Kagame yaganiriye n’Umuyobozi wa Banki y’Isi ibyo kurandura ubukene mu baturage
Perezida w’u Rwanda yakiriye mu biro bye umuyobozi mukuru wa World Bank Group akaba n’umuyobzi wungirije wa Banki y’Isi, Mme Sri Mulyani Indrawati baganira uko bakorana mu kurandura ubukene mu baturage binyuze mu mishingamyinshi iyi Banki iteramo inkunga.
Muri iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa kane tariki 14 Gicurasi, Umuyobozi wa World Bank Group, yavuze ko baganiriye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku byo u Rwanda rwagezeho mu kuzamura abaturage ndetse n’uburyo bwo kubishyigikira no kubikomeza.
‘World Bank Group’ ni ikigo gihuriyemo ibindi bigo bitanu by’imari bikomeye, Banki y’isi (World Bank) ikaba ari ishami rya ‘World Bank Group’ iyobowe n’uyu mugore.
Sri Mulyani yagize ati “Dufitanye umubano mwiza n’u Rwanda, nk’uko mubizi iki ni igihugu ku isi kihuta mu iterambere, ni igihugu cyagerageje gukora byinshi mu gusangiza iterambere abaturage. Twaganiriye na Perezida Kagame uburyo twakomeza gushyigikira akazi Leta yatangiye kugira ngo dufatanye kurandura ubukene mu baturage.”
Yavuze ko ibiganiro byabo bombi kandi byagarutse ku buhinzi, no ku guteza imbere imijyi, ibintu yumva ko bizafasha u Rwanda kwihuta mu iterambere.
Mme Indrawati ati “Iterambere ry’imijyi ni ikintu gikomeye ku Rwanda nk’igihugu gifite icyerekezo cyo kuba mu bihugu byihagije mu cyerekezo 2020, ni ikintu kizatanga amahirwe y’akazi kuri benshi, uretse kuba bizateza imbere ubukungu, bizanateza imbere imibereho myiza y’abaturage kandi mu buryo burambye.”
Mu rugendo rw’iminsi itatu arimo mu Rwanda, rwatangiye kuri uyu wa gatatu minsi itatu yari amaze mu Rwanda, Sri Mulyani Indrawat yasuye umupaka w’u Rwanda na Congo Kinshasa, asura abahinzi, ndetse yabonanye n’abikorera ku giti cyabo.
Yagize ati “Twasuye umupaka wa Goma tureba icyo twakora mu kubaka ibikorwaremezo kugira ngo tworoshye ubuhahirane hagati y’ibi bihugu.”
Nasuye n’imishinga y’ubuhinzi, icyo ni ikintu gikomeye mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa muri aka karere no gukemura ikibazo cy’ubukene. Twaganiriye n’abahinzi uko bajya bakomeza imirimo yabo no mu gihe cy’Iki, ndetse tureba uko twakongera inkunga kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera.”
Ubwo yavugaga ku mikoranire iri hagati y’u Rwanda na Banki y’Isi, Minisitirii w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver yavuze ko mu myaka 20 ishize Banki y’Isi yahize abandi bafatanyabikorwa b’u Rwanda.
Yagize ati “Kubona abayobozi bakuru ba Banki y’Isi n’abungirije bose baraje mu Rwanda, ni ikimetso cy’umubano mwiza dufitanye ukomeye w’igihe kirekire kuko ni bo bashyize amafaranga menshi mu Rwanda kuruta abandi twafatanyije.”
Gatete yavuze ko amafaranga mu gihe cy’imyaka itatu, Banki y’Isi yemereye u Rwanda miliyoni 730 z’Amadolari ya America ($730M) azafasha mu kuzamura ubuhinzi, ibikorwa remezo no kubaka imijyi y’icyitegererezo.
Yavuze ko ayo mafaranga yiyongera ku yandi miliyoni 170 z’amadolari ya America, iyi Banki izatanga mu mishanga u Rwanda ruhuriramo n’ibindi bihugu byo mu karere ka Africa y’Uburasirazuba.
Mu buhinzi hashowemo miliyoni 100 z’amadolari, miliyoni 80 z’amadolari ajya mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi, miliyoni 85 z’amadolari ashorwa mu kubaka imijyi y’icyitegererezo, miliyoni 80 z’amadolari zirategerejwe mu kigega cy’u Rwanda, akazashyirwa mu kurwanya ubukene ndetse hari amafaranga yashyizwe muri gahunda zo gucunga neza umutungo w’igihugu nk’uko byasobanuwe na Gatete.
Gatete kandi yasobanuye ko uretse amafaranga yaje n’ategerejwe muri ayo yavuzwe, akarusho ngo ni uko Banki y’Isi yashyizeho ikigega n’abandi bafaterankunga babishaka banyuzamo inkunga yabo yo gufasha ibikorwa by’iterambere u Rwanda rurimo, Ubwongereza bukaba bwaramaze gushyiramo miliyoni 50 z’Amadolari.
Ati “Ndetse, ayo mafaranga afasha mu mishanga u Rwanda ruhuriramo n’ibindi bihugu kugira ngo rugere ku ntego zarwo. Amwe yamaze gukoreshwa nk’impano andi ni inguzanyo ifite inyungu iri hasi cyane, ni amafaranga ahendutse mu buryo utabona ahandi.”
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
1 Comment
inkunga World Bank Group itanga mu Rwanda ngira ngo babonye ko idakora ubusa, tuzakomeza kuyuririraho maze murebe uko iterambere turigeraho buva na bwangu
Comments are closed.