Digiqole ad

Abakozi 40 ba Leta babuze imirimo mu ivugurura bashobora kwirukanwa

 Abakozi 40 ba Leta babuze imirimo mu ivugurura bashobora kwirukanwa

Uwizeye Judith Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (Imvaho Nshya)

Ubwo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yagirana ikiganiro n’abanyamakuru gitegura umunsi mpuzamahanga w’umurimo wabaye kuri uyu wa 01 Gicurasi 2015, yatangaje ko mu bakozi 351 bahagaritswe ku mirimo yabo mu ivugurura ryabaye mu mwaka ushize, 40 gusa ngo ni bo bashobora kuzasererwa bitewe n’uko habuze indi myanya bashyirwamo.

Uwizeye Judith Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo (Imvaho Nshya)
Uwizeye Judith Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (Imvaho Nshya)

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Uwizeye Judith yavuze ko gusezera bamwe mu bahoze ari abakozi ba Leta byatewe n’amavugurura MIFOTRA yakoze nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko hari imyanya itari ngombwa, indi ikagonganirwaho n’abakozi barenze umwe mu kigo kimwe.

Minisitiri yavuze ko kubera iyo mpamvu byabaye ngombwa ko bagabanya abakozi kugira ngo abasigaye bakore inshingano zabo neza nta kugongana kubayeho.

Ibi ngo byarabaye, ariko abakozi benshi bari barasezerewe bashakiwe indi myanya mu bindi bigo bya Leta, gusa hasige 40 ngo batabonewe indi myanya bivuze ko bashobora gusezererwa burundu.

Uwizeye yavuze ko Leta kuba yarasezereye bamwe mu bakozi bidasobanuye ko bari bafite ubushobozi buke mu mirimo yabo, ahubwo ngo byatewe n’imirimo yagonganaga cyangwa imwe ikaba itari ngombwa.

Mu mwaka ushize hasobanuwe ko mu mirimo 6 035 ya Leta, amavugurura yasize  abakozi 351 basezerewe hatabariwemo abahabwa amasezerano y’igihe gito cyangwa kirekire (sous-contrat).

Minisitiri muri iyi nama  yabajijwe impamvu abakozi bakorera ku masezerano bakigaragara mu mirimo ya Leta kandi mu gihe ivugururwa ryakorwaga bavugaga ko nta mukozi ukorera ku masezerano uzaguma ku mirimo ye mu kazi ka Leta.

Mu gihe cyo kuvugurura hari hatangajwe ko abakorera ku masezerano batwara amafaranga ari hejuru ya miliyari eshatu ku kwezi bityo bakuwemo  byafasha Leta.

Kuri iki kibazo, yasobanuye ko gukoresha abakozi bakorera ku masezerano bitapfa kuvaho kuko  hari igihe umukozi agenda kandi hakenewe ko hagira undi ukomeza imirimo ye nta gutegereza ko hatangwa ibizamini byo gupiganira uwo mwanya.

Ikindi kandi nuko umubyeyi ashobora kujya mu kiruhuko cyo kubyara mu mezi atatu kandi imirimo ye igomba gukomeza.

Ibigo bya Leta 55 muri 62 ni byo byakorewemo ivugurura, ariko habonekamo imyanya mishya 438 yahanzwe muri ibyo bigo,  ari na yo abakozi benshi bari barasezerewe bahawemo akazi.

Ku bakozi batazabonerwa imirimo mishya mu bindi bigo, ubwo iki gikorwa cyabaga, hasobanuwe ko bazahabwa 2/3 by’umusharahara wabo mu gihe cy’amezi atandatu, ariko na none umukozi wumva ko yarenganyijwe mu gihe cy’ivugurura  yemerewe kwandikira urwego rwamurenganyije cyangwa urwego rushinzwe kurenganura abakozi muri MIFOTRA, byananirana akitabaza inkiko.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

19 Comments

  • U Rwanda rutuwe nibuze na 11.000.000 people …,nobese minister uhamya neza imbere y’ Imana ko aba chaumeur ari 3% yabatuye u Rwanda ???

    Iba udahishe ukuri byaba ari tekinika nuko hari abadahanywa nawe warubikwiye.
    Ikiboko cyu horaho kirabategereje tuuuu

  • Mu misi ya vuba urwo rwego rushinzwe kurenganura abakozi nzarusura. Ariko se umuntu ajya kwiga yoherejwe na Leta, bagasigara bamupangira guhagarikwa mu kazi? Murakoze cyane, uru rwego ntabwo abantu benshi bari baruzi.

  • Byari bwumvikane neza iyo umunsiw’abakozi nkuyu minister abzshyuza inkuru ivuga yuko aba chaumeur ari 3% by’abantarwanda 11.000.000

    Bisobanuye yuko 330.000 personnes aribo badakora iki n’ikintoma cya Semuhanuka.
    Kuki nku tekinika iba adahanywa byi ntangarugero arashinyagura kuba chaumeur arica statistique z’igihugu abantu bakabirebera !!!!

    • Ba meya benshi baregujwe baranafungwa kubera gutekinika imibare ya mitiweli.Kuki uyu we batamweguza ngo bamufunge?

  • igihe cyose havugwa gucunga nabi umutungo wa Leta , kuwunyereza etc…… ibisubizo by abayobozi : twabimenye , tugiye kubikosora , ntitwari tubizi , n ukuyagaruza , ni software idakora nezaa , ese habuze abakozi bari qualifie muri domaines izi n izi ngo ibihombo Leta ishorwamo n abakozi bayo bigabanukkeeeee

  • Ndagirango mbafashe kumva 3% by ” ubushomeri icyo bivuga kuko ndabona abasomyi mu gereranya ubushomeri n’umubare w’abaturage bose.
    Iyo bapima ikigero cy ‘ubushomeri bareba umubare w’abatuye igihugu bageze mu myaka yo gukora. Murwanda ni uguhera kuri 16. Muri aba mvuze hakavanwamo abanyeshuri abasirikare cg abandi bantu badashaka/ badashobora gukora akazi. Ibyo birangiye bafata umubare w’abantu badafite akazi kugabanya umubare w’abafite akazi.Bisobanuke neza rero. Ikindi mwamenya ni uko 3%ni kenshi cyane. Ikindi mu mujyi ni 10%. Mu rubyiruko ni 15%. Ibi birerekana ko ubushomeri bunuma.

    • @Muhizi uri gucanga abantu ugendeye mu mibare ariko ntabwo ubizi kurusha abandi.Akazi uvuga badashoboye ni akahe? umu lisansiye kuberako ari mu muhanda ari umupolisi ahembwa ibihubmbi bitarenze 50 ako ni akazi? akagiyemo se kubera ko agashoboye? umuntu urangiza kaminuza akaba umumotari ubyita iki? nkwifulije kuguma kumwanya uriho kandi imana izabigufashe.

      • Bwana Muhizi, umuturage ufite abana bane n’umugore,akaba afite ha 1 gusa ahinga, uwo umushyira hehe?? mubafite akazi????ko aribo benshi mu rwanda se?? Ikiricyo nuko mu rwanda tumaze kumenyera itekinika muri byose; naho bavugishije ukuri wasanga chômage irenze kurei 35%. Nuko banga kubivuga ngo hatagira abivumbura!!

  • Imyaka ya pension bayigabanye kugirango natwe tujye dukoraho bukeya bitaribyo burimwaka abashomeur turiyongera.Kandi nibura no mumugi,mucyaroho turipfira kuko ntanisabune tubasha kwibonera byose ni kubabyeyi bagowe kandi baranaturihiye biteze ko natwe tuzabafasha turangije kwiga.Mureke duhebere urwaje uwafashe yarashyikiriye ntakundi twabigira!Ntahokuvana igishoro!

  • Dufite ikibazo cyamafaranga gikomeye.Convention center idukozehasi,Ikibuga Bugesera byo tube tubyibagiwe.

  • uyu mu minister ko mperuka arumuntu w’Imana, amaze kwiga gu technica nkabandi bose??? ngo 3%???? mujye mubeshya abahindi.

  • Muzatubarize impamvu abahoze ari abakozi b’Uturere bashinzwe gahunda ya Hanga Umurimo,basezerewe byihuse kandi bari bafite uburambi mu kazi. MINICOM na MIFOTRA birengagije ikibazo cy’abo bakozi b’inzobere mu gahanga imirimo mishya dore ko banatwaye akayabo k’ingengo y’imari mu kubahugura imyata itatu yose. Nubwo amavugururwa(Reforme) abaho ntabwo abakozi bamwe bakwiye kwirengagizwa ngo abandi bashyirwe imbere kandi twese dusenyera umugozi umwe mu kubaka igihugu. Ndavuga ko abo bakozi bari kimwe n’Ushinzwe Itorero, JADF,Abashinzwe ikawa NAEB, Abo bo muri Land Bureau ariko bose babonye imyanya uretse RSME Facilitator warangaranywe none gahunda ya National Employment Program ikaba yaradindiye bitewe nuko bahagaritse abari bashinzwe kuyishyira mu bikorwa ku rwego rw’Akarere. Nyakubahwa Minister twabasabaga gutekereza kuri abo bakozi 30 bahagaritswe kuko nabo ni intore z’indangamirwa. Dukorane umurava Dutere IMBEREEEEEEEEEEEEEEEEEEEE!

  • 3% wapi….nibihungu bikomeye biri Hafi ya 6% none NGO ngwiki

  • Twagiramungu ajya arasa ku ijambo iyo avuze ati tujye tureka gupapira

  • biragoye

  • Pole Justin!
    None se ibyo birashoboka ko basezerera ku kazi umuntu wagiye kwiga? kereka niba aba yagiye kwiga atoherejwe n’ikigo cg Minisiteri.

  • Biragoye kuba stable niyi minisiteri ihora muri za reformes zitarangira. Ntimukongere kujujubya abakozi mubirukana, ntabwo aribyo.

  • Wowe waje muriyo minisiteri bararangije gutekenika! Ese ubwo bushakashatsi bwakozwe bukerekana imyanya itari ngombwa nibyo koko? Ko ntabo twigeze tubona ubushakashatsi babukoreye mu kirere?Ahubwo bakuyeho imyanya ya ngombwa cyaneee bishyiriramo ibidafite aho bizageza igihugu cyacu! Yemwe, ntimuzatinda kumenya ko bababeshye! Ikindi,uko abakozi bashyizwe mu myanya nuko ibizamini byakorwaga babaga bazi abo bashaka!! Ibi bigaragararirara mu bakozi benshi bakoraga neza bakaba barahagaritswe mu kazi abandi bagahabwa akazi ko hasi bikabije!
    Turasaba ko Ubwo bushakashatsi buzasubirwamo n’izindi nzego zitari iziyo minisiteri yanyu. Akazi keza.

  • Mwongere mutwiherikira muri Kongo nahundi ndabona rutangiye gukinga batanu

Comments are closed.

en_USEnglish