Tags : Kigali

Kigali: Abatuye mu kajagari bagiye gufashwa gutura mu nyubako zigezweho

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y’Umujyi wa Kigali, impuguke mu bukungu ikomoka muri Sri Lanka, Dr Darim Gunesekera arimo gukora inyigo ku buryo bushya buzafasha abatuye nabi mu kajagari kandi bitajyanye n’icyerekezo cy’umujyi, kuba batura mu nzu zigezweho ziciriritse zizaba zubatse n’ubundi aho bari batuye. Dr Darim Gunesekera, abinyujije mucyo yise “Real Estate […]Irambuye

Stromae yakoze igitaramo cy’agatangaza ku Gisozi.

Nta gitaramo nk’iki byigeze biba mu Rwanda mbere y’iki. Umuntu umwe, ubuhanga budasanzwe, ubunyamwuga imbere y’abantu, ibyishimo bidasanzwe, umuziki unyuze amatwi byaranze igitaramo cya Stromae yakoreye ku Gisozi mu karere ka Gasabo. Inenge yabaye gutinda cyane gutangira ugereranyije n’igihe cyari cyavuzwe mbere. Imbaga nini y’abakunzi ba muzika y’uyu muhanzi w’umubiligi ukomoka mu Rwanda yari yakoraniye […]Irambuye

Igitaramo ‘Kigali-Buja Night Concert’ kiraba kuri uyu wa gatandatu

Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 10/10/2015 kuri Hotel Umubano kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda 10 000, mugatarama kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00/ 6h00 p.m) kugeza saa tanu z’ijoro (23h00/ 11h00 p.m). Umuhanzi King James watwaye PGGSS II na Ninteretse Christian watwaye PRIMUSIC mu gihugu cy’U Burundi baraba bakereye kubasusurutsa n’abandi bahanzi […]Irambuye

Zone V: CSK yasezerewe, Espoir BBC yongera amahirwe

Kuri uyu wa gatatu kuri stade ntoya ya Remera hakomeje imikino y’akarere ka gatanu ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (FIBA Africa Zone Five Club Championships) amakipe ahagarariye u Rwanda yakinnye ahatanira ticket imyanya yo kujya mu gikombe cya Africa ku bagabo n’abagore, imikino izabera muri Angola mu mpera z’uyu mwaka. Espoir BBC yiyongereye amahirwe […]Irambuye

Igiciro cya Lisansi na mazutu cyagabanutseho amafaranga y’u Rwanda 32

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yagabanyije ibiciro by’ibikomoka kur Petrol, i Kigali ngo L 1 ya lisansi (essence) na Mazutu ntibigomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 888. Ibiciro by’ibikomoka kuri Petrol byari biherutse kuzamurwa bigera ku mafaranga 920 kuri L 1 ya lisansi i Kigali. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko yamanuye ibiciro by’ibikomoka kuri Petrol bitewe n’uko ku […]Irambuye

Aho Rwanda Day igiye kubera harahurira imbaga y’abanyarwanda

Mu mujyi wa Amsterdam ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu nibwo hageze abanyarwanda benshi cyane baje kwitabira Rwanda Day ya munani. Barahurira kuri uyu wa gatandatu kuri nyubako mberabyombi ya RAI Amsterdam baganira cyane ku cyo bakora nk’abanyarwanda baba hanze mu guteza imbere igihugu cyabo. Mbere y’iri huriro kuri uyu wa gatanu habanje inama […]Irambuye

Kigali-Buja Live Concert igitaramo cy’Abarundi n’Abanyarwanda

Bwa mbere mu Rwanda hazabera igitaramo mbona nkubone (live concert) kiswe Kigali-Buja Concert gihuriwemo n’Abarundi n’Abanyarwanda, iki gitaramo muri uyu mwaka kigamije guha ikaze abahanzi b’Abarundi bahungiye mu Rwanda mu rwego rwo kubereka ko bakunzwe. Iki gitaramo kizabera i Kigali tariki ya 10/10/2015 kuri Hotel Umubano kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda 10 000. Abahanzi bakunzwe […]Irambuye

Kodama, avanye muzika ye Nyaruguru, aje gukorera i Kigali ngo

Ni umuhanzi utaramenyekana cyane wakoreraga muzika ye iwabo muri Nyaruguru, ubu yaje gukorera i Kigali ngo arusheho kuzamura impano ye, kuyimenyekanisha no kugira ngo izamubesheho. Yitwa  Jean de la Croix Havugimana izina azwiho cyane ni Kodama, ni umuhanzi ukizamuka usanzwe ufite indirimbo enye muri muzika yatangiye gukora kuva mu 2010 ayikorera iwabo muri Nyaruguru. Kodama […]Irambuye

Umuhanda uvuguruye wa Kigali – Gatuna watashywe ku mugaragaro

Gicumbi – Kuri uyu wa kabiri umuhanda uvuguruye bushya wa Kigali – Nyacyonga – Maya – Gatuna watashywe ku mugaragaro na Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni hamwe na Neven Mimica umuyobozi wa Komisiyo y’ubutwererane n’iterambere mpuzamahanga mu muryango w’Ubumwe bw’uburayi. Uyu yashimiye ko inkunga ingana na miliyari 51 Rwf yatanzwe ngo hubakwe uyu muhanda yakoreshejwe neza […]Irambuye

Mu minsi iri imbere umwanda uraba ari imari- Ndayisaba Fidel

Nyuma yo gusura abakora akazi ko gukusanya no gutunda imyanda ituruka mu go z’abaturage  mu mpera z’icyumweru gishize, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba yavuze ko umwanda mu minsi iri imbere utazongera kuba ikibazo kuko ahubwo uzajya ubyazwa amashanyarazi. Yari abajijwe ikibazo cy’abaturage baturiye ikimoteri cya Nduba batarishyurwa amafaranga y’umutungo wabo ngo bimuke bage kure […]Irambuye

en_USEnglish