Digiqole ad

Karongi: Imiti iterwa mu myaka yica udukoko n’inzuki, abavumvu baratabaza

 Karongi: Imiti iterwa mu myaka yica udukoko n’inzuki, abavumvu baratabaza

Akarere ka Karongi

Aborozi b’inzuki mu karere ka Karongi baratakambira inzego zibishinzwe kugira ngo zibatabare kubera ko hari imiti abahinzi batera mu myaka yica udukoko duto (insects) n’inzuki zabo zigapfa igihe zigiye guhova kuri iyo myaka bityo ntibabone umusaruro.

Akarere ka Karongi
Akarere ka Karongi

Ibyo bibazo babigaragarije intumwa za Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi zasuraga abahinzi n’aborozi bo mu karere ka Karongi.

Niyonzima Ephraim umworozi w’inzuki mu murenge wa Mutuntu yavuze ko nta musaruro bakibona kubera imiti abahinzi batera mu myaka yabo kandi ko iyo miti iba yatanzwe ku ruhushya rwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

Yagize ati “Ubu mu mizinga yacu nta nzuki zikibamo kubera ko zipfa zishwe n’imiti abahizi batera mu myaka yabo.”

Safari Fabien agronome w’akarere ka Karongi yabwiye abo bavumvu ko umusaruro inzuki zitanga utawugereranya n’ibigori ku gihembwe, ariko ko ngo hari uburyo bwo kurinda imizinga yabo, bahinga indabo hafi y’aho iri kugira ngo inzuki zijye zihovamo ntizijye mu myaka.

Aborozi b’inzuki ntibanyuzwe n’icyo gisubizo, aho bavuze ko inzuki atari inka uyobora mu rwuri ngo ijye kurishamo.

Egide Gatari umukozi wa MINAGRI ushinzwe imiti n’amafumbire yahaye abo borozi icyizere ko hagiye kurebwa uburyo hakorwa imiti itari mibi ku nzuki.

Yagize ati “Birashoboka ko ushobora gukoresha umuti wica agasurira, ariko utica inzuki. Icyo kibazo nta cyo twari tuzi, ariko turakimenye tugiye kugikurikirana.”

Ubworozi bw’inzuki mu Rwanda abantu baracyafuta nk’aho ari gakondo, ariko ababukora bavuga ko  bishyigikiwe byazamura ababikora.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Birashoboka korora inzuki no guhinga, Minagri nivugishe ukuri. Hariho imiti itica inzuki, hariho uburyo bwo gutera imiti butica inzuki…
    Dukeneye ibigori n’ubuki kandi byombwi dushobora kubibonera rimwe nta gihungabanye
    Muzambaze

  • Abaswa baragwira, niko Safari we, ejobundi EU nimara kwambura u Rwanda isoko ry’ubuki yaruhaye, ikonger akurushyira kuri black list, uzavuga ngo ibigori birusha ubuki agaciro ?! Ni nde waguhaye akazi kweri !? Ese Gatari ko ushinzwe imiti n’amafumbire, ukaba uvuga ngo icyo kibazo ntiwari ukizi, ubundi akazi kawe ka buri munsi ni akahe, ukora iki, ese ugira plan mu kazi kawe, ese ukorerwa evaluation ?!

  • Hari abantu birengagiza kabisa izo insect cyane cyane inzuki zidahari ubuzima bw’umuntu bwaba bufite ikibazo gikomeye cyane, zikora akazi gakomeye (Pollination),bigatuma ibimera byinshi bishobora gukomeza kubaho,kdi n’umusaruro uriyongera, hari imiti rero itangiza insect iyo niyo igomba gukoreshwa, nkuko twaciye amashashi, tugomba guca na mbene izo insecticide,tutabikorera abavumvu ahubwo ubuzima bwacu n’ibindi bimera bihashingiye , ikindi kandi ni uko ubuki bukomoka mu bice bikoresha iyo imiti buba bushobora kuba bufite izo insecticide, bishobora no gutera ikibazo ubuzima bwacu. Dufatanye turwanye imiti yica insects !!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish