Digiqole ad

Rubavu: Abavugwaho kugurisha isoko bakatiwe iminsi 30

 Rubavu: Abavugwaho kugurisha isoko bakatiwe iminsi 30

Igurishwa ry’inyubako y’isoko rishya rya Rubavu ryakoze ku bayobozi b’aka karere barenga 10

Mu rubanza rw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, urukiko rwa Rubavu kuri uyu wa gatanu rwanzuye ko abantu 7 bavugwa mu kugurisha isoko rya Gisenyi bafungwa by’agateganyo iminsi 30 mu rwego rwo kuba batatoroka cyangwa bakaba basibanganaya ibimenyetso igihe baba bafunguwe.

Igurishwa ry'inyubako y'isoko rishya rya Rubavu ryakoze ku bayobozi b'aka karere barenga 10
Igurishwa ry’inyubako y’isoko rishya rya Rubavu ryakoze ku bayobozi b’aka karere barenga 10

Urukiko rwasubiye mu byo aba bantu barengwa n’Ubushinjacyaha ko birengagije nkana amategeko agenga itangwa ry’amasoko mu Rwanda kandi bari bayazi.

Rwavuze ko batanze, ku rwego rw’igihugu isoko rifite agaciro ka miliyari 1 na miliyoni 280 z’amafaranga y’u Rwanda kandi isoko rifite ako gaciro ritangwa ku rwego mpuzamahanga.

Ibyo ubushinjacyaha buvuga ko bashakaga guha amahirwe ikompanyi ABBA yaritsindiye ku buryo bworoshye.

Urukiko rwavuze ko aba bantu barindwi bakekwaho ko bakoranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Rubavu, Kalisa Christopher mu kugurisha isoko rya Gisenyi kandi ari igikorwa gifite inyungu rusange, no kugira uruhare mu guhombya Leta.

Hagendewe ku ngingo ya 98 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, urukiko rwavuze ko baramutse bahamwe n’icyaha hateganywa igihano kiri hagati y’amaze atatu n’imyaka ibiri, bityo tutregeka ko bafungwa by’agateganyo kugira ngo batazasibanganya ibimenyteso cyangwa bagatoroka.

Abari kuregwa muri uru rubanza ni; Senzoga Emmanuel wari uyoboye akanama gashinzwe amasoko, Basile Tuyisenge, Beatha Mugiraneza, Aimable Ndahayo, Diogene, Gerard Mbarushimana wari procurement officer w’Akarere na Justin Shema.

Abantu bari hagati ya 300 na 400 bari baje gukurikirana urwo rubanza.

MAISHA Patrick
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Bari kubaburanisha muruhamese kugirango bagaragazeko murwanda hari ubutabera?Niho hahandi ntawe uyobeweko ubutatabera bwo murwanda bukoreshwa.Ubihakana anyomoze.

  • mujye muvugisha ukuri mugihe cyanyu hari uwakoraga ikosa ngo ahanwe? aho bigeze ubu turashima ubutabera,bahombye leta se iceceke wageze murukiko se ubona barenganywa none uravuga ubusa ujye uvuga ibyo uzi.

  • @Isaie, nonese hejuru yariya makosa bakoze wagira ngo babazamure muntera? Ahubwo biriya ni ibyashoboye kugaragara naho ubundi akarere bari barakagize isambu yabo! Imana ihora ihoze, Buntu na Nyirasafari nabo nibabafunge kuko barafatanyije.

  • Yewe Imana ntirenganya koko! Ntanarimwe wakora ibyaha biremeye ngo uve kwisi utabyishyuye, Bigira bake! Gujya kwaka akazi hari i Rubavu byitwaga Kwigerezaho, none nabonye abantu bahatinyutse!

  • mwicecekere isi ntabwo isakaye buri wese yamunyagiza

Comments are closed.

en_USEnglish