Digiqole ad

Rubavu: Harigwa ku ibungabungwa ry’umutungo kamere mu kigarama cy’ibirunga

 Rubavu: Harigwa ku ibungabungwa ry’umutungo kamere mu kigarama cy’ibirunga

Pariki-ya-Virunga-muri-Congo-Kinshasa-ahanini-ngo-inyamaswa-zibangamirwa-nintambara-WHC

Mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu hateraniye inama y’iminsi itatu ihuje inzobere n’abashakashatsi bibumbiye mu ihuriro ryitwa Greater Virunga Transboundary Collaboration (GVTC) baturutse mu bihugu bya Uganda, Congo Kinshasa n’u Rwanda bagamije kurebera hamwe uburyo harushwaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima rwo  mu kigarama cy’Ibirunga.

Pariki-ya-Virunga-muri-Congo-Kinshasa-ahanini-ngo-inyamaswa-zibangamirwa-nintambara-WHC
Pariki-ya-Virunga-muri-Congo-Kinshasa-ahanini-ngo-inyamaswa-zibangamirwa-nintambara-WHC

Umwarimu w’ubumenyi bw’Isi n’ibidukikije muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’ikigo gikoresha ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw’Isi muri Coleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CIT), Rwanyeziri Gaspard avuga ko urusobe rw’ibinyabuzima mu gace k’ibirunga rwugarijwe n’intambara cyane mu Burasirazuba bwa Congo.

Avuga ko imitwe y’inyeshyamba muri Congo Kinshasa itita ku binyabuzima ahubwo ko babyangiza ugasanga ari ikibazo gikomeye ku nyamaswa zitabasha kwisanzura aho ziri.

 

Agaragaza  ko   bamwe mu baturage bo mu Rwanda batuye hafi ya Pariki y’ibirunga bamaze kugenda barushaho gusobanukirwa uruhare rwabo mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ruri mu kigarama cy’ibirunga.

Umuhuzabikorwa w’ikigo cyo muri Uganda cyita ku buzima bw’inyamaswa z’agasozi ‘Uganda Wildlife Authority’ Aggrey  Rwetsiba  agaragaza  ko mu gihugu cya Uganda  na bo hari urwego rushimishije bamaze kugeraho mu kurushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima  akaba ari na yo mpamvu baje guhurira hamwe n’izindi nzobere zaturutse muri DRC no mu Rwanda.

Yavuze ko hagamijwe guhuriza hamwe ibitekerezo byo  kubungabunga, ku buryo burambye,  urusobe rw’ibinyabuzima mu kigarama cy’ibirunga hagamijwe iterambere rirambye mu mibanire no mu bukungu  bishingiye ku bufatanye bw’imicungire mpuzamipaka.

Umuyobozi w’ubufatanye mpuzamipaka mu karere k’ibirunga (GVTC) Dr Muamba Tshibasu George  wo mu gihugu cya Congo Kinshasa avuga ko ubwiyongere bw’abaturage ndetse n’ubukene bishobora kugira ingaruka zikomeye ku rusobe rw’ibinyabuzima, harimo inyamaswa ndetse n’ibimera mu kigarama cy’ibirunga gihuza ibihugu ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Congo Kinshasa.

Ubufatanye mpuzamipaka mu kigarama cy’ibirunga (GVTC) ni ihuriro ry’ubufatanye rihuriweho n’ibi bihugu bitatu, hakiyongeraho inkunga y’imari itangwa n’igihugu cya Norvege na Gahunda mpuzamahanga yo kurengera Ingangi (PICG).

MAISHA Patrick
UM– USEKE.RW

en_USEnglish