Digiqole ad

Umuhanda uvuguruye wa Kigali – Gatuna watashywe ku mugaragaro

 Umuhanda uvuguruye wa Kigali – Gatuna watashywe ku mugaragaro

Minisitiri James Musoni (hagati) na Komoseri Neven Mimica (ibumoso bwe) nibo bashyitsi bakuru batashye uyu muhanda kumugaragaro

Gicumbi – Kuri uyu wa kabiri umuhanda uvuguruye bushya wa Kigali – Nyacyonga – Maya – Gatuna watashywe ku mugaragaro na Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni hamwe na Neven Mimica umuyobozi wa Komisiyo y’ubutwererane n’iterambere mpuzamahanga mu muryango w’Ubumwe bw’uburayi. Uyu yashimiye ko inkunga ingana na miliyari 51 Rwf yatanzwe ngo hubakwe uyu muhanda yakoreshejwe neza cyane.

Minisitiri James Musoni (hagati) na Komoseri Neven Mimica (ibumoso bwe) nibo bashyitsi bakuru batashye uyu muhanda kumugaragaro
Minisitiri James Musoni (hagati) na Komoseri Neven Mimica (ibumoso bwe) nibo bashyitsi bakuru batashye uyu muhanda kumugaragaro

Uyu muhanda uhuza u Rwanda na Uganda wari warangiritse cyane ugatuma abawukoresha bahomba cyangwa bakerererwa ndetse hakaba n’impanuka zimwe ziterwa n’imiterere mibi y’umuhanda no gusaza kwawo nk’uko byatangajwe na Kagina Evariste umwe mu baturage bakora ubucuruzi bakoresheje uyu muhanda cyane.

Kagina yavuze ko ubu umuhanda umeze neza cyane kandi ubu awukoresha bimworoheye bigatuma hari byinshi bigenda neza mu bucuruzi bwe.

Neven Mimica yavuze ko atewe ibyishimo no kubona ko inkunga yatanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’uburayi ngo yubake uyu muhanda yarakoreshejwe uko bikwiye.

Ati “Iki ni ikintu gishimishije gituma umuryango w’ubumwe bw’uburayi uzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu mishinga y’iterambere. Inkunga yatanzwe yakoreshejwe mu buryo bukwiye kandi buri gutanga umusaruro. Ubu ubuhahirane hagati yanyu n’ibindi bihugu buzarushaho kugenda neza, habeho iterambere rirushijeho kwihuta.”

Mimica yavuze ko kubera gukoresha neza inkunga ruhabwa mu bikorwa remezo ubu Umuryango w’ubumwe bw’uburayi wanatanze inkunga ya miliyoni 20€ agenewe kuvugurura umuhanda wa Rusumo – Kagitumba uciye Kayonza.

James Musoni Minisitiri w’ibikorwa remezo yavuze ko uyu muhanda wa Kigali – Gatuna uzahindura byinshi mu buhahirane kuko ibyinjira biciye kuri uyu muhanda bizikuba kabiri. Ati “tuzaharanira gufata neza uyu muhanda n’aho wangiritse usanwe vuba.”

Uyu muhanda wa 78Km wuzuye utwaye miliyari 51 z’amanyarwanda, yatanzwe nk’inkunga n’Umuryango w’ibihugu bigize ubumwe bw’uburayi ubicishije muri Komisiyo yayo y’iterambere mpuzamahanga iyoborwa na Neven Mimica.

Neven Mimica (wegeranye na Minisitiri Musoni) avuga ko bazakomeza gufasha u Rwanda mu mishinga yo guteza imbere ibikorwa remezo
Neven Mimica (wegeranye na Minisitiri Musoni) avuga ko bazakomeza gufasha u Rwanda mu mishinga yo guteza imbere ibikorwa remezo

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

3 Comments

  • Cyakora iby’i Rwanda bihoramo Commission, kunyunyuza, kuri Uganda bakoze umuhanda munini ku buryo imodoka enye zihitanaho ntakibazo. naho ku ruhande rw’u rwanda nuko wanganaga barawuriye kandi uuterankunga ni umwe ku buryo n’ebyiri ugira impungenge. Ubu se musanga mutisahura. Mwagiye mukoresha amafaranga yabaterankunga neza, uwabona duseka Uganda ngo ruswa yarabamaze, no mu Gatsata Minister yavuze; hazakorwa Yesu agarutse. Ibifi bini we!!! Dusabe inema yo kujya twikekekera.

  • Ariko se MWIZA wagirango miliyali 51 zikore ahangana iki koko?

  • ibi bikorwaremezo bizadufasha guhahirana n’amahanga

Comments are closed.

en_USEnglish