Digiqole ad

Karongi: Uwatorewe kuyobora Umudugudu ahozwa ku gitutu ngo yegure

 Karongi: Uwatorewe kuyobora Umudugudu ahozwa ku gitutu ngo yegure

Akarere ka Karongi

Umuyobozi w’umudugudu wa Gitwa mu kagari ka Mataba mu murenge wa Rubengera, avuga ko we n’abandi babiri batowe tariki 8 Gashyantare 2016 ngo bayobore imidugudu, ubu bahozwa ku gitutu n’abayobozi b’Umuryango FPR Inkotanyi mu kagari no ku murenge babasaba kwegura, bamwe ngo bareguye.

i Karongi
i Karongi

Uyu muturage avuga ko tariki ya 8 Gashyantare, yitabiriye amatora nk’abandi baturage, nyuma bagenzi be baza kumwamamaza ngo azabayobore muri iyi manda ariko ngo ahozwa kuri igitutu ngo yegure.

Agira ati “Abaturage bamamaje abakandida nanjye banshyiramo, ndatorwa amatora ndayatsinda. Nyuma bazamura amagambo ngo negure bikozwe na Chairman w’Umuryango (FPR) witwa Nsengimana Edouard, ariko inzego z’umutekano zisuzuma icyo kibazo basanga nta kosa mfite baravuga ngo nkomeze nyobore abaturage.”

Chairman w’Umuryango mu kagari ka Mataba ngo nyuma yakomeje kumushyiraho igitutu amubwira ngo igihe azaba ari umuyobozi aziyahura, ndetse amuteza na Chairman wa FPR mu murenge wa Rubengera.

Ati “Mfite ubwoba ko ashobora kungirira nabi igihe ntazi. Yitwaza ko ayobora Umuryango mu kagari, yihaye ‘level’ (urwego) iri hejuru cyane buri wese aba amukanga, si jyewe na buri muturage umubajije yakubwira inkuru ye.”

Uretse gutorerwa kuyobora umudugudu, uyu mugabo ngo yari akuriye urwego rw’urubyiruko mu kagari muri manda yashize, avuga ko nta rwego rw’ubuyobozi haba ku kagari cyangwamu murenge bagiranye ikibazo.

Igihe cy’amatora mu mudugudu wabo, ngo habayeho kumubuza kujya mu batorwa, ariko abaturage banga gutora basaba ko nibatamureka ngo yiyamamaze nabo badatora.

Ati “Ibintu byose bashingiraho ni iterabwoba gusa, urumva twaratutswe mu ruhame, urumva ndi umuyobozi ariko ndigukorana n’abantu (abandi bayobozi) basa n’aho batanshaka.”

Avuga ko uwitwa Nkurunziza bashaka kumusimbuza, abaturage bamwanze ngo kuko yakatiwe n’inkiko agahanishwa imyaka icyenda y’igifungo.

Uretse uyu muturage, ngo umwe babayobozi b’undi mudugudu n’uwitwa Saruhara Joel wari watorewe kuyobora Umudugudu wa Kabahizi muri ako kagari ka Mataba, bareguye kubera igitutu cy’ubuyobozi.

Uyu muturage avuga ko ngo abayobozi b’akagari bahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, witwa Ngendambizi amusaba kwegura, ariko ngo undi aramutsembera.

Ati “Yansabye ko nandika ibaruwa yo kwegura, ndamubaza nti ‘nandike ngo iki?’ Ati “Wandike ko ku mpamvu zawe bwite weguye” nti ‘ese ko izo mpamvu bwite ndazikura he, ko ntazo mfite?’, anshushubikanya mu biro aransohora.”

 

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yavuze ko icyo kibazo atakizi

Ngendambizi Gedeon Umunyanshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera yabwiye Umuseke ko icyo kibazo cy’umuturage atakizi.

Ati “Icyo kibazo ntacyo nzi. Gusa tugiye gukurikirana, haramutse hari uwamusabye kwegura byaba binyuranyije n’amategeko, ariko ari ku bushake bwe nta kibazo.”

Yanavuze ko ibyo bivugwa ko hari abandi bayobozi b’imidugudu beguye na byo nta kintu abiziho.

 

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ntizi amakuru ‘y’abeguzwa’

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’iyi Komisiyo, Charles Munyaneza avuga ko ikibazo cy’abayobozi b’imidugudu beguzwa nta kintu bakiziho, ariko ngo ari abaturage bamweguje bari baramutoye, yaba ari ‘Demokarasi’.

Yavuze ko umuturage ufite icyo kibazo aba agomba kubimenyesha Komisiyo y’Amatora, ikaba yasubirishamo amatora bibaye ngombwa.

Umuyobozi w’Umudugudu mu Rwanda nta gihembo agenerwa nk’umushahara kuko aba ari umukoranabushake,  we na Perezida wa Repubulika nibo batorwa mu matora ataziguye.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • birantunguye,ntahandinarinabyumva

Comments are closed.

en_USEnglish