Tags : MINAGRI

Musanze: Hatangimfura Emerita avura ibihingwa mu buryo gakondo

*Emerita avura imfpunyarazi, kirabiranya, uburima izo zikaba ari indwara z’ibinyomoro *Avura indwara zifata ibishyimbo, inyanya n’ibindi bihingwa, akomeje ubushakashatsi no ku ndwara zifata insina *Uyu murimo yihangiye afite icyizere ko uzamukiza, ubu ashobora kwinjiza hagati ya Frw 20 000 na 40 000 ku kwezi *Yavuye inyanya z’Umuzungo utuye i Kigali, yari agiye kugwa mu gihombo […]Irambuye

Kayonza: Abahinzi barataka igihombo ku musaruro w’ibigori wabuze isoko

Bamwe mu bahinzi b’ibigori bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba barinubira ko bahinga bakeza ariko umusaruro wabo ukabura abawugura kugeza n’aho wangirikira mu buhunikiro, ubu ngo ingemeri (igipimo kirenga kg 1) igura amafaranga y’u Rwanda 100, ibi bibaca intege kuko bibatera igihombo gikomeye. Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza ntibwemeranya n’aba […]Irambuye

Kigali: Bwa mbere harabera imurika ry’umusaruro mwimerere mu buhinzi

Iri murikagurisha mpuzamahanga ryiswe ‘Kigali International Trade fair for organic and Natural products’ riri kubera ahasanzwe habera imurika ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, ku Mulindi i Kigali, abarytabiriye barasaba ubuyobozi kubafasha kubona icyangombwa cy’uko bahinga iby’umwimerere ndetse no kubakorera ubuvugizi muri banki. Kuri uyu wa gatandatu nibwo iri murikagirsha ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi w’umwimerere ryatangijwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe […]Irambuye

Mulindi: Mu marushanwa y’umukamo inka yabaye iya mbere yakamwe 12L

Mu imurika ry’ubuhinzi n’ubworozi riri kubera ku Mulindi mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa 09 Kamena wari umunsi wahariwe cyane iby’ubworozi, habaye irushanwa ry’umukamo w’inka zatanzwe muri gahunda ya “Girinka munyarwanda” gusa. Inka yarushije izindi yakamwe indobo y’amata ya litiro 12 z’amata. Ku munsi ngo isanzwe ikamwa 30L nk’uko bitangazwa na nyirayo Murekeyisoni. Inka […]Irambuye

Kigali: Imurikabikorwa ku bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ku nshuro ya 10

Kuri uyu wa gatandatu tariki o6 Kamena 2015 ku Mulindi mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro habereye igikorwa ngaruka mwaka ku nshuro ya 10 cyo kumurika ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi. Icyo gikorwa kitabiriwe n’ibihugu 14, abahinzi batandukanye bagiye berekana ibihingwa bidasanzwe mu Rwanda ndetse bamwe bagiye bagaragaza ubwoko bw’ubworozi budasanzwe mu Rwanda […]Irambuye

Karongi: Imiti iterwa mu myaka yica udukoko n’inzuki, abavumvu baratabaza

Aborozi b’inzuki mu karere ka Karongi baratakambira inzego zibishinzwe kugira ngo zibatabare kubera ko hari imiti abahinzi batera mu myaka yica udukoko duto (insects) n’inzuki zabo zigapfa igihe zigiye guhova kuri iyo myaka bityo ntibabone umusaruro. Ibyo bibazo babigaragarije intumwa za Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi zasuraga abahinzi n’aborozi bo mu karere ka Karongi. Niyonzima Ephraim umworozi […]Irambuye

Rubavu: Harigwa ku ibungabungwa ry’umutungo kamere mu kigarama cy’ibirunga

Mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu hateraniye inama y’iminsi itatu ihuje inzobere n’abashakashatsi bibumbiye mu ihuriro ryitwa Greater Virunga Transboundary Collaboration (GVTC) baturutse mu bihugu bya Uganda, Congo Kinshasa n’u Rwanda bagamije kurebera hamwe uburyo harushwaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima rwo  mu kigarama cy’Ibirunga. Umwarimu w’ubumenyi bw’Isi n’ibidukikije muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umuyobozi […]Irambuye

I Burasirazuba abahinzi ntiboroherwa no kugeza umusaruro w’umuceri ku nganda

Abahinzi b’umuceri hirya no hino mu Ntara y’u Burasirazuba  baravuga ko nubwo bitabiriye guhinga iki gihingwa ngandurabukungu ariko ngo ntibabona uko bageza umusaruro wabo ku nganda z’umuceri ziri muri iyi ntara ngo bitewe n’uko ahenshi nta mihanda ihaboneka ibafasha kuvana umusaruro wabo mu mirima. Bavuga ko baterwa igihombo n’icyo kibazo kuko umusaruro wabo wangirikira aho […]Irambuye

Imihigo 2014 -15: Nta Ntara n’imwe iragera kuri 70% kandi

17 Mata 2015 – Abayobozi b’uturere n’ibigo bya Leta bagaragaje ibyishimo kuko Inama y’Abaminisitiri iherutse kwemeza ko urwego rwtanze isoko ari na rwo ruzajya rwishyura rwiyemezamirimo ku buryo butaziguye, gutegereza ko MINECOFIN ariyo yishyura rwiyemezamirimo ngo byadindizaga imihigo. Mu Kugaragaza aho imihigo y’ingengo y’imari ya 2014-2015 igeze abayobozi basanze nta Ntara n’imwe iragera kuri 70% nyamara […]Irambuye

en_USEnglish