Bugesera: Ikigega BDF cyaremeye abarokotse Jenoside batishoboye
Mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikigega gishinzwe gutanga ingwate ku mishinga iciriritse (Business Development Fund, BDF) ubwo cyakoraga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 ku rwibutso rwa Ntarama, mu karere ka Bugesera, baremeye abacitse ku icumu 22, babaha amatungo magufi kugira ngo akomeze kubafasha kwiyubaka.
Abakozi ba BDF basobanuriwe amateka yabereye muri uyu murenge guhera mu myaka ya 1959 kugeza mu 1994 ubwo jenoside yabaga mu Rwanda.
Abakozi ba BDF biganjemo abakiri bato, basobanuriwe ko muri Ntarama mbere ya jenoside, Abatutsi bakusanyirizwaga muri aka gace bitewe n’imiterere yaho kuko habagayo inyamaswa ndetse n’isazi yitwa “TSETSE” kugira ngo izi nyamaswa zibarye cyangwa bicwe n’indwara.
Mu 1994, i Nyamata ngo haguye Abatutsi basaga 5 000, harokokera bake bitewe n’ibitero bikaze by’abicanyi. Abahiciwe ni naho bashyinguwe muri iyo Kiliziya biciwemo.
Abakozi ba DBF barangije gusobanurirwa amateka y’ibyabaye I Ntarama, berekeje mu murenge wa Nyamata, mu kagali ka Nyamatunda ho mu Karere ka Bugesera kugira ngo bafate mu mugongo abacitse ku icumu.
Bumvise ubuhamya bw’umukecuru w’imyaka 82 warokokeye i Ntarama mu rufunzo rwita CND. Uyu mukucuru witwa Domithile Mukarubuga nubwo yarokotse, ubu abana n’ubumuga yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yaratemwe bagira ngo yapfuye nyuma aza kuzanzamuka.
Mukarubuga ni umwe mu bahawe itungo rigufi, yavuze ko yishimiye Leta y’u Rwanda n’abandi bagiraneza barimo n’ikigega BDF bibuka ko hari abatishoboye bagomba gufashwa maze bakajya kubaremera.
Yagize ati: “Izi hene ziradufasha mu buzima bwacu kuko tuzabona n’ifumbire yo gushyira mu mirima yacu.”
Ku rundi ruhande ariko hari bamwe bacitse ku icumu batarabona amatungo na bo ngo borozwe, bakaba bibaza abaremerwa uburyo batoranywa.
Kankuyu Verene w’imyaka 79, avuga ko yibana bitewe n’ingaruka za jenoside, ariko akaba atarabona itungo na we ngo yorore nk’abandi.
Yongeyeho ko nubwo Leta yamushyize kuri gahunda yo kubakirwa, akeneye itungo rizamubeshaho mu gihe azaba atuye mu nzu nziza.
Abayobozi basabye abatarabona amatungo kwihangana kuko ngo bose ntibashobora kuyabonera icyarimwe ariko babizeza ko na bo gahunda izabageraho.
Umukozi wa BDF, Rutagengwa John yavuze ko bahisemo kuremera aba baturage mu rwego rwo gukomeza kubaba hafi bitewe n’amakuba banyuzemo mu 1994, bityo bakaba barabahitiyemo amatungo y’ihene azabasha gufumbira imirima yabo kandi bakaba banayifashisha mu kwikenura ku bibazo bahura na byo umunsi ku munsi.
Uretse kuremera bamwe mu bacitse ku icumu, Rutagengwa yongeyeho BDF ibafasha mu buzima bwabo cyane ko ishinzwe gutera inkunga no gutanga ingwate ku mishinga iciriritse.
Yagize ati: “Abacitse ku icumu barimo abapfakazi, imfubyi bafatwa nk’urubyiruko bityo tukabaha ingwate ya 75% igihe bafite imishinga ibyara inyungu kandi tubagira inama mu gukora imishinga, naho abatabarirwa mu rubyiruko bahabwa ingawate ya 50%.”
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahawe amatungo afite agaciro gasaga miliyoni eshatu mu mafaranga y’u Rwanda kuko buri muntu yahabwaga ihene ebyiri.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ndashimira BDF yazirikanye abo bacikacumu batishoboye ariko, ndasaba gouvernement ko ikemura byihuse ikibazo cyubukene bw’abarokotse jonoside kuko inkunga zose zihabwa leta zishingiye kukuba u Rwanda rwarasenywe na jonoside, bityo nkasanga abayirokotse aribo bagenerwa bikorwa bambere.
Please mubagurire amasambu,mububakire amazu atabagwaho hanyuma mubahe inka za kijyambere.
Naho izo hene muzihe ba ministers na ba depite birire brochette! umuntu azagira urusaku rw’ibyo yibuka byamubayeho,hanyuma agerekeho n’urusaku rw’ihene imuhebebera mumatwi itanakamwa byibuze ngo abone nako kerera?
Ariko ubwo abarokotse batishoboye nibangahe?kuburyo buri ministre, depite, senateri, gouverneur, mayor, ba ofisiye bakuru mugisirikara n’igipolisi, abayobozi bibigo bishamikiye kuri leta nabibyigenga nabandi benxhi ntavuze! iyo buriwese agenda yigomwa igice cy’umuxhahara we byibuze rimwe mumwaka,hakiyongeraho inkunga ubukoko nyuma y’imyaka 21 abarokotse bari kuba bagicumbitse ahabi cyangwa bifuza ibyo kurya? Ariko mwuzuza ibifu byanyu ubundi ukwa kane kwagera mugatangira!!!
Icyakora mbasabe mwamfura mwe niba arko mukwiye kwitwa! niba mwumva mudashoboye kurangiza iki kibazo, ndabinginze mushyire hasi imvugo jonoside yakorewe abatutsi ataribyo murakina comedy kubantu bibabariye.
Pascal uransekeje ha ha ha ngw’ihene zihebebera mu matwi ….
Uruhande rumwe ibyo uvuga ndabyemera.
Ikibazo iy’isi nasanze tutagamije bimwe hari abifuza ibibi.
Hari abifuza utwano ibindi ntubabaze !!!
Umuti nu kwirwanaho ukikubira (nibwo udashwana nabiy’isi) ubundi wamara kubaka ubushobozi bwawe ukinumira.
Ingero uzazibona nutanga ibitekerezo byu baka mu ruhame bazagukwena kuko wifuza isaranganya mwi terambere.
Ubundi uzabibonera ku batunze cg abayobozi bikubira bakinumira bararamba.
Comments are closed.