Digiqole ad

Kigali: Imurikabikorwa ku bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ku nshuro ya 10

 Kigali: Imurikabikorwa ku bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ku nshuro ya 10

Basura ibikorwa by_ubuhinzi

Kuri uyu wa gatandatu tariki o6 Kamena 2015 ku Mulindi mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro habereye igikorwa ngaruka mwaka ku nshuro ya 10 cyo kumurika ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Basura ibikorwa by_ubuhinzi
Basura ibikorwa by_ubuhinzi

Icyo gikorwa kitabiriwe n’ibihugu 14, abahinzi batandukanye bagiye berekana ibihingwa bidasanzwe mu Rwanda ndetse bamwe bagiye bagaragaza ubwoko bw’ubworozi budasanzwe mu Rwanda bwatanga umusaruro bikazamura ubukungu bw’u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira  yavuze ko icyo gikorwa kigaragaza aho ubuhinzi n’ubworozi bugeze butera imbere.

Yavuze ko ari igikorwa kiri mu murongo w’igihugu mu ntego yo kugera ku buhinzi bw’umwuga, kwihaza mu biribwa, ubuhinzi bwifashishwa kugeza umusaruro ku masoko yo hanze.

Yavuze ko mu ntego zo kugabanya ubukene no guteza imbere igihugu, kongera umusaruro ukomoka mu buhinzi n’ubworozi,  uyu munsi bigeze kuri 35%  ngo hakaba hari icyizere cy’uko ubuhinzi buzafasha kwihaza mu biribwa.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko yishimira kuba amabanki amaze kuba menshi mu gihugu, igasaba ko yagira uruhare mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, kandi abahinzi n’aborozi bakitabira kuzigama kugira ngo ayo mafaranga agere muri banki.

Nsanganira Tony  avuga ko abikorera na bo basigaye bitabira ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi aho mu 2000 byari ibigo bitatu bifite imishinga ifite agaciro ka miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko uyu munsi  hari imishinga minini n’imito irenga 200 yiyongera ku yindi mishanga irimo n’amakoperative, yose ifite agaciro ka miliyari 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kugeza ubu amafaranga atangwa ku buhinzi n’ubworozi biturutse ku nkunga no mu bigega bya Leta agera ku 8% barifuza ko byazamuka bikagera kuri 18% bafatanyije n’amabanki nubwo bisaba imbaraga.

Tony Nsanganira avuga ijambo
Tony Nsanganira avuga ijambo
Guverineri w'Amajyarugura Bosenibamwe Aime nawe yari yabyitabiriye
Guverineri w’Amajyarugura Bosenibamwe Aime nawe yari yabyitabiriye
Guverineri w'Uburasirazuba nawe yari yabyitabiriye, Uwamariya Odette
Guverineri w’Uburasirazuba Odette Uwamariya nawe yari yabyitabiriye
Aba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo nabo bari bahari
Aba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo nabo bari bahari
Basura ibyubuhinzi bitandukanye
Basura ibyubuhinzi bitandukanye
Basura ibikorwa bitandukanye
Basura ibikorwa bitandukanye
Abana nabo berekanye umukino ugaragaza akamaro k'ubuhinzi ku buzima bw'umuntu
Abana nabo berekanye umukino ugaragaza akamaro k’ubuhinzi ku buzima bw’umuntu
Bamwereka ibikomoka ku buhinzi
Bamwereka ibikomoka ku buhinzi
Barigusura ibikorwa bitandukanye
Barigusura ibikorwa bitandukanye
Hamuritswe n'inka z'inyambo
Hamuritswe n’inka z’inyambo
Abana bari kunywa amata muri gahunda ya shisha w'umva
Abana bari kunywa amata muri gahunda ya shisha wumva
Tony Nsanganira  na Min. Seraphine Mukantabana muri MIDIMAR barikubasobanurira iby'ubuhinzi
Tony Nsanganira na Min. Seraphine Mukantabana muri MIDIMAR basobanurirwa imikorere y’iyi mashini

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • ubuhinzi bufatiye runini igihugu cyacu bityo burushishejeho gukoranwa umwuga byazamura benshi

  • Uru rwanda ni rwiza pe.

  • Egoko, ese Phones za ba Gouverneurs ko mbona ari ubwoko bumwe zaba ari impano ya Leta? haaaaaa

  • Uyu gouverneur uba ari kuri whatsupps ari mu nama nta soni afite!?muri Koreya bahita bamukatira urwo gupfa!!!!

  • Nkunda umwumbati cane cane ubugari bwawo kubukoza umukeke canke indagara.

  • Iwacu niheza dore zirabyukurutse. ibihingwa bireze mbega.Rwanda nziza gahorane Imana.nubuyozi bwiza yaduhaye…

  • Ni byiza cyane ko twongera umusaruro, ariko dukeneye inganda zo gutunganya uwo musaruro, kuko iyo bidatunganyijwe ngo bishobore kubikwa bidupfira ubusa, inzara igakomeza kutubuza amahoro, kandi twarasaruye! Leta nifasha abikorera, inigishe uko bitunganywa. Bizatanga imirimo ku rubyiruko rurangiza amashuri y’ubumenyi ngiro, kandi bizamure ubukungu bw’igihugu cyacu.

  • Abavuga ko ntakigenda barihe!

  • icyo nakwisabira abibishinzwe bagerageze gukomeza guhugura abaturage uburyo bakora ubuhinzi bagasagurira namasoko kuko umubare munini wabaturage baracyabukora kugirango bubafashe mungo zabo gusa kandi hari uburyo bwishi babubyaza umusaruro.

Comments are closed.

en_USEnglish