Tags : Karongi

Karongi-Rutsiro: Abatwara abantu n’ibuntu mu Kivu ngo bimaze kubateza imbere

Abakora imirimo yo gutwara abagenzi n’ibyabo mu bwato mu kiyaga cya Kivu babavana mu birwa n’ibice by’Akarere ka Rutsiro berekeza Karongi baravuga ko bibafasha cyane mu buhahirane kandi ngo biranateza imbere ubukungu n’imibereho yabo. Urujya n’uruza hagati y’Akarere ka Rutsiro na Karongi mu nzira z’amazi rugenda rurushaho kuzamuka, aho usanga abejeje imyaka Rutsiro bajyana kuyigurisha […]Irambuye

Umuhanda Karongi-Ruhango-Nyanza warangiritse bikabije

Nyirabayazana yo kwangirika k’uyu muhanda, ngo ni ubucukuzi  bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu kajagari n’ibiza byibasiye umugezi wa mashyiga. Umuhanda Karongi –Ruhango- Nyanza ni  umwe mu y’ibitaka minini (feeder road) ukoreshwa n’abatari bake cyane cyane  abatega imodoka mu gace gatuwe ka Birambo na Kirinda ho mu karere  ka Karongi. Ubu, imodoka zikoresha uwo muhanda mu buryo […]Irambuye

Karongi: Abayobozi 7 b’inzego z’ibanze na SACCO barafunze

Mu mpera z’iki cyumweru, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Karongi yataye muri yombi abayobozi b’inzego z’ibanze na SACCO mu Mirenge inyuranye ya kariya Karere bazira kunyereza ibya rubanda. Abatawe muri yombi barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, abakozi b’Umurenge SACCO ya Murundi ndetse n’abakozi ba muri gahunda ya VUP. Bose, bafunze bazira kunyereza ibya rubanda, […]Irambuye

Karongi: ILPD yibutse Abatutsi barenga ibihumbi 50 biciwe mu Bisesero

Kuwa  kabiri, Abayobozi n’abakozi b’ishuri rikuru ryigisha, rikanateza imbere amategeko (Institute  of  Legal Practice  Development) bunamiye inzirakarengane ziciwe mu Bisesero muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 22 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Bisesero, mu Karere ka Karongi. MUCYO Mathias, umukozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya […]Irambuye

Ukekwaho gutama inka yatawe muri yombi, abaturage biyemeje gushumbusha nyirayo

Mu mudugudu wa Murangara Akagali ka Murangara mu murenge wa Mubuga Akarere ka Karongi haravugwa ubugome bukabije bwakorewe inka y’uwitwa Joseph Nyombayire n’umugore we Marie Mukantagara aho bayitemye mu ijosi n’amaguru mu rukerera rw’ijoro rishyira kuwa kabiri tariki 19 Mata. Ntakirutimana Gaspard umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga yabwiye Umuseke ko inzego z’umutekano zabashije guta muri […]Irambuye

Karongi: Abarokotse barasaba ko inzibutso n’inzu 59 bubakiwe mu 1999

Mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo wabereye mu Murenge wa Ruganda, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basabye ubuyobozi kwita ku nzibutso, no gusana inzu zenda kugwa ku bacitse ku icumu. Urwibutso rwo mu Murenge wa Ruganda aho uyu muhango wabereye ruteye inkenke, dore ko imibiri irenga ibihumbi 15 irushyinguyemo iri mu mva z’ibitaka zidakoteye na Sima. […]Irambuye

Karongi : Umudugudu w’abacitse ku icumu rya Jenoside watangiye gusenyuka

Abatuye mu mudugudu wa Bupfune w’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi baratabaza kuko bamwe inzu zatangiye kubagwaho, abandi zamaze guhirima. Nyiransengimana Scholastique utuye muri uyu mudugudu avuga ko amazi ava mu misozi ya Nyabugwagwa na Josi   aza akinjira munzu zabo akabasenyera, ku buryo inzu zimwe zatangiye kugwa, ndetse bamwe bagiye no gucumbika kuko inzu […]Irambuye

Karongi : Ingengo y’imari igiye kurangira hari byinshi bitarakorwa

Ubwo Abadepite basuraga Akarere ka Karongi mu rwego rwo kureba aho ingengo y’imari igeze ikoreshwa, basanza hakiri ibikorwa byinshi by’iterambere bitarakorwa kandi byari biteganyijwe mu ngengo y’imari y’akarere ibura amezi atatu ngo irangire. Mubyo Abadepite bagaragaje harimo imihanda itaraharuwe, amazi ataragejejwe ku baturage nk’uko byari biteganyijwe, imiyoboro y’amazi itarakozwe, n’ibindi. Abadepite kandi bagaragaje impungenge ku […]Irambuye

Mwarimu yubatse ‘etage’ ifite agaciro ka milioni 400

*Agira inama abandi barimu guhera kuri duke bahembwa Mbaguririki Celestin ni umugabo utuye i Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, yahoze ari umwarimu mu mashuli yisumbuye, ubu arikorera. Yabashije kubaka inzu igeretse, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 400. Ari umwarimu, avuga ko gukorana n’ibigo by’imali ari byo byatumye agera aho ageze ubu. Avuga ko umushahara wa […]Irambuye

en_USEnglish