Digiqole ad

Rugabano: Ishuri riri mu kaga kubera kubura umuhanda gusa

 Rugabano: Ishuri riri mu kaga kubera kubura umuhanda gusa

*Kuri iri shuri umwana umwe gusa niwe watsinze neza
*Iyo bohererejwe ibitabo babisiga muri 5Km bikagezwayo na moto cg ku mutwe
*Bamaze iminsi ku ishuri nta bwiherero bukwiye
*Mu kagali kose nta mazi meza ahari
*Mu kagali kose nta mashanyarazi, nta mazi meza, nta muhanda muzima
*Abaturage bavuga ko icuraburindi bariterwa no kubura ibikorwa remezo

Karongi,Iburengerazuba – Ishuri ribanza rya Nyagasozi riri mu murenge wa Rugabano akagali ka Kabuga mu kwa mbere 2015 Umuseke wanditse ku kibazo cy’abana baryigagaho bicara hasi, ubu iki kibazo gisa n’icyakemutse, igisigaye kigikomeye ni inyubako zishaje cyane zitavugururwa kubera gusa ko nta muhanda muzima uhagera. Iki ngo nicyo gusa kibura!

Ku ishuri ribanza rya Nyagisozi riherereye mu cyaro cya Rugabano ntabwo ryubakirwa ibyumba bishya kuko umuhanda ugerayo ari mubi
Ku ishuri ribanza rya Nyagisozi riherereye mu cyaro cya Rugabano ntabwo ryubakirwa ibyumba bishya kuko umuhanda ugerayo ari mubi

Umuhanda uhuza Akagari ka Bubazi mu murenge wa Rubengera n’Akagali ka Kabuga mu murenge wa Rugabano ni mubi cyane, nta biraro bifatika biwuriho kuwunyuraho n’ikinyabiziga biragoye, kuwunyuzaho ibikoresho byo kubaka ibyumba bimeze neza by’ishuri ngo ntibishoboka, nicyo gitumye abana bakigira mu nyubako zishaje cyane zitarimo ciment kandi zisakaye nabi.

Umuseke wasubiye gusura iri shuri umwaka umwe nyuma y’inkuru ya mbere, umunyamakuru asanga ku kibazo cyo kwicara hasi cyarakemutseho kuko iri shuri ryatijwe intebe nubwo zikiri nke kuko hari aho bicara ku ntebe imwe ari bane.

Umuyobozi w’iki kigo witwa Andre avuga ko kuba iri shuri ridasanwa ari ikibazo cy’umuhanda mubi urigeraho.

Ati “Bari bagiye kutwubakira ibyumba by’amashuri bishya bibuzwa n’uko umuhanda udakoze ubu aho babijanye hitwa kuri Bizu naho mu murenge wa Rugabano byaruzuye, yenda turajyana nkwereke byo biraro ni bitatu bibabaje nta muntu wakwemera kuhanyuza imodoka ye, nk’ubu iyo batuzaniye ibitabo babisiga hirya y’ibiraro tugakodesha moto yo kujya kubitwara cyangwa tubabikoreza abantu ku mutwe.”

Uyu muyobozi avuga ko ubu iri shuri riri gusana ubwiherero bwaryo bwari bwasenyutse kandi nabwo ari ishuri ryishatsemo ubushobozi kugira ngo abana n’abakozi babone aho bitunganyiriza.

Ingaruka zo kwiga mu buryo bubi cyane ni uko kuri iri shuri mu bizamini bya Leta biheruka bisoza amashuri abanza umwana umwe gusa ari we watsinze neza akabona amanota yo kujya mu ishuri ryisumbuye aho biga babayo.

 

Ubuyobozi ngo iki kibazo nikinanirana buzakigeza ku karere

Albert Mukama Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano avuga ko atari iri shuri ryonyine rifite ibibazo ariko ko bagiye kugikemura vuba.

Ati “nibyo koko iryo shuli rifite ikibazo mperuka muri uriya muhanda ariko nibura ubu ukwezi kumwe turagerageza dukorane na baturage turebe uburyo twakwishakamo igisubizo, nibinanirana mu bushobozi bw’Umurenge hazitabazwa urwego rw’Akarere.”

 

Umuhanda ujya kuri iri shuri uriho ibiraro bitatu bimeze gutya, nta modoka yabasha kuhanyura
Umuhanda ujya kuri iri shuri uriho ibiraro bitatu bimeze gutya, nta modoka yabasha kuhanyura

Mu kagali kose nta mazi meza, nta mashanyarazi

Mu kagali ka Kabuga iri shuri ribanza rya Nyagisozi riherereyemo abaturage nta vomo ry’amazi meza na rimwe bafite. Bakoresha amazi y’umugezi wa Musogoro mu mirimo yabo yose, ndetse bakanayanywa.

Umwe mu batuye muri aka kagali yabwiye Umuseke ati “None se ubu twajya kuvoma i Bubazi cyangwa Gitesi? Kandi ntabwo wakohereza umwana kuvoma iyo yose ngo azaveyo azajye kwiga. Ubu nyine twamenyereye gukoresha aya (amazi) Musogoro, tuzinduka ataratobama tukavoma.”

Kuri iki kibazo Umunyamabanaga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano yemeza ko ikibazo gihari ariko ibintu byose bitacyemuka mu munsi umwe.

Ati “Nibyo abaturage bo muri aka kagali bafite ikibazo cyo kunywa amazi mabi ariko urwego rw’Umurenge ruri gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo iki kibazo gikemuke iki cyo natwe ntigituma dusinzira turagishakira umuti umunsi ku wundi kugira ngo ubuzima bw’aba baturage buve mu kaga.”

Usibye ikibazo cy’amazi, icy’amashanyarazi cyo abatuye aha bavuga ko batirirwa bakigarukaho kuko ngo bahora bijejwe ko agiye kubageraho.

Abatuye aka kagali baganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke bavuga ko bishimira gusa kuba bafite umutekano usesuye, naho kutagira amazi meza, ntibagire amashanyarazi kandi ntibagire umuhanda mwiza ngo bituma abana biga nabi, bahorana ibibazo by’ubuzima kandi ntibagere ku iterambere nk’ahandi bumva rigenda rigera.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Aho mu Rugabano ni mu Rwanda!, ngo bafite umutekano ariko nta mazi nta mashanyarazi, nta muhanda. Aho amategura yo baracyayabumba?

  • Byose bipfira ko duhora dushima gusa unenze akabizira mission imwe ya president yatanga intebe , utakubaka amashuri nibura 2 kumva umuntu yagiye gutanga ikiganiro muri college koko? Ahagurukanye na ba ministers 6 turasesagura president wa China ingendo agirira hanze wazibara kandi ntibibabuza gutera imbere.

    Nibiba na ngombwa ingendo z’abayobozi zige zishyirwa kuri agenda bice Mu nteko n’abaturage babibone kuko rwose turasesagura bikabije kandi mu bintu bidafatika, ubundi tukagurira ibinyamakuru ngo bitwandike neza, ndashimira ibinyamakuru Umuseke na TV1 na radio 1 nibura muragerageza.

    Nge ibi mvuga na president nabimubwira imbona nkubone abazungu ugushatse araza naho ibindi byose biba ari uburyarya nashikame adukorere amafaranga akoreshwe mu bintu byihutirwa murebe ko tudatera imbere

    • Ibyuvuga ndemeranywa nawe 100%. kera impala zararirimbaga ngo twirinde kwaya kandi uwaya yitwa..Kubaho wisumbukuruza sukwihesha agaciro.

  • Mumaze guhumuka….Cyangwa kwali ukwicecekera gusa mubibona.

  • mbega umunyamakuru!!!!
    inyuma y’ishuri ntakano wahabonye kandi ifite amazi?

  • 75% byabasoma ibitangazamakuru cyangwa bakumva radio ntibashobora gusesengura ngo bakuremo kuri.
    ese kuvugango umuntu avoma mu wundi murenge haba hari ibirometero bingahe?
    ese akagri kose niba ntamazi kagira kavoma umugezi uwomugezi ucamo hagati?
    ese banze kubaka iryo shuri bajya kubaka irya bizu kuberako gusa hari umuhanda cyangwa niryo ryari meze nabi cyane?

  • 75% byabasoma ibitangazamakuru cyangwa bakumva radio ntibashobora gusesengura ngo bakuremo kuri.
    ese kuvugango umuntu avoma mu wundi murenge haba hari ibirometero bingahe?
    ese akagri kose niba ntamazi kagira kavoma umugezi uwomugezi ucamo hagati?
    ese banze kubaka iryo shuri bajya kubaka irya bizu kuberako gusa hari umuhanda cyangwa niryo ryari meze nabi cyane?
    iyi nkuru iracagase

Comments are closed.

en_USEnglish