Digiqole ad

Igitaramo ‘Kigali-Buja Night Concert’ kiraba kuri uyu wa gatandatu

 Igitaramo ‘Kigali-Buja Night Concert’ kiraba kuri uyu wa gatandatu

Ntuzacikwe n’iki gitaramo mbaturamugabo kizabera i Kigali

Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 10/10/2015 kuri Hotel Umubano kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda 10 000, mugatarama kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00/ 6h00 p.m) kugeza saa tanu z’ijoro (23h00/ 11h00 p.m).

Ntuzacikwe n’iki gitaramo mbaturamugabo kizabera i Kigali
Ntuzacikwe n’iki gitaramo mbaturamugabo kizabera i Kigali

Umuhanzi King James watwaye PGGSS II na Ninteretse Christian watwaye PRIMUSIC mu gihugu cy’U Burundi baraba bakereye kubasusurutsa n’abandi bahanzi bakunzwe mu Rwanda no mu Burundi.

Amatike (tickets) azatangira kugurishwa kuri uyu wa gatandatu kuva saa kumi z’umugoroba (16h00/ 4h00 p.m) kuri Hotel Umubano.

Iki kigataro cya mbere cy’ubu bwoko kigiye kubera mu Rwanda, kizajya gihuza abahanzi b’Abarundi n’Abanyarwanda, cyateguwe mu rwego rwo guha ikaze abahanzi b’Abarundi no kubafasha kwakirwa mu muryango nyarwanda.

Ngendahayo Aimable umwe mu bateguye iki gitaramo yagize ati “Ubu ibintu bimeze neza, ahanzi bose twamaze kuvugana bari ‘tayari’ (bariteguye neza).”

Mu kiganiro aherutse guha Umuseke yavuze ko iki gitaramo kidasanzwe, kandi abazataramirwa bazaryoherwa.

Yagize ati “Iki ni igitaramo kidasanzwe, kizaba kiryoshye cyane kuko kizaba gihuriyemo n’abahanzi batwaye Guma Guma Superstar i Burundi no mu Rwanda. Tuzaba turi kumwe na Christian Ninteretse watwaye PRIMUSIC ya 2014 i Burundi, mu Rwanda hazaba hari King James watwaye PGGSS II mu 2012.”

Yongeraho ati “Iki gitaramo tugitegura twagira ngo Abarundi bari hano b’abahanzi bibone mu gihugu, kuko ibibazo byabaye i Burundi byatumye ari abahanzi ari n’abandi bahungira mu Rwanda no mu bindi bihugu duturanye. Iki gitaramo kigamije kugira ngo tubahe ikaze ndetse banashimishe Abanyarwanda bakoresheje impano zabo.”

Buri wese aratumiwe muri iki gitaramo, utazactitabira azaba acitswe n’ibirori biryoshye, ushaka ticket yavugana na Ngendahayo Aimable kuri 0788 300 987.

Kigali-Buja Concert, ishobora kuzaba igitaramo ngarukamwaka kibera mu Rwanda nk’uko Ngendahayo abivuga.

Ati “Turacyareba uko cyajya kiba ngaruka mwaka, turacyareba niba no mu mwaka wa 2016 twazakora ikindi nk’iki.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish