Digiqole ad

Karongi: Abahinzi b’icyayi bemerewe inguzanyo amaso ahera mu kirere

 Karongi: Abahinzi b’icyayi bemerewe inguzanyo amaso ahera mu kirere

Abahinzi b’icyayi bo mu Rugabano, mu Murenge wa Rugabano, mu Karere ka Karongi baravuga ko babona icyayi bahinze kigiye kubapfira ubusa kuko batagishoboye kucyitaho nyamara ngo bari baremerewe inkunga yo kugikorera, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Imirima ihinzemo iki cyayi Umunyamakuru w’UM– USEKE yagezeho yamaze kurengerwa n’ikigunda. Bamwe mu bahinzi twaganiriye bavuga ko bicuza impamvu bagihinze kiriya cyayi ngo kigiye kubapfira ubusa.

Umuhinzi witwa Munyaneza Emmanuel avuga ko nyuma yo kwemererwa inguzanyo n’umushinga witwa ‘price’ ngo yahise ashyira abahinzi 50 mu murima kuko yari yizeye amafaranga.

Ati “…(bavugaga ko) baza duha inguzanyo none amaso yaheze mu kirere, nari nahinze (icyayi) ahantu hanini ariko sinabonye amafaranga yo ku kibagara, yewe nabo nahingishije nta mafaranga nabonye yo kubahemba, nta fumbire, ubu nta n’umusaruro ntegereje kuko inguzanyo yo kukitaho twari twemerewe n’umushinga witwa price ngo ukorera muri MINAGRI (Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi) ntayo waduhaye.”

Abaturage kandi bavuga ko uwo mushinga wabatse ibyangombwa byabo, ndetse na n’ubo ibya bamwe ukaba uki bibitse.

Niyihabose Immaculée “Batwatse ibyangombwa by’ubutaka bwacu magingo aya baracyabibitse, niba baratwimye inguzanyo badusubize ibyangombwa byacu.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko impamvu ubuhinzi bw’icyayi mu Rugabano bwajemo ikibazo ari uko bwagabanyijwemo ibice bibiri, hagasigara igice cy’abaturage n’icyagiye mu maboko ya Leta ndetse ngo hari kurebwa uko bakwimurwa.

Safari Fabien, umukozi w’Akarere ka Karongi ushinzwe ubuhinziavuga ko ku cyayi kiri mu maboko ya Leta bagiye gukorana bya hafi na NAEB (ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga) hakarebwa uburyo cya kwitabwaho.

Yagize ati “Naho ikiri mu maboko y’abaturage ni ukubakorera ubuvugizi kuko ntitwakwemera ko iki cyayi gikomeza kononekara tukireba kandi ari ubukungu bw’Akarere kacu.”

Ngoboka Sylvain
Umuseke.rw /Karongi

en_USEnglish