Digiqole ad

Kigali: Bwa mbere harabera imurika ry’umusaruro mwimerere mu buhinzi

 Kigali: Bwa mbere harabera imurika ry’umusaruro mwimerere mu buhinzi

Umuhinzi w’amashu mwimerere Nsanzabera Stanislas amurikira abayobozi muri MINAGRI amashu apima kg 10 imwe imwe

Iri murikagurisha mpuzamahanga ryiswe ‘Kigali International Trade fair for organic and Natural products’ riri kubera ahasanzwe habera imurika ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, ku Mulindi i Kigali, abarytabiriye barasaba ubuyobozi kubafasha kubona icyangombwa cy’uko bahinga iby’umwimerere ndetse no kubakorera ubuvugizi muri banki.

Umuhinzi w'amashu mwimerere Nsanzabera Stanislas amurikira abayobozi muri MINAGRI  amashu apima kg 10 imwe imwe
Umuhinzi w’amashu mwimerere Nsanzabera Stanislas amurikira abayobozi muri MINAGRI amashu apima kg 10 imwe imwe

Kuri uyu wa gatandatu nibwo iri murikagirsha ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi w’umwimerere ryatangijwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umusaruro w’Ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Sendege Norbert.

Sendege yavuze ko iri murikagurisha ry’ubu bwoko ari ubwa mbere ribereye mu Rwanda mu Rwanda, rikaba ryarateguwe n’ishyirahamwe ry’abahinzi b’iby’umwimerere muri Africa y’Uburasirazuba KILIMOHAI ORGANIC.

Yavuze ko impamvu yaryo ari ukugaragaza ubwiza bwo gukoresha ibihingwa by’umwimerere, Kwerekana ko umuntu yahingisha ifumbire itarimo ibintu by’ubutabire (engrais chimique), kandi ukeza neza, Gufasha abahinzi kugira ngo bamenye neza guhinga by’umwimerere babikore mu buryo bunoze no kubafasha kugera ku isoko.

Sendege yakanguriye Abanyarwanda gukunda umusaruro mwimerere kuko ngo uboneka utarimo ibintu byagira ingaruka ku mubiri n’ubwo n’ibihingwa byahingishijwe ifumbire mvaruganda ntacyo bitwaye ariko ngo iby’umwimerere ni akarusho.

Yagize ati “Akeza karigura, ibihingwa mwimerere ntabwo haba hagiyemo ibintu bishobora kugira ingaruka ku buzima, n’ubwo n’ibindi ntacyo bitwaye, ariko haba hari itandukanyirizo ririmo kuko iby’umwimerere birahenda bitewe n’uburyo byahinzwe n’uko byasaruwe.”

Kadu Grace Mukundiyabo, akaba ari Agronpme uhagariye AgroPy Ltd (yahoze ari AGROPHARM Africa Ltd), ikora imiti y’umwimerere mu bireti byera mu Majyaruguru y’u Rwanda yabwiye Umuseke ko gukoresha imiti mwimerere bifasha kutangiza ibidukikije.

Yavuze ko umusaruro uboneka hakoreshejwe iyi miti mwimerere ugira agaciro ku isoko mpuzamahanga, bityo ngo ku bantu batabizi ni igihombo kuri bo.

Yagize ati “Ibihingwa byakoreshejwemo imiti mwimerere biba bifite icyanga cy’umwimerere kuko buryo ibyakoreshejweho ifumbire mvaruganda hagira udusigazwa dusigara ku bihingwa umuntu akaba yabirya, ku miti mwimerere utwo dusigazwa ntatuba turimo.”

Yavuze ko kuba yaje muri iri murikagurisha byamufashije kubonana n’abahinzi kandi ngo yabonye ko abantu benshi bamaze kumenya ibyo gukoresha ifumbire mwimerere.

Iri murikagurisha ry’ubuhinzi mwimerere ririmo n’abanyamahanga baturutse mu gihugu cya Uganda, u Burundi no muri Tanzania.

Mudenderi Sylver ukuriye ishyirahamwe rihuriyemo abashinzwe guteza imbere umusaruro mwimerere mu buhinzi (Rwanda Organic Agriculture Movement), yavuze ko iri murika ritandukanye n’iryitwa AGRI SHOW ryari risanzwe ribera ku Mulindi.

Yavuze ko iri murika ‘Kigali International Trade fair for organic and Natural products’ ryitwa ‘Expo specialise’ cyangwa ‘Salon specialise’ rivuga ku kintu kimwe gusa.

Yavuze ko andi ma EXPO nk’aya yaberaga mu bihugu byateye imbere nko mu Budage, mu Bushinwa, n’ahandi, bwa mbere rikaba ribereye mu Rwanda.

Yasabye ko Abanyarwanda bakangukira gukora ubu buhinzi kuko ngo byafasha abantu gusogongera ku cyanga mwimerere kandi ngo ni amahirwe ku gihugu. Yashishikarije abantu korora kuko bituma isambu yabo n’ubutaka buyigize birushaho gutanga umusaruro.

Yavuze ko mu myaka ine hari gahunda yo gufasha abahinzi kugira ngo barusheho kwita kuri ubu buhinzi, asaba ko bakwitabira guca imirwanyasuri no gukura amasashi mu mirima yabo, kuko ngo ku isoko mpuzamahanga ibiciro biba bimeze neza ugereranyije n’ibihingwa bitari umwimerere.

Amashu y'uyu musaza utariye ntiwabasha kuriterura
Amashu y’uyu musaza utariye ntiwabasha kuriterura
Nsanzabera ahingisha ifumbire mwimerere ku mashu na caroti ze
Nsanzabera ahingisha ifumbire mwimerere ku mashu na caroti ze
Abo muri Uganda nabo baje kumurika ibyo bakora
Abo muri Uganda nabo baje kumurika ibyo bakora
Abarundi bazanye imbuto zera iwabo mwimerere
Abarundi bazanye imbuto zera iwabo mwimerere
Uwo muzungu ni Padiri Enzochiarini uzobereye mu mirire arasobanuro ubushakashatsi akora mu mbuto za lantille (ubwoko bw'ibishyimbo bishya vuba kandi biryoha)
Uwo muzungu ni Padiri Enzochiarini uzobereye mu mirire arasobanuro ubushakashatsi akora mu mbuto za lantille (ubwoko bw’ibishyimbo bishya vuba kandi biryoha)
Mudenderi ukuriye ishyirahamwe ry'abahinzi n'abateza imbere ubunzi mwimerere mu Rwanda
Mudenderi ukuriye ishyirahamwe ry’abahinzi n’abateza imbere ubunzi mwimerere mu Rwanda
Uyu ni agronome ukora ubushakashatsi mu kubangurira avocat, yamaze kugera kuri nshi mu ntego ze
Uyu ni agronome ukora ubushakashatsi mu kubangurira avocat, yamaze kugera kuri nshi mu ntego ze
Iyi myembe yera mu Bugesera ahitwa i Mayange umwe ushobora gupima kg 1
Iyi myembe yera mu Bugesera ahitwa i Mayange umwe ushobora gupima kg 1
Icyo ni igitoki cya kamara cyakoreshejweho ifumbire mwimerere y'amatungo n'ibyatsi cyera i Gatori muri Kirehe
Icyo ni igitoki cya kamara cyakoreshejweho ifumbire mwimerere y’amatungo n’ibyatsi cyera i Gatori muri Kirehe
Izo avocat mwimerere ngo zifite isoko rikomeye mu mahanga
Izo avocat mwimerere ngo zifite isoko rikomeye mu mahanga
Mu biri muri iri murika n'imivinyo yo mu Butaliyani (Italy) ntiyatanzwe
Mu biri muri iri murika n’imivinyo yo mu Butaliyani (Italy) ntiyatanzwe
Mu bimurikwa harimo imitobe na confiture zikorwa mu bimera mwimerere
Mu bimurikwa harimo imitobe na confiture zikorwa mu bimera mwimerere
Uwo aramurika ingano zera muri Nyamagabe
Uwo aramurika ingano zera muri Nyamagabe
Uyu mugore akora ibintu bitandukanye ndetse akabyaza igiti cy'intusi (eucaliptus) amavuta ahenze cyane
Uyu mugore akora ibintu bitandukanye ndetse akabyaza igiti cy’intusi (eucaliptus) amavuta ahenze cyane
Uyu mukecuri aramurika intakamirwa yengwa ikamara amezi atandatu itaze mu rwina
Uyu mukecuri aramurika intakamirwa yengwa ikamara amezi atandatu itaze mu rwina
Uyu musore arasobanura uko ifumbire mwimerere ikoreshwa mu cyayi  n'uburyo iboneka
Uyu musore arasobanura uko ifumbire mwimerere ikoreshwa mu cyayi n’uburyo iboneka
Aho ku Mulindi niho harimo habera EXPO mu by'umusaruro mwimerere
Aho ku Mulindi niho harimo habera EXPO mu by’umusaruro mwimerere

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • nuko ye. ubwo rero ngo mwatanze amakuru? ibyo se biragera ku banyarwanda bangahe?

  • abahinzi bahwe rugari ngo biyerekane ibyo bakora maze babiteze imbere dore ko umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina

  • Hariya hantu bamurikira hateye inkeke. Ariko ntacyo n’amanama mpuzamahanga abera mu mahema nkanswe amabati!

  • KO MUTATUBWIYE IGIHE RIZAMARA NGO TURYITABIRE;

  • Turahima abateguye iri murika gurisha. Ryari rikenewe, kuko ubuhinzi n’ubworozi by’umwimerere nibwo buzatugeza ku isoko mpuzamahanga.
    Naho abibaza aho ribera biyibagije ko hariya ariho amamurikagurisha yose ya Minagri ariho abera?
    Cyangwa ni bimwe ubura icyo ugaya inka ukagaya icebe.

  • Roam ikoze igikenewe. Turashimira ikinyamakuru Umuseke cyatangaje inkuru igaragaza amahirwe yazamura Ubukire bw’abanyarwanda bafite icyerekezo. Ibi bifitiye akamaro Abanyarwanda, abatabyumva bazaspbanurirwe, ababirwanya bumirwe:«Ntawuhana uwahanutse.» Byongeye kandi ngo «Umupfu uramuhana mugahana»

  • Ibihingwa bakoresha ifumbwire mvaruganda si byiza k’ubuzima. Ibi nibyo gutezwa imbere abantu bakamenya kubitandukanya nibi dusanga mu masoko tutazi uburyo byatsinzwe. Ifumbire mvaruganda ni uburozi k’ubuzima bw’abantu n’ubutaka

  • Munana ibyuvuga ndabyemera 100% Iyo fumbire mvaruganda ahubwo nukureba niba mu myaka izaza tutazasanga yarononnye ubutaka bwacu.Mu bihugu byateye imbere abantu batangiye kubihagurukira.

  • Dudite ikibazo mu Rwanda kubera ibigo bigurisha ifumbire mva ruganda, nukuri ni nka byabindi ngo aho gupfa none twazapfa ejo ariko rwose Leta yari ikwiriye gushakira umuti iki kibazo kuko uretse no kwangiza ubuzima bwacu iriho irangiza ubutaka bwacu kuburyo mu myaka nka 20 iri imbere buzaba bwarashaririye. Nihigwe uburyo twakoresha imborera.

Comments are closed.

en_USEnglish