Digiqole ad

Kodama, avanye muzika ye Nyaruguru, aje gukorera i Kigali ngo azamuke

 Kodama, avanye muzika ye Nyaruguru, aje gukorera i Kigali ngo azamuke

Kodama na Fifi mu ndirimbo yabo UBUZIMA

Ni umuhanzi utaramenyekana cyane wakoreraga muzika ye iwabo muri Nyaruguru, ubu yaje gukorera i Kigali ngo arusheho kuzamura impano ye, kuyimenyekanisha no kugira ngo izamubesheho.

Kodama na Fifi mu ndirimbo yabo UBUZIMA
Kodama na Fifi mu ndirimbo yabo UBUZIMA

Yitwa  Jean de la Croix Havugimana izina azwiho cyane ni Kodama, ni umuhanzi ukizamuka usanzwe ufite indirimbo enye muri muzika yatangiye gukora kuva mu 2010 ayikorera iwabo muri Nyaruguru.

Kodama ubu yasohoye indirimbo nshya yise UBUZIMA’ afatanyije n’undi muhanzi ukiri muto nawe witwa Roselyne Iradukunda alias Fifi uririmba injyana ya Rap. Iyi ndirimbo yabo ivuga ku buzima bw’abakundana.

Kodama avuga ko gukorera muzika mu cyaro bitoroshye kugira ngo izamuke imenyekane ku rwego rw’igihugu ari nayo mpamvu ubu yiyemeje kuva muri Nyaruguru akaza gukorera I Kigali.

Amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya ‘Ubuzima’ yafatanyije na Fifi nawe ubarizwa muri Nyaruguru, yakozwe na Dream Record.

Kuri Kodama kuva mu cyaro ngo si ukuhanga ahubwo ni ugushaka iterambere bitewe n’ibyo ukora, kuko ngo muzika itagira kinini ikugezaho mu gihe uyikorera mu cyaro.

Uyu musore watangiye muzika mu 2010 ariko akagenda ayifatanya no gushaka ubuzima mu bindi, asanzwe afite indirimbo zindi enye, akaba avuga ko ubu aje gukora kurushaho ngo amenyekanishe impano ye ibe yanamubeshaho nk’uko byamaze kugaragara ko muzika ari umwuga watunga uwukora.

Mu ndirimbo ze asanganywe zirimo iyitwa ‘Twihanganirane’, Umutoniwase’ n’izindi atangamo ubutumwa bugaruka ku mibereho y’abashakanye, kwihangira imirimo n’ibindi biganisha ku buzima.

Kodama yizeye kuzamura muzika ye i Kigali ikamenyekana mu Rwanda hose kandi atibagiwe no gusubira iwabo Nyaruguru ahari urundi rubyiruko rufite impano akarufasha narwo kuzamuka.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • umwana w’iwacu mwifurije amahirwe masa!

    • ni uwacu NYARUGURU TURAMUSHYIGIKIYE BIG UP KODAMA.NUWO MWALI.

  • AMHIRWE MASA KURI KODAMA

Comments are closed.

en_USEnglish