Digiqole ad

Karongi : Nyirankunsi w’imyaka 80 abayeho mu buzima bubi

 Karongi : Nyirankunsi w’imyaka 80 abayeho mu buzima bubi

Umukecuru Nyirankunsi Antoniya w’imyaka 80 utuye mu Mudugudu wa Nyagahinga, Akagari ka Ruragwe, Umurenge wa Rubengera ho mu Karere ka Karongi abayeho mu buryo buteye inkeke mu gice cy’inzu nacyo kiva atuyemo.

Umukecuru Nyirankunsi Antoniya w’imyaka 80 ntakibasha kwihingira.
Umukecuru Nyirankunsi Antoniya w’imyaka 80 ntakibasha kwihingira.

Nubwo umuntu atavuga ko ariwe ubayeho nabi wenyine mu gice atuyemo, umukecuru Nyirankunsi arihariye ukurikije ikigero cy’imyaka arimo.

Uyu mukecuru ukwiye gufashwa aba mu gice kimwe cy’inzu nacyo bisa no kuba hanze kubera ko ikindi cyaguye. Iyo uri munzu ye ukareba mu gisenge, uba wirebera hanze nk’aho nta kiyikingiye hejuru.

Inzu ye izengurutswe n’imiferege itembamo amazi, nta bwiherero, ndetse hari n’ibidendezi biretsemo amazi.

Ubwo UM– USEKE wamusuraga mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, twasanze yicaye mu murima imbere y’abuzukuru be babiri barimo guhinga kuko we atakibashije guhinga.

Ati “Wa mwana we ubu sinkibashije, ibintu byarasenyutse, nta mwana tubana, utu ni utwuzukuru twanjye, nabo kuko ntacyo barya hano ntibahaba, ubu naraye ubusa mbese nshaje bibi.”

Uyu mukecuru aba mu nzu yasenyutse igice kimwe.
Uyu mukecuru aba mu nzu yasenyutse igice kimwe.

Nyirankunsi nta buriri afite mu nzu ye, aryama ndetse akiyorosa ku buringiti bakunze kwita “Rufuku” bushaje bushashe ahameze nk’uruganiriro (Salon). Uyu mukecuru ahabwa nabi amafaranga y’izabukuru kuko ngo nk’ubu atibuka igihe aherukira kuyafatira.

Ngendahimana Jean Pierre, umuturanyi w’uyu mukecuru yatubwiye ko nk’abaturage batasabwe n’ubuyobozi kumuha umuganda ngo babyange, ariko ko guhuza umugambi ngo bamufashe nta muyobozi ubahuje byabananiye, dore ko ngo mu mudugudu batuyemo hari n’abandi benshi babayeho nabi nk’uriya mukecuru benshi.

Inyuma y'inzu hari ibizenga by'amazi.
Inyuma y’inzu hari ibizenga by’amazi.

Muri rusange ngo, Umudugudu wa Nyagahinga ufite abaturage benshi batuye nabi, kandi batuye mu Murenge wa Rubengera ufatwa nk’Umujyi w’Akarere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ngendambizi Gedeon uvuga ko akiri mushya kuko ngo mu mwaka umwe amaze ayobora uyu Murenge bitari kumworohera guhita ahindura ibibazo byose biwugaragaramo.

Uyu muyobozi w’Umurenge wa Rubengera akaba yarahawe igihe cy’ukwezi akaba yagize icyo akora ku bibazo by’imiturire n’imibereho mu mudugudu wa Nyagahinga, akazatanga raporo mu nama njyanama y’Akarere y’ukwezi gutaha.

Aratwereka uko igisenge cy'inzu ye kirangaye.
Aratwereka uko igisenge cy’inzu ye kirangaye.
Uburingiti araraho.
Uburingiti araraho.
Agerageza gukubura inzu ye, nubwo rimwe na rimwe ibitaka ahayoye abigumisha mu nzu abamo akanatekeramo.
Agerageza gukubura inzu ye, nubwo rimwe na rimwe ibitaka ahayoye abigumisha mu nzu abamo akanatekeramo.

Sylvain Ngoboka
Umuseke.rw/Karongi

3 Comments

  • Aha!!!, abayobozi bashya ba Karongi bakwiye kuba vigilant kuko hari byinshi bagomba kumenya kandi bakabicyemura mbere y’uko President ariw uzabicyemura batugiye agatoki mu wa kasilika, ahitwa Gatwaro mu kagari ka Kibuye mu murenge wa Bwishyura hari umucyecuru waburabujwe n’uwitwa SIMARINKA Alias Muzehe Papa Ariette aho yabohoje isambu ya Leta akayubakamo yarangiza agasaba uwo mucyecuru kumuha aho anyuza uruhombo rw’amazi agirango arandure imbibi akaba yarahibarujeho umucyecuru atabizi kuko yari umuyobozi w’umudugudu nyuma umucyecuru yajya ajya guhinga akamwambura ibikoresho akabijyana n’imyaka ahinzemo akayirandura kandi abayobozi barebera none abuzi b’akagari barabicyemuye we akomeza kumubuza uburyo. Bayobozi ba Karongi nimutabare mbere y’uko uriye mucyecuru ajya kwa President Wa repuburika ngo abe ariwe uza kubicyemura. uwo mucyecuru yahaguze muri 1988 ariko kubera ruswa ibirimo biramugora kandi yikeneye. Jye nzamutera inkung yo kujya kubonana na President niba mutabikurikiraniye hafi no mubicyemure mutabereye kandi mumaguru mashya.

    • Uwo Simirinka bamushyire mabuzo vuva na bwangu.

  • Iyi Nkuru y uyu mukecuru irababaje. Umunyamakuru wanditse iyi Nkuru ndamusaba contact y uko umuntu yabona uyu mukecuru, iniyemeje kumugurira umufariso nibura abone aho arambika urubavu. Murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish