera mu ndorerwamo y’ubwoko? Jye nshimishijwe nuko ndi mu mahoro n’umutekano bisesuye kandi nawe numva aribyo wagashyize imbere.

      • arko nti tukirengagize kauri!ubu nakakanya muribagiwe? ubu uwabashyira iburundi niho mwabona Kagame uwo ariwe!

  • Tureke ikinamico…. twese tuzi ubwenge !! ariko nibarize umuseke koko murabona uku ari ukuri ?? aba baturage murumva bataba batumwe n’abategetsi bagira ngo bigumire mu myanya bafite ubu ?!!! ndabashimira cyane banyamakuru b’umuseke

    • Jye numva wakabajije abaturage icyo babitekerezaho kuko si ngombwa kubaza umuseke.

  • Yewe uwapfuye yarihuse koko yagiye atabonye udushya tuba mu Rwanda.

  • Mugire impagarike bavandimwe, nibarize mwese niba hari ujya agiraimpungenge ko ibyo akora byaba bigira uruhari mu bikorwa n’abandi. ii cmments zivuga ko abakiriwe numukuru w’inteko batumwe, mbona mo n’abemera ko bakeka ndushaho kuyoberwa. Abandi baritwaza Amerika n’ibindi nk’ingero. Tugerageje kureba ibiriho atari ibiturimo twamenya guhitamo igikwiye kandi kibereye u Rwanda rwa none tukirinda kwigereranya n’abafite byinshi tudahuje. Amerika iyo imaze imyakairenga amagana mu gihe u Rwanda rutarashyikana 60. Amerika irahaka mu gihe tugiharanira kwigenga, Itegeko-nshinga ni inyandiko idafitwe n’ibihugu byose ndetse n’ibihugu biritunze siko birikurikiza, Natwe twese turyitwaza ndahamya ko abenshi icyo bazi ari ingingo nke cyane zitwazwa mu guhangana gusa. TWIFUJE UBUYOBOZI BWIZA BUTUBEREYE MU GIHE TURIMO HARyA SI CYO CYADUFASHA? TUMENYE ICYO DUSHAKA TUBONE GUSHAKISHA AMAYIRA Akitugezaho. Uyu munyakubahwa-kazi uyoboye inteko njye nirihiye tike iva Canada, ntonda iminsi ine ku nteko aho amboneyemu biro by’umwe mu bakozi be icyo yambajije ni uko naba nkorera inteko! Ibi n’ubwo ntemerewe kumusubiza murumva ko ari ukuninura, Nti nakurikiranaga urwandiko nashyikirije hashize amezi , mu kunsubiza ati:”Ibyo wanditse nibisobanutse” nti ndahari ariko nasobanura, ati ;”reka nta mwanya kandi twabonye bitumvikana turabita.” None se ubu koko abivugira ibyo bashaka aha ntiyaba aborohereza? Icyo dukwiye kwemeranya ni ukutagira icyitwazo tuzisobanuza ejo mu bikorwa turimo none. BURI WESE YIRENGERE IBIVA MU BIKORWA BWITE.
    TWEREKEZE HAMWE TWIYUBAKIRE EJO HEZA, TUGIRE AMAHORO.

  • nimwivugire sha abashaka kongera za mandats ariko nizereko igihe cyo kubibazwa mutazavuga ngo mwarashutswe nkabo kungoma yacyuye igihe. mbifurije umukino mwiza

    • @Mukesha Abo ku ngoma yatsinzwe icyo bakoze si ukongera manda bateguye banayobora jenoside yo gutsemba abatutsi. Sinumva uburyo ugereranya ibyo bintu bibiri

  • Nyamara Abanyarwanda Muratera imbere pe! Muraganira neza, nange reka nibarize abavuga jo abaturage batumwe kandi batazi ibiri mw’ itegeko-nshinga, Murifuza ko bakora ibyo mushaka cyangwa ibyo bo bashaka? Murarengera kuko mutubaha amahitamo yabo! Namwe mufite uburenganzira bwo kwandika ibyanyu mukabijyana munteko mugasobanura impamvu zanyu zikagereranwa nizabariya. naho ntaburenganzira mufite bwo kuvugira no kuvuguruza abivugira icyifuzo cyabo, ntimugasuzugure kandi abantu ngo ntibize, niyo mpamvu babikora ubuhanga bwabo burababwira ko Uwo bashaka azabageza kure. Mubuhanga bwanyu nimuvuge uwanyu mushaka naho kuvuga hageho undi Inde se mumuvuge. Gahorane umutuzo Rwanda abawe bakwizihire

  • Abo baturage Baba bahawe itike ibakura iwabo

  • Ikinamico.com,nuko ntayandi mahitamo ahari umuntu yava muruyu mwanda w’africa.nkabona hari abemera kwiyahura munyanja.

    • UMWANDA NI WOWE SHA,
      WAMUGANI ABANZI B’AFRICA NI ABANYAFRICA…NKAMWE MUBA MUTAZI ICYIZA MUKIFUZA GUKURIKIZA AMA RANGA MUTIMA YA FECK GUSA
      YOU SHOULD BE PROUD OF BEING AFRICAN,BUT I THINK YOU DON’T EVEN DESERVE IT.

      • ngayo nguko uko mwabaye! akabaye icwende ntikoga! wabona ibyiza bye gute? ariko ntabwo akunda ubuyobozi ahubwo akunda abanyarwanda

  • Amateka azagaragaza ukuri naho ubundi ubu ntiturashobora kuvuga ukuri kw’ibintu kuko atutagira aho tuvugira! Ese Abanyafrika tuzakunda ubuyobozi kugeza he? Kagame na Systeme ye nibaba batakiriho, tuzashobora kuvuga ibibi bakoze ugire ngo ntabwo bagiraga ubwenge kimwe n’abashigikiye mu mahano bakorera Abanyarwanda!!! Gusa ibihe bizadufasha gusobanura ibyo tutavuga uyu munsi!!!!

  • Bavandimwe banyarwanda dusangiye igihugu cyacu, kuri mwe mudashyigikiye ko abaturage bajya mu nteko bisabira ihindurwa ry’ingingo ya 101, nabagiraga inama yo kwandika namwe mugaragaza ibitekerezi byanyu mukabitwara mu nteko muzakirwa kandi bizasuzumwa nabyo, ariko mureke gusakuza muvuga amagambo mabi ariwo n’urwango. Turi mu bwisanzure namwe nimwandike ibyo mutekereza. Viva Rwanda!!! Viva Kagame

  • mwaretse amagambo ko imikino tuyirambiwe HEnumugabo azakora igikwiye gusa ureba neza arabona aho bigana. Ese uvugango injiji zakaminuza zavuze we yaba arikuruhe rwego ra?bavandimwe muge muvuga muziga ntakabura imvano.

  • Mzehe ntacyo atwaye ahubwo ibisumizi bye nibyo pbm. Ubundi se yakwitegekeye niba abaturage bamwiyumvamo? Ko hari abandi bategeka se n’imyaka icumi ikarenga? Aba ari ukugirango stabilité ihame mu gihugu. Mumureke tuzamutore nta ribi rye kbsa. Wanga urya inyama hakaza uzirya n’amagufa byose agashyirayo.

  • Blaise avuze neza cyane, Abaturarwanda bo bamaze kwerekana ko bashaka gukomeza kuyoborwa na Kagame, igisigaye nukumusaba akabyemera, naho uwo ugereranya kinani nabantu vraiment arababaje, nzineza ko uwo kinani wawe azutse aka kanya akabona aho u Rwanda rugeze, nawe yasaba Kagame gukomeza kuyobora iki gihugu !!!!

    • Munyemerere nsubire muri aka kantu. Fady, ati: …….., naho ugereranya kinani nabantu vraiment arababaje, ……. Ni ukuvuga ko atari umuntu se? Hari abantu n’abatari bo? Buriya rero, twafana, twashaka amahoro, twashaka iterambere, n’ibindi, kubahana ni byo bigombye kuza mbere. Umuntu akubaha mugenzi we, akumva ko ari umuntu nka we. Sinkunze kwandika kuri izi comments, ariko iyi nyanditseho kuko iyi myitwarire iri mu byatuzonze cyane. Ndumiwe pe. Ugasanga umuntu arimo kwereka abandi ko asobanukiwe n’ikiri icyiza, ariko anafite imitekerereze nk’irya!

    • fady iby uvuze nukuri kinani s umuntu iriya nyamaswa uwayizana ikareb uko abantu bubak urwababyaye

  • Njewe icayi natangiye kugihinga kuva 1978 none nico gitumye nteyimbere none nkaba nshimira Perezida paul Kagame kandi ndasaba ko itegeko nshinga ryahindurwa akongera akiyimamaza!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

    Rwanda warakubititse

  • NYAKUBAHWA Presidente w’Inteko Inshinga amategeko
    Umutwe w’Abadepute
    Impamvu: Gusaba ko ingingo yi 101 yahinduka
    Nyakubahwa Presidente mbandikiye iyi baruwa ngira ngo mbasabe ko ingingo y’ijana na rimwe(101) iri mu itegeko nshinga rya Repeburika y’Urwanda ryatowe rikanashyirwaho abanyarwanda twese turigizemo uruhare, iyo ngingo ikaba ibuza nyakubahwa President wa Repeburika Paul KAGAME kongera kwiyamamariza manda ya gatatu yahinduka kuko yakoze ibirengeje ibyo yagombaga gukora kandi njye kugiti cyanjye nk’Umunyrwanda ukunda igihugu cye ndacyamutegerejeho byinshi.
    Mubyukuri ndifuza ko iriya ngingo yahinduka hagahabwa agaciro ingingo y’ijana na mirongo icyenda na gatatu(193) yemerera Abanyarwanda kuba bagira uruhare rwose ku mpinduka y’Itegeko nshinga. Maze kureba no gushyira mugaciro ibyo Nyakubahwa President wa Repepulika amaze kutugezaho mu nzego zose Imiyoborere myiza yatugejeje ku kwishyira ukizana kwa buri munyarwanda wese, umunyarwanda yahawe agaciro ku Isi hose kubera we, iterambere ryo ndivuze ubanza byaba ari ugusubiramo kuko rigaragarira hose no ku isura y’umunyarwanda wese. Paul KAGAME yadukuye inyuma ya zero aho twese twari twihebye tuzi ko igihugu cyacu kitazongera kwitwa igihugu aza ari Imana imutwoherereje nawe ayibera Intumwa nziza kuko kugeza ubu Intama ze zimwibonamo cyane kuko yazikenuye kuburyo kubushoboka. Turacyakeneye ko akomeza kuragira umukumbi we kugera igihe igihugu cyacu kizaba kirusha Paradiso ubwiza. Njye ubandikiye iyi baruwa nari naranze Politike n’ibijyanye nayo byose ariko nyuma y’imyaka 21 harimo imyaka Umushumba mwiza udasanzwe atuyoboyeho yankundishije Politike ye irangwa nibyo navuze ndetse nibyo ntavuze byose. Ubu iyi politike ye nzayigwa inyuma. Nk’umunyarwanda ukunda igihugu n’isi yose ndemezako igihugu cyacu cyahuye n’amateka adasanzwe niyo mpamvu cyarazwe kuyoborwa n’umuntu udasanzwe nta wundi usibye Paul KAGAME none n’iteka ryose.
    Mugihe dutegereje igisubizo cyanyu cyiza mbaye mbashimiye.

Comments are closed.

en_USEnglish