Kigali-Buja Live Concert igitaramo cy’Abarundi n’Abanyarwanda
Bwa mbere mu Rwanda hazabera igitaramo mbona nkubone (live concert) kiswe Kigali-Buja Concert gihuriwemo n’Abarundi n’Abanyarwanda, iki gitaramo muri uyu mwaka kigamije guha ikaze abahanzi b’Abarundi bahungiye mu Rwanda mu rwego rwo kubereka ko bakunzwe.
Iki gitaramo kizabera i Kigali tariki ya 10/10/2015 kuri Hotel Umubano kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda 10 000.
Abahanzi bakunzwe mu Rwanda no mu Burundi banatwaye Guma Guma, Ninteretse Christian watwaye PRIMUSIC na King James watwaye PGGSS II bazaba babukereye n’abandi b’Abarundi n’Abanyarwanda.
Ngendahayo Aimable yagize ati “Iki ni igitaramo kidasanzwe, kizaba kiryoshye cyane kuko kizaba gihuriyemo n’abahanzi batwaye Guma Guma Superstar i Burundi no mu Rwanda. Tuzaba turi kumwe na Christian Ninteretse watwaye PRIMUSIC ya 2014 i Burundi, mu Rwanda hazaba hari King James watwaye PGGSS II mu 2012.”
Si aba bahanzi bonyine bazaba bahari kuko hari n’abandi benshi bazava i Burundi nk’itsinda rikunzwe cyane i Bujumbura ryitwa Melodica Band n’abandi.
Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo guha ikaze abahanzi b’Ababarundi bahungiye mu Rwanda.
Ngendahayo yagize ati “Iki gitaramo tugitegura twagira ngo Abarundi bari hano b’abahanzi bibone mu gihugu, kuko ibibazo byabaye i Burundi byatumye ari abahanzi ari n’abandi bahungira mu Rwanda no mu bindi bihugu duturanye. Iki gitaramo kigamije kugira ngo tubahe ikaze ndetse banashimishe Abanyarwanda bakoresheje impano zabo.”
Buri wese aratumiwe muri iki gitaramo, utazactitabira azaba acitswe n’ibirori biryoshye.
Ngendahayo ati “Ni abahanga, bazi kuririmba, niyo mpamvu mbwira Abanyarwanda bose ngo bazaze mu gitaramo tariki ya 10 Ukwakira, babiyumvire, babirebere, bazaba baririmba ‘live’.”
Amafaranga azava muri iki gitaramo azafasha aba bahanzi b’Abarundi kugira ngo bakirwe biyumvemo abandi ndetse bamenye ko Abanyarwanda babakunda.
Kigali-Buja Concert, ishorora kuzaba igitaramo ngarukamwaka kibera mu Rwanda nk’uko Ngendahayo abivuga.
Ati “Turacyareba uko cyajya kiba ngaruka mwaka, turacyareba niba no mu mwaka wa 2016 twazakora ikindi nk’iki.”
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
1 Comment
Dushimiye abateguye iki gitaramo kizahuza abahanzi b’Abarundi n’Abanyarwanda. Tuzaba duhari twabukereye.
Comments are closed.