Digiqole ad

Mu minsi iri imbere umwanda uraba ari imari- Ndayisaba Fidel

 Mu minsi iri imbere umwanda uraba ari imari- Ndayisaba Fidel

Imyanda ubu ni ikibazo, abaturiye iki kimoteri cya Nduba ubu bari kwimurwa. Umuyobozi w’Umujyi aravuga ko mu gihe kiri imbere imyanda iza kuba imari

Nyuma yo gusura abakora akazi ko gukusanya no gutunda imyanda ituruka mu go z’abaturage  mu mpera z’icyumweru gishize, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba yavuze ko umwanda mu minsi iri imbere utazongera kuba ikibazo kuko ahubwo uzajya ubyazwa amashanyarazi.

Imyanda ubu ni ikibazo, abaturiye iki kimoteri cya Nduba ubu bari kwimurwa. Umuyobozi w'Umujyi aravuga ko mu gihe kiri imbere imyanda iza kuba imari
Imyanda ubu ni ikibazo, abaturiye iki kimoteri cya Nduba ubu bari kwimurwa. Umuyobozi w’Umujyi aravuga ko mu gihe kiri imbere imyanda iza kuba imari

Yari abajijwe ikibazo cy’abaturage baturiye ikimoteri cya Nduba batarishyurwa amafaranga y’umutungo wabo ngo bimuke bage kure y’aha hantu hakusanyirizwa umwanda ishyira mu kaga imibereho yabo.

Fidel Ndayisaba yavuze ko byatewe n’impamvu nyinshi zirimo nko kuba hari abadafite ibyangombwa by’ubutaka, abandi bakaba bafitanye ibibazo mu miryango byo kumvikana ku ndishyi ikwiye.

Ndayisaba avuga ko hari imishinga iri gutegurwa ikwiye gufatwa nk’igisubizo kuri ibi bibazo byo kwimura abaturage hashakwa ahakusanyirizwa ibishingwe/imyanda.

Ati “…ubu mbabwira twatangaje isoko rihamagarira Abashoramari babyaza uriya mwanda amashanyarazi,…hari itsinda ririmo n’umujyi wa Kigali turimo gukora isuzuma kugira ngo tubone umushoramari uzajya ufata uriya mwanda wose ugahita ujya mu ruganda utanyanyagiye.”

Ndayisaba avuga ko uru ruganda rwo abantu baruturira mu gihe ikimoteri bisaba ko abantu bakitarura kugira ngo kitabatera kwandura indwara ziterwa n’umwanda.

Uretse kuba iki gikorwa kizatanga umusanzu wo guhangana n’ikibazo cy’amashanyarazi; Ndayisaba avuga ko uru ruganda nirutangira gukora abantu batozengera kubangamirwa n’umwanda kuko icyo gihe uzaba (umwanda) ushakishwa.

Nubwo atagaragaza agaciro cyangwa ikiguzi byawo; Fidel Ndayisaba agira ati “hagiye kuboneka igisubizo cy’uko uriya mwanda ugiye kujya uvanwamo amashanyarazi ntibigire uwo bizongera kubangamira,… ahubwo mu minsi iri mbere umwanda uzaba ari imari.”

Uretse iki gisubizo; Meya avuga ko mu gihe uru ruganda rutari rwatangira, abashinzwe gukusanya no kujyana ibishingwe/umwanda ahabigenewe bakwiye kwifashisha imodoka zipfutse hose kuko aho zigenda zinyura mu ngo zitera ibibazo by’isuku nke.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Hanyuma se abaturiye uwomwanda bo barabatekereza?

Comments are closed.

en_USEnglish