Tags : Karongi

Gisovu: Batemye umuyobozi mu kagali hafi kumwica

Karongi – Ahagana saa mbili n’igice z’ijoro ryo kuri iki cyumweru mu kagari ka Kavumu Umurenge wa Twumba batemye mu mutwe uwitwa Ildephonse Nsabimana umuyobozi ushinzwe iterambere mu kagari ka Kavumu ubu akaba yaje kuvurirwa i Kigali kuko arembye bikomeye. Ukekwaho kumutema yahise abura. Jean Paul Bigirimana umuyobozi w’Akagari ka Kavumu yabwiye Umuseke ko mu […]Irambuye

Karongi: Umugabo yaguye mu mugezi na Se yapfiriyemo

Karongi – Mu gitondo kuri uyu wa gatandatu, mu mudugudu wa Nyagahinga, Akagari ka Ruragwe, mu Murenge wa Rubengera, umugabo witwa Etienne Hanyurwimfura yitabye Imana aguye mu kagezi ka Kavungu. Aha niho na Se umubyara yaguye. Etienne Hanyurwimfura w’imyaka 58, nk’ibisanzwe ngo yari yagiye koga mu mazi y’aka kagezi kitwa Kavungu karamuherana. Abaturanyi b’uyu nyakwigendera […]Irambuye

Karongi: Abo mu burezi bw’imyaka 12 bagenda Km 30 bagiye

Mu bigo bitandukanye byo mu byaro, bifite uburezi bw’imyaka 12 barataka ko batagira ibikoresho bihagije bibafasha mu myigire, bagakora ingendo ndende bajya kubivumba mu bindi bigo bibifite kandi byose ari ibya Leta, mu byo badafite ni Laboratoire ku biga Sciences, Amasomero atabamo imfashanyigisho zigezweho aho bakifashisha izakera n’ibikoresho by’ikoranabuhaga. Umuseke wasuye kimwe mu bigo giherereye […]Irambuye

Karongi: Urubanza rw’umunyemari Mugambira rwaburanishijwe mu muhezo…

Saa 9h45 z’igitondo kuri uyu wa kane nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyurwa rwari rutangiye kuburanisha urubanza ruregwamo umunyemari Aphrodis Mugambira nyiri Hotel Golf Eden Rock. Nyuma y’akanya gato ariko abari barurimo basohowe byemezwa ko ruburanishwa mu muhezo. Mbere gato, Perezida w’Urukiko yabanje gusoma umwirondoro w’uregwa yasomewe icyaha aregwa cyo “Koshya no gushishikariza abantu ubashora mu […]Irambuye

Karongi: umunyemari Mugambira nyiri Golf Hotel yatawe muri yombi

Police y’u Rwanda mu karere ka Karongi yaraye itaye muri yombi umunyemari Aphrodis Mugambira nyiri Hotel Golf Eden Rock akurikiranyweho ibyaha binyuranye birimo n’icyo abakobwa yakoreshaga bamushinja. Mu ijoro ryakeye, bamwe mu bantu be ba hafi babwiye Umuseke ko uyu mugabo yari amaze gutabwa muri yombi. Muri iki gitondo, CIP Theobald Kanamugire umuvugizi wa Police […]Irambuye

Karongi: Abayobora ibigo nderabuzima bahawe moto ngo begere abaturage

Abayobozi b’ibigo nderabuzima 11 muri 12 byo mu karere ka Karongi bavuga ko byari bibagoye cyane kugera ku baturage mu bukangurambaga cyangwa gutanga inkingo ahenshi ngo bahagenzaga amaguru, kuri uyu wa kane bashyikirijwe moto 34 nshya zo mu bwoko bwa AG100 ngo barusheho kunoza serivisi batanga. Projet Santé Grand Lacs y’Abasuwisi ikorera mu turere twa […]Irambuye

Karongi: Barasaba ko amateka ya Bisesero yandikwa

Kuri uyu wa kane ubwo Abakorerabushake b’umushinga ‘Mvura Nkuvure’ basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero ruri mu Karere ka Karongi bavuze ko gahunda y’isanamitima no kuganira ku mateka y’ibyabaye muri Jenoside ari byo byafasha abayirokotse kudaheranwa n’agahinda. Bamwe mu Bakorerabushake b’umushinga Mvura Nkuvure bavuga ko kwibuka ndetse no gusura inzibutso zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside […]Irambuye

Karongi: IPRC-West yashyikirije umukecuru warokotse Jenoside inzu yamusaniye

Kuri uyu wa gatanu, Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro ryo mu Burengerazuba “IPRC-West” ryashyikirije umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inzu ryamusaniye, ndeste n’ibikoresho byo mu nzu bamushyiriyemo, byose hamwe ngo byaratwaye Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu mukecuru witwa Anastaziya Nyirahabayo, utuye mu Murenge wa Bwishyura, mu Karere ka Karongi yasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe […]Irambuye

en_USEnglish