Digiqole ad

I Burasirazuba abahinzi ntiboroherwa no kugeza umusaruro w’umuceri ku nganda

 I Burasirazuba abahinzi ntiboroherwa no kugeza umusaruro w’umuceri ku nganda

Igishanga cya Cyunuzi gihingwamo umuceri

Abahinzi b’umuceri hirya no hino mu Ntara y’u Burasirazuba  baravuga ko nubwo bitabiriye guhinga iki gihingwa ngandurabukungu ariko ngo ntibabona uko bageza umusaruro wabo ku nganda z’umuceri ziri muri iyi ntara ngo bitewe n’uko ahenshi nta mihanda ihaboneka ibafasha kuvana umusaruro wabo mu mirima. Bavuga ko baterwa igihombo n’icyo kibazo kuko umusaruro wabo wangirikira aho wasaruriwe.

Igishanga cya Cyunuzi gihingwamo umuceri
Igishanga cya Cyunuzi gihingwamo umuceri

Ubuyobozi bw’intara y’Uburasirazuba buravuga ko ngo uretse akarere ka Kirehe, ngo iki kibazo kiri hose mu tundi turere gusa ngo bari gukorana na MINAGRI kugira ngo gikemuke.

Mu Ntara y’Uburasirazuba hafi ya yose uhasanga abahinzi bahinga umuceri nk’uko na Leta y’u Rwanda idahwema kubibakangurira.

Abaturage bavuga ko guhinga umuceri byabagiriye akamaro kanini mumibereho yabo. Gusa bavuga ko bitaborohera kuwugeza ku nganda bitewe n’ikibazo cy’imihanda n’ibindi bikorwaremezo.

Gahiza Apolinaire uhagarariye koperative yitwa SCOLIRWA y’abahinzi b’umuceri agira ati ”Izindi nzego zose zacu muri koperative nta kibazo ariko tubangamiwe n’ibikorwaremezo birimo umuhanda wadufasha kugeza umusaruro wacu ku ruganda.”

Avuga ko kubera ko nta muhanda uhari, umusaruro abahinzi bakusanyije wangirikira aho wasaruriwe bigatuma umuhinzi atagera ku nyungu mu buryo bwihuse.

Yagize ati “Twifuza ko ibikorwaremezo aho bishoboka byasanwa kugira ngo umusaruro ujye ugera aho ujya ku buryo bwihuse kuko imihingire isa n’iyanogejwe, ariko uburyo bw’ikusanyamusaruro nibwo bukirimo inzitizi.”

Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette avuga ko iki kibazo ari rusange mu ntara uretse mu karere ka Kirehe bitewe n’abaterankunga kagiye kagira.

Uwamariye avuga ko ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba buri gukorana na Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Goveriner Uwamaliya Odette ati “Nibyo koko icyo kibazo kirahari mu tundi turere uretse muri Kirehe naho bitewe n’uko babonye umufatanyabikorwa witwa KWAMP akabafasha gukora bene iyo mihanda, ariko ahandi turabizi ko iki kibazo gihari gusa dukorana na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo abahinzi bajye bageza umusaruro wabo ku nganda ku buryo bworoshye.”

Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba avuga ko ibi byose biterwa n’uko aho imirima iri hatandukanye n’aho inganda zubatse gusa ngo Leta irimo kubishyiramo ingufu ku buryo hari icyizere ko bizacyemuka.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish