Digiqole ad

Ngoma na Bugesera baracyategereje umuhanda bemerewe na Perezida

 Ngoma na Bugesera baracyategereje umuhanda bemerewe na Perezida

Imodoka zikora umuhanda wa kaburimbo

Abaturage batuye mu turere twa Ngoma na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba barifuza umuhanda uhuza utwo turere twombi urimo kaburimbo, uyu muhanda ngo bawemerewe na Prezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ariko ngo baracyategereje ko wubakwa.

Perezida Kagame ngo yari yijeje abatuye Bugesera na Ngoma umuhanda uzabahuza ubwabo ndetse n’Akarere ka Huye ko mu Ntara y’Amajyepfo.

Ku bw’aba baturage ngo basaba ababishinzwe ko imirimo yo kubaka uyu muhanda yakwihutishwa ngo kuko kuba udakoze bibangamira iterambere ryabo.

Umwe mu batuye i Rukumbeli aho uyu muhanda usanzwe w’ibitaka uca ati “Icyo dusaba Leta ni uko batwubakira uyu muhanda kuko biratugora cyane kugeza ibicuruzwa byacu kuri kaburimbo kandi hashize imyaka myinshi baratwemereye umuhanda.”

Abayobozi b’inzego z’ibanze nabo ngo bafite ikizere ko uyu muhanda uzubakwa ngo kuko icyo Perezida Kagame yemereye abaturage agikora nk’uko bivugwa na Hanyurwimfura Egide, umuyobozi w’Umurenge wa Rukumberi.

Odette Uwamariya Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yabwiye Umuseke ko gahunda yo kubaka uyu muhanda n’ubundi igihari ngo ubu hari gushakwa amafaranga ku buryo bushoboka ngo uyu muhanda wubakwe.

Ati “Gahunda yo kuwubaka irahari. Twatekerezaga ko BAD yazadutera inkunga ariko ntabwo birakunda, gusa biri mu nzira dufite ikizere ko amafaranga azaboneka natanaboneka kandi Leta izayashaka.”

Yongeyeho ko mu gihe uyu muhanda utarashyirwamo kaburimbo ngo ubu bari kuwutunganya neza ngo ube nyabagendwa.

Uyu muhanda wubatswe ngo wafasha abaturage kwiteza imbere mu buhahirane kandi ngo byanabafasha kugabanya igiciro cy’ingendo batanga bakora kuri moto usanga kiri hejuru cyane.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish