Mulindi: Mu marushanwa y’umukamo inka yabaye iya mbere yakamwe 12L
Mu imurika ry’ubuhinzi n’ubworozi riri kubera ku Mulindi mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa 09 Kamena wari umunsi wahariwe cyane iby’ubworozi, habaye irushanwa ry’umukamo w’inka zatanzwe muri gahunda ya “Girinka munyarwanda” gusa. Inka yarushije izindi yakamwe indobo y’amata ya litiro 12 z’amata. Ku munsi ngo isanzwe ikamwa 30L nk’uko bitangazwa na nyirayo Murekeyisoni.
Inka icyenda zarushanyijwe ni izavuye hirya no hino mu gihugu mu zatanzwe muri gahunda ya “Girinka Munyarwanda”, intego yari ukwereka abahawe inka muri iyi gahunda ko iyo zifashwe neza zitanga umukamo uhagije nk’uko bitangazwa n’abayobozi muri MINAGRI na RAB.
Mu irushanwa harebwaga ubwiza bw’inka (isuku yayo), umukamo itanga, igihe bisaba, n’isuku y’ukama.
Inka ya Goretti Murekeyisoni w’imyaka 51 niyo yabaye iya mbere ikamwe litiro 12. Ni inka ibyaye inshuro umunani, Murekeyisoni yayihawe mu 2006 ikaba ari inka yahinduye ubuzima bwe n’ubu igikomeje kuko imuhesheje ibihembo.
Murekeyisoni ati “Ku munsi ubundi iyi nka ngo ikamwa 30L, ubusanzwe mu gitondo ikamwa 15, ubu ikamwe 12 kubera ubuzima itamenyereye imazemo iminsi hano mu imurika.”
Dr Christine Kanyandekwe Umuyobozi wungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) yavuze ko iri rushanwa ryari rigamije kwerekana ko aborozi bo muri gahunda ya ‘Girinka’ atari aborozi badashoboye nk’uko benshi babikeka.
Ati “Iyo inka yitaweho igira umukamo mwiza kuko hari inka zikamwa Litiro 40 inshuro imwe, ubu twabikoze ku rwego rwa “Girinka” ariko turateganya kubikorwa no kurwego rw’igihugu hakazamo n’aborozi.”
Andre Kagabo Umuhuzabikorwa wa gahunda ya ‘Girinka munyarwanda’ ku rwego rw’igihugu yavuze ko aborozi batatu bafite inka zabonye umukamo mwinshi baza kubihemberwa.
Umworozi w’intangarugero Flora Uwera wo mu karere ka Gicumbi niwe watoranyijwe ngo ahe amasomo bagenzi be ku byo kugaburira inka ngo zitange umukamo mwinshi.
Yababwiye byinshi bikwiye kugaburirwa inka birimo umucaca , desmidium irandaranda n’ihagaze, urubingo rwa Tanzania, ibishyimbo, umurama wa groris gayona, brakaria, ponepuru, triandara, kariyanda, rufarufa, urubingo rusanzwe n’andi moko y’ibiryo by’inka.
Uwera Flora asanzwe ari umworozi wegukanye ibihembo ku rwego rwa Africa mu 2013 no mu 2014 hari icyo yaherewe muri Amerika.
Photos/J.Uwase/UM– USEKE
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
14 Comments
Turi mu ikoranabuhanga, ubutaha bazakamishe imashini, wasanga abantu hari igihe bananirwa ntibayihumuze neza.
Yego Mama!!!!! reka u Rda rwacu rwakera, ninka zarwo bigaruke maze twicarane amata abana bashishe bumva.
Nibyiza. abandi borozi bigire kuri aba, nabo bazamure umusaruro
Biranshimishije, ubundi abana tuzajye tubereka ibi
uru inirwo rwanda twarazwe na GIHANGA URWANDA RUTEMBA AMATA N,UBUKI.IMNANA IKOMEZE KURUDUHERAMO UMUGISHA
Ni Mukecuru Flora ni umunyabwenge cyane, kandi yicisha bugufi n’ abana be baramukurikije.
u Rwanda rukomeje gusirimuka, ibi najyaga mbibona muri Scotland none n’iwacu ndaboba birimbanyije. bravo Rwanda
sha ndemeye 2 kuko birarenze ntako babatagize.
12L mu gitondo
12L saa sita
12L n’injoro
K’umunsi wose 36L / inka 1
Iyi projet irimo akamiya gatubutse daaaa ufite inka 100 waba ucishijemo.
Dukeneye n’irushanwa ryo kubumba inkono vuba netse guhinga hanini di!
Amata yiburundi araryoha cane! muzoze muyanywe mwiyimvire, ntimwosubira murwanda. Ibirundi haribintu biryoshe gusa, ivyamwa, ibinyobwa, etc.
ariko di ntabwo mwize ntibavuga vavuga koko ntibavugako iceberyuzuye amata bavugako inka Yatariranye
Mbega akumiro! umuco waracitse! Gukamira mu ndobo kweri! ibyansi byagiye he!
Ni byiza ariko ibi byansi byayagucaho. Kera twakamiraga mu nkongooro, udukebe cyangwa i ngare naho ubu n’imbegeti nako indobo da!
Comments are closed.