Digiqole ad

Karongi: Yatemye umuntu aramwica amwitiranyije n’uwo batonganaga

 Karongi: Yatemye umuntu aramwica amwitiranyije n’uwo batonganaga

Ku cyumweru nimugoroba umugabo utuye mu kagali ka Kirambo Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi yatemye umugabo mugenzi we amwibeshyeho amwitiranyije n’uwo bariho batongana yari yaratije igikoresho cy’ubwubatsi bita ‘iforuma’ gikora amatafari y’inkarakara.

Umwe mu baturanyi ba nyakwigendera yabwiye Umuseke ko hari mu kabwibwi ku cyumweru abagabo bombi bari mu kabari babanza gutongana banyoye inzoga, maze umwe yibutsa mugenzi we ko usibye kuba ari kumutonganya ngo yanamutije ‘iforuma’ akayiherana, maze intonganya zirakomeza.

Umwe yagize umujinya w’umuranduranzuzi ahita yihina mu rugo atyaza umupanga maze aje asanga baburiye abari aho mukabari batonganiraga ahageze atemagura uwo asanze aramwica amwitiranyije n’uwo bahoze batongana nk’uko abaturanyi be babitangaza.

Spt Emmanuel Hitayezu umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye Umuseke ko ukurikiranyweho ubwicanyi n’uwo yishe bari biriwe basangira inzoga ariko umwe aza kwibuka ko yatije undi igikoresho bakoresha babumba amatafari uyu akaza kuyibura bityo ahita arakara batangira guterana amagambo bikomeye.

Muri uko guterana amagambo ngo uwatije undi ‘iforuma’ yahise asohoka ajya iwe atyaza umuhoro.

Spt Hitayezu avuga ko umugore we ngo yabonye ukuntu umugabo we ari gutyaza umuhoro ari kuvuga ko ari bwice umuntu, ahita(umugore) yiruka ajya ku kabari aho we na bagenzi be banyweraga aburira ko bahunga kuko umugabo we yarakaye kandi afite umugambi wo kwica umuntu.

Abari aho babyumvise barahunze ariko umwe muri bo agwa mu gico uyu wishe yahise atega aramutemagura mu ijosi aramwica, ariko amwitiranyije na wawundi batonganaga.

Spt Emmanuel Hitayezu yabwiye Umuseke ko uyu watemye umuntu yafashwe kandi yemera ibyo aregwa akabisabira imbabazi.

Umuvugizi wa Police yasabye abaturage kwirinda gupfa utuntu tudashinga dutuma bamwe bicwa abandi bagafungwa burundu igihugu kigahomba abantu. Abasaba cyane cyane kwirinda ubusinzi no kunywa ibisindisha bikabije kugera aho umuntu acura umugambi wo kwica.

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ingingo yacyo ya 140 igira iti; “Kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi. Bihanishwa igifungo cya burundu.”

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Abanyarwanda kwica bibabayeho karande? Qui vous a maudit cher peuple rwandais? Tjrs couper a la machette comme on coupe des legumes? C est bien triste. . And so disguisting as well.

    • Ariko biteye agahinda ntagaciro bi ha guhora kumuhoro nkaho batema itungo, aliko izo nzoga zibatokoza ubwonko zaciwe koko, ubwo bunyamanswa bumaze gutera iseseme.

  • sunyumvira ra .nuko yezu ati:uzicisha ifuni mugenzi we nawe azicishe iyindi……..Nyakubahwa perezida wacu watubabariye ukagarura igihano cyurupfu.kulo nkeka ko uwo ubikora bahanisha icyaburundu iyo agezeyo(gereza) ubuzima burakomeza agasigira agahinda abo ahekuye.please do it H.E

    • Jean Damascene iyo Vanjiri yawe ni iyo wiyandikiye. Nta na rimwe Yezu yigeze avuga ngo uwishe na we azicwe, ahubwo yigishije kubabarira abanzi bacu. Si nshyigikiye abagome, ariko ndemeza ko kubabarira ari ingabire y’Imana naho guhora ni cyo shitani ihora ishka kugira ngo urwngo ruhore mu bantu. Uramenye rero wirinde kuba ingabo ya sekibi mu magambo, mu bitekerezo cyangwa mu bikorwa. Gira amahoro.

    • Birababaje cyane!
      Njye ndumva igihano cy’urupfu, wenda kikaba spécial, nk’aha aba yakoze ikintu nk’iki akabihanirwa by’intangarugero même en public n’abandi bakareberaho(kudakubita imbwa byorora imisega). Aho iki gihano cyaviriyeho, kwicana byariyongereye cyane pe. Kdi abazungu basakuzaga ngo kiveho, iwabo baracyagifite, abicanyi nk’aba barabanyonga.

  • nyakubahwa perezida garura igihano cyurupfu bajye baryozwa ibyo bakora .please do it.aho bafungirwa ubuzima burakomeza bagasigira agahinda abo bahekuye

  • Ubwo se ahubwo gutongana yumvaga igisubizo ari ukwica , kuba yamwiriranyije ntago bikuraho icyaha kuko ni gatozi, uyu mugome akurikiranwe kuko nta nubumuntu agira.

Comments are closed.

en_USEnglish