Hirya no hino mu karere ka Karongi igikorwa cyo gucana bakoresha Biogas kirasa n’aho kimaze gukendera kuko zitagikoreshwa. Izakozwe mbere zarapfuye ntizikora, abaturage bakavuga ko biogas zabo zikunda gupfa bikabatera kwibaza icyatumye bazitabira. Gahunda yo gukwirakwiza Biogas mu byaro ni umwe mu mihigo iri kugenda gake ugereranyi n’indi nk’uko Perezida w’inama njyanama y’akarere yateranye kuri […]Irambuye
Tags : Karongi
Umukecuru Nyirankunsi Antoniya w’imyaka 80 utuye mu Mudugudu wa Nyagahinga, Akagari ka Ruragwe, Umurenge wa Rubengera ho mu Karere ka Karongi abayeho mu buryo buteye inkeke mu gice cy’inzu nacyo kiva atuyemo. Nubwo umuntu atavuga ko ariwe ubayeho nabi wenyine mu gice atuyemo, umukecuru Nyirankunsi arihariye ukurikije ikigero cy’imyaka arimo. Uyu mukecuru ukwiye gufashwa aba […]Irambuye
Mu nama ya Njyanama y’ubuyobozi bushya bw’akarere ka Karongi, kuri uyu wa kane tariki 10 Werurwe, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akarere, yerekanye aho imihigo igeze, avuga ko imihigo y’ ubukungu n’imibereho myiza ikiri hasi cyane. Mu bukungu, ikibazo cy’urubyiruko rwavuye Iwawa rudahabwa ibikoresho ku gihe, yavuze ko hari n’urubyiruko ruhabwa ibikoresho rukabirya (rukabigurisha) n’urundi ruvayo rukigendera. […]Irambuye
Abahinzi b’icyayi bo mu Rugabano, mu Murenge wa Rugabano, mu Karere ka Karongi baravuga ko babona icyayi bahinze kigiye kubapfira ubusa kuko batagishoboye kucyitaho nyamara ngo bari baremerewe inkunga yo kugikorera, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere. Imirima ihinzemo iki cyayi Umunyamakuru w’UM– USEKE yagezeho yamaze kurengerwa n’ikigunda. Bamwe mu bahinzi twaganiriye bavuga ko bicuza […]Irambuye
*Kuri iri shuri umwana umwe gusa niwe watsinze neza *Iyo bohererejwe ibitabo babisiga muri 5Km bikagezwayo na moto cg ku mutwe *Bamaze iminsi ku ishuri nta bwiherero bukwiye *Mu kagali kose nta mazi meza ahari *Mu kagali kose nta mashanyarazi, nta mazi meza, nta muhanda muzima *Abaturage bavuga ko icuraburindi bariterwa no kubura ibikorwa remezo […]Irambuye
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi batuye hafi y’umugezi wa Makambazi utandukanya uyu murenge n’uwa Gashali, baravugo ko bahangayikishijwe bikomeye n’uwo mugezi ubatwara ibintu n’abantu. Iyo ugeze kuri uyu mugezi ubona inzu ziri ku manegeka ku buryo abaturage batuye aha batagisinzira kubera kwikanga ko uyu mugezi ubatwara ubuzima. Inzu […]Irambuye
Umuyobozi w’umudugudu wa Gitwa mu kagari ka Mataba mu murenge wa Rubengera, avuga ko we n’abandi babiri batowe tariki 8 Gashyantare 2016 ngo bayobore imidugudu, ubu bahozwa ku gitutu n’abayobozi b’Umuryango FPR Inkotanyi mu kagari no ku murenge babasaba kwegura, bamwe ngo bareguye. Uyu muturage avuga ko tariki ya 8 Gashyantare, yitabiriye amatora nk’abandi baturage, […]Irambuye
*Amafaranga y’Ubudehe yacyubakaga ngo yacunzwe nabi Ikiraro gihuza Akagali ka Burunga mu murenge wa Bwishyura n’Akagali ka Kibirizi mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi kimaze umwaka kitubakwa ngo cyuzure nyuma y’uko rwiyemezamirimo wari wagitangiye yitabye Imana. Abaturage bakavuga ko amafaranga yari kugikora ko yacunzwe nabi, kwica ubuhahirane, igihombo no gupfa kw’abantu babaye ingaruka. […]Irambuye
Abarimu bigisha mu Ishuri ryisumbuye rizwi ku izina rya IPESAL riherereye mu murenge wa Rubengera bavuga ko nyuma y’aho icyo kigo gihinduriye ishami rya HEG (History, Economy, Geography) hagashyirwa ibijyanye n’Ubwubatsi (Construction), abahigishaga muri iryo shami bambuwe amafaranga bari barahakoreye nyuma y’imyaka itatu bishyuza n’uyu munsi ntibarayabona. Ishuri ryaje gufata umwanzuro wo guhindura ishami rya […]Irambuye
Ku cyumweru nimugoroba umugabo utuye mu kagali ka Kirambo Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi yatemye umugabo mugenzi we amwibeshyeho amwitiranyije n’uwo bariho batongana yari yaratije igikoresho cy’ubwubatsi bita ‘iforuma’ gikora amatafari y’inkarakara. Umwe mu baturanyi ba nyakwigendera yabwiye Umuseke ko hari mu kabwibwi ku cyumweru abagabo bombi bari mu kabari babanza gutongana banyoye […]Irambuye