Imihigo 2014 -15: Nta Ntara n’imwe iragera kuri 70% kandi habura amezi 2
17 Mata 2015 – Abayobozi b’uturere n’ibigo bya Leta bagaragaje ibyishimo kuko Inama y’Abaminisitiri iherutse kwemeza ko urwego rwtanze isoko ari na rwo ruzajya rwishyura rwiyemezamirimo ku buryo butaziguye, gutegereza ko MINECOFIN ariyo yishyura rwiyemezamirimo ngo byadindizaga imihigo. Mu Kugaragaza aho imihigo y’ingengo y’imari ya 2014-2015 igeze abayobozi basanze nta Ntara n’imwe iragera kuri 70% nyamara hasigaye amezi abiri ngo ingengo y’imari nshya itangire.
Abayobozi benshi bakomye amashyi y’urufaya ubwo Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagiraga ati “Hari ikintu twabonye cyajyaga kidindiza imihigo y’ubushize, ejo bundi byemejwe n’inama y’abaminisitiri, MINECOFIN yara ‘decentralije’ (yamanuye hasi), uwatanze isoko ni we uzajya yishyura.”
Yongeyeho ati “Amakosa yose azabamo, haba kurya ruswa, haba gutinda kwishyura, icyo gihe ‘tuzashyira mu kagozi’ (tuzakurikirana) abazaba bafatiwe mu makosa.”
Minisitiri w’Intebe avuga Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi izakomeza kugenzura inzego zihabwa ingengo y’imari ya Leta, ikaba ifite n’uburenganzira bwo kwanga gutanga amafaranga bitewe n’impamvu zifatika yabonye.
Nk’uko byagaragajwe mu bitekerezo bitandukanye by’abayobozi b’uturere n’ibigo bya Leta bari bahuye na Minisitiri w’Intebe ku munsi w’ejo ku wa kane tariki 16 Mata, ngo kuba byasabaga gutegereza MINECOFIN kugira ngo rwiyemezamirimo azishyurwe, byatinzaga kwishura uwatsindiye isoko, na we agatinda kwishyura abaturage bityo imirimo yiyemejwe kugerwaho ikadindira.
Uretse kuba kwishyurwa na MINECOFIN byatindaga bitewe n’inzira ndende byanyuragamo, abayobozi mu Ntara aho bahiga ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, bavuga ko mu buhinzi habayeho izuba ryinshi ridindiza imihigo by’umwihariko mu karere ka Bugesera na Kirehe.
Gusa Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette yavuze ko habayeho gushaka utumashini twakwifashishwa mu kuhira imyaka, ariko ngo biracyari ku rwego rwo hasi cyane.
Mu Ntara y’amajyepfo ho imihigo mu buhinzi yashegeshwe bikomeye n’ikibazo cy’indwara ya ‘kabore’ mu gihingwa cy’imyumbati itarabonerwa umuti bikaba byaragabanyije umusaruro.
Mu bijyanye n’ubworozi, abayobozi b’Intara zose bavuze ko hari ikibazo gikomeye cy’ibura ry’imisemburo yifashishwa mu kurindisha inka no kuzitera intanga.
Iki kibazo kandi ngo na Minisitiri w’Intebe ubwe ahura na cyo buri mwaka, yagize ati “Mfite inka eshatu ariko umwaka ushira ntaka imisemburo, n’abandi ni ko bimeze kubona imisemburo ni ikibazo. Mbere naratelefonaga ariko naje gusanga atari byo ndabireka.”
Kuri iki kibazo, Minisitiri w’Ubuhinzi, Mukeshimana Geraldine yavuze ko intanga zo gutera inka zihari kandi zihagije, gusa ngo bagize ikibazo cya rwiyemezamirimo wagemuraga imisemburo kuko yagezeho arahagarara ariko ngo bashatse uburyo bwo gukemura icyo kibazo.
Mukeshimana yasabye uturere kwihutisha gushyira abaveterineri ku ntonde z’abakozi bahembwa n’Akarere kuko ngo ahenshi aborozi bagize ikibazo cyo kubabura kuko atari abakozi bahoraho.
Muri rusange, imihigo mu mwaka w’ingengo y’imari 2014/15, nta Ntara n’imwe cyangwa urwego rw’ubuyobozi bwo hejuru (Central Government), barageza nibura kuri 70% mu gushyira mu bikorwa ibyo yari yiyemeje kandi hasigaye amazi atagera kuri abiri n’igice ngo ingengo y’imari nshya itangire.
Ku rwego rwa ‘Central Government’ imihigo imaze kweswa ku gipimo cya 47% hari n’ibyavuzwe bizagerwaho ariko bikaba nta na kimwe cyakozwe bikiri ku rwego rwo gusuzuma amasoko, ibi ngo nta kindi cyabiteye uretse kuba abayobozi barigize ba ntibindeba.
Ku rwego rw’Intara na ho nta na hamwe baragera kuri 70%;
Umujyi wa Kigali wavuze ko ugeze kuri 57% wesa imihigo, imihigo igera kuri 15% iri munsi y’umurongo utukura.
Intara y’Amajyepfo igeze kuri 68% yesa imihigo, igera kuri 12% iri munsi y’umurongo utukura.
Intara y’Iburengerazuba iri ku rwego rwa 52,7% iyarangiye, imihigo 12% iri mu murongo utukura.
Mu Ntara y’Iburasirazuba imihigo imaze kweswa kugera kuri 55,9% na ho igera kuri 23% iri mu ibara ry’umutuku.
Photos/Faustin Nkurunziza
HATANGIMANA Ange Eri
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ni byiza ko mubonye ikibazo n’ubwo mukibonye ba Rwiyemezamirimo bamaze gutindahazwa n’inyungu za banki.Ese PSF niba ikora inshingano zayo yadusabiye isonerwa ry’izo nyumgu twatejwe no kutishyurwa na Leta bitaduturutseho?Leta iduca ibihano by’ubukererwe ariko yo ngo ifite ubudahangarwa!Rra iduca ibihano ariko yo iyo itindanye refund ntacyo itugenera.Ntitugira kirengera none turahenebereye nyamari twitwaga ba boss!
Comments are closed.