Tags : Karongi

Rubengera: Abana 2 b’abakobwa bari hagati y’imyaka 11 na 14

Ku ishuri ribanza rya Rubengera ya mbere mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi hari abana babiri b’abakobwa biga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza batewe inda bakaba ubu batwite nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’iri shuri, butunga agatoki uburere bucye bw’ababyeyi. Umwe muri aba bana atwite inda igaragara, undi yagiye gusuzumwa kwa muganga ku wa […]Irambuye

Karongi: Abunzi bibukijwe ko ukuri n’ubunyangamugayo nta kaminuza byigwamo

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye ubwo yasuraga abunzi mu karere ka Karongi aho barimo bahugurwa ku mahame agomba kubaranga ndetse n’uburyo bwakwifashishwa mu gukemura amakimbirane bagezwaho, yabasabye kurangwa n’ubunyangamugayo. Minisitiri Busingye yababwiye ko bari aho, kuko abaturage bababonyemo ubunyangamugayo, batagomba kubatenguha kuko nta kindi bibasaba. Yababwiye ko ubunyangamugayo n’ukuri basabwa mu kazi kabo nta mashuri yandi […]Irambuye

Karongi: Umugabo yakubise nyina icupa aramwica

Umugabo Mbarushimana ubu yaburiwe irengero nyuma yo kumenya ko nyina Marguerite Mukaremera yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu azize icupa yamukubise muri nyiramivumbi. Aba ni abo mu mudugudu wa Musanganya mu kagali ka Kibirizi mu murenge wa Rubengera i Karongi. Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko mu ijoro ryo kuwa gatatu w’iki cyumweru […]Irambuye

Karongi: Umuturage arashinja umuyobozi kumukubita akamuvuna ivi

Faustin Hakizineza wo mu kagari ka Nzaratsi mu murenge wa Murundi i Karongi arashinja umuyobozi wungirije w’Akagali ushinzwe iterambere kumufunga akanamukubita akamuvuna mu ivi amuziza ko inka ze zafatiwe ku gasozi ndetse ntabashe gutanga amande yasabwaga. Uyu muyobozi ahakana ibi. Hakizineza yakubiswe mu mpera z’ukwezi gushize kwa karindwi, n’ubu ntarabasha kugenda kuko yavunitse bikomeye mu […]Irambuye

Karongi: Abakozi bafashe rwiyemezamirimo wabambuye bamushyira Police

Mu kabwibwi ko kuri uyu wa 16 Nyakanga 2015 abakozi ba nyakabyizi bubatse inyubako ziswe ‘Agakiriro ka Karongi’ bafashe rwiyemezamirimo witwa Aimable Nzizera wari uje kubahemba bamutwara ‘daridari’ bamushyikiriza station ya Police ya Bwishyura bamushinja ubuhemu no kubambura. Uyu rwiyemezamirimo Police yijeje aba baturage ko imugumana mu gihe ikibazo cyabo gikurikiranwa. Ni mu kibazo cya […]Irambuye

Karongi: Abakozi bafashe ‘matekwa’ rwiyemezamirimo wabambuye ahita abishyura

Iburengerazuba – Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ku biro by’Akarere ka Karongi abaturage bubatse amazu y’ubucuruzi bita ‘Agakiriro ka Karongi’ bafatiye rwiyemezamurimo ku biro by’Akarere baramuherana kugeza abishyuye miliyoni enye, uyu ngo yari amaze igihe yarabihishe yaranze no kubishyura. Abandi bakoze ntibishyurwe nabo bari bavuze ko batari buve ku karere batishyuwe gusa bizezwa […]Irambuye

Karongi: Hari umukecuru Ababiligi baje ari inkumi, arabarirwa mu myaka

Abudia Nyirakabogo atuye mu cyaro cyo mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko Ababiligi bageze mu Rwanda ari inkumi ibenga cyane ndetse ngo akihisha kugira ngo batamutwara kuko yari yarabenze abasore benshi. Ubu abarirwa mu myaka 117. Nyirakabogo utuye mu kagari Gahengeri  Umudugudu wa Rwungo ntabwo azi neza igihe yavukiye, […]Irambuye

Karongi: Asinati wararaga mu nzu yasenyutse yatangiye kubakirwa

Nyuma yo kubona inkuru y’Umuseke ku mukecuru Asinati Kambuguje uba mu nzu yasenyutse uruhande rumwe, abantu batandukanye bamugezeho bamuzanira ubufasha burimo ibiribwa, ibiryamirwa n’ibindi nkenerwa. Ubufasha bukomeye bwamugezeho kuva kuri uyu wa mbere aho urubyiruko rw’abanyeshuri biga ubwubatsi batangiye kumusanira iyi nzu. Iyi nzu abamo yayubakiwe mu 1996 mu bacitse ku icumu batishoboye mu murenge wa […]Irambuye

Karongi: Umukecuru w’imyaka 83 yishwe akubiswe agafuni mu mutwe

Mu kagari ka Nyarugenge mu murenge wa Rubengera i Karongi ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa gatandatu umukecuru w’imyaka 83 witwa Cecile Mukamasimbi yakubiswe agafuni mu mutwe kugeza apfuye, abakekwa bamwe bafashwe. Mukamasimbi yabanaga gusa n’umwuzukuru we w’imyaka 11 wari wagiye kuvoma maze yagaruka agasanga nyirakuru aryamye mu mbuga yavuye amaraso menshi, iruhande […]Irambuye

en_USEnglish