Digiqole ad

Rugabano: Bahangayikishijwe n’umugezi ugiye kubamaraho ibintu n’abantu

 Rugabano: Bahangayikishijwe n’umugezi ugiye kubamaraho ibintu n’abantu

Umugezi wa Makambazi umaze gutwara amazu atatu, iyi nayo igiye kugenda (foto Dusingizumuremyi V.)

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi batuye hafi y’umugezi wa Makambazi utandukanya uyu murenge n’uwa Gashali, baravugo ko bahangayikishijwe bikomeye n’uwo mugezi ubatwara ibintu n’abantu.

Umugezi wa Makambazi umaze gutwara amazu atatu, iyi nayo  igiye kugenda (foto Dusingizumuremyi V.)
Umugezi wa Makambazi umaze gutwara amazu atatu, iyi nayo igiye kugenda (foto Dusingizumuremyi V.)

Iyo ugeze kuri uyu mugezi ubona inzu ziri ku manegeka ku buryo abaturage batuye aha batagisinzira kubera kwikanga ko uyu mugezi ubatwara ubuzima.

Inzu zisigaye zinegetse bikomeye ku buryo biteye ubwoba no kuharebesha amaso. Muri santire ya Kabuye hazwi cyane nko mu Birambo, ngo haba urugomo rukomeye.

Usanga ngo hari abantu baza gucukura zahabu muri uyu mugezi mu buryo butemewe n’amategeko.

Bucyana Eduard atuye mu mudugudu wa Kabuye, akagali ka Rwungo mu murenge wa Rugabano avuga ko umugezi umaze gutwara inzu eshatu.

Ati “Mu mwaka wa 2014 iyi Makambazi yadutweye abantu bane barapfa, abandi bakamanuka ku iteme bagakomereka, muri uyu mwaka umaze gutwara inzu eshatu z’ubucuruzi, harimo iyanjye ifite agaciro ka miliyoni ebyiri, mfte n’indi nzu ihanamye igiye kugenda na yo ifite agaciro ka miliyoni enye, twumva Leta yokabyara yadutabara kuko turasumbirijwe.”

Sindayigaya Thomas na we avuga ko umugezi watwaye igice kimwe cy’umuhanda, inzu zo hakurya nazo ngo zishobora kugenda.

Ati “Umugezi utwara abantu, amatungo yo sinavuga, imyaka yarashize none uri no gutwara inzu, umwaka ushize yatwaye inzu y’ubucuruzi y’umugabo witwa Umwanzavugirye Boniface, uyu mwaka yatwaye imiryango ibiri y’ubucuruzi y’uwita Bucyana Eduard, murabona hasigaye iki ko natwe turiho tutariho.”

Yongeraho ko iyo imvura iguye amazi y’umugezi wa Makambazi asandara mu muhanda akanasendera ku kiraro cya Makambazi gihuza umurenge wa Gashali n’uwa Rugabano, kigahuza umuhanda Kibuye-Birambo-Muhanga.

Icyo kiraro cyarangiritse (ibiti byaracukutse), kigiye no gutwarwa n’amazi, bakaba basaba ko Leta yagira icyo ibafasha haba kuri uwo mugezi no kuri icyo kiraro.

Ibikorwa byo gucukura  zahabu n’andi mabuye y’agaciro muri uyu mugei, ni bimwe mu bituma ugenda waguka ugasatira inzu z’abaturage kugeza ubu zisigaye ku manegeka.

Ni kenshi abayobozi b’akarere ka Karongi bahangana n’iki kibazo ariko usanga abakora ibi bikorwa bagira urugomo mu buryo bukabije yemwe ugasanga bitwaje ibitiyo n’amasuka n’ibikarayi.

Umukozi w’akarere ka Karongi ushinzwe imihanda n’ibiraro Damascene HANYURWIMANA yabwie Umuseke ko ikibazo cy’uko uwo mugezi wangiritse ugasatira n’ikiraro, ubuyobozi bw’umurenge wa Rugabano bwabimuhayemo raporo.

Ikiriho ubu, ngo ni uko hagiye kurebwa uburyo icyo kiraro n’umugeze byabungwabungwa. Gusa, akangurira abatura kubahiriza itegeko ryo gutura hirya ya metero 10 uvuye ku migezi kugira ngo batazajya babihomberamo.

Iteme rya Makambazi naryo ryarangiritse ibiti byaracukutse  (foto Dusingizumuremyi
Iteme rya Makambazi naryo ryarangiritse ibiti byaracukutse (foto Dusingizumuremyi

Ngoboka sylvain
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ubuyobozi bufatire kiriya kibazo umwanzuro hakiri kare kandi
    hagati aho batarakemura kiriya kibazo iriya nzu ifungwe banyirayo bafashwe
    kubona ahandi baba bacumbitse, bitari ibyo ejo bundi nibatwarwa n’uriya mugezi
    ntibazabeshye kuri Radio ngo ntabyo bari bazi cg se ngo bavuge ngo bari bakiga icyo gukora.
    Abantu babashikire aho baba byihuse ibindi bikorwe nyuma.
    Murakoze!

Comments are closed.

en_USEnglish