Karongi: Njyanama ya mbere yateranye yasanze hakiri ibibazo mu kwesa imihigo
Mu nama ya Njyanama y’ubuyobozi bushya bw’akarere ka Karongi, kuri uyu wa kane tariki 10 Werurwe, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akarere, yerekanye aho imihigo igeze, avuga ko imihigo y’ ubukungu n’imibereho myiza ikiri hasi cyane.
Mu bukungu, ikibazo cy’urubyiruko rwavuye Iwawa rudahabwa ibikoresho ku gihe, yavuze ko hari n’urubyiruko ruhabwa ibikoresho rukabirya (rukabigurisha) n’urundi ruvayo rukigendera. Hagaragajwe ko abaturage bataragana ikigega BDF.
Ku bijyanye n’imiyoborere myiza, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, yagarutse ku kibazo cy’abana batarabona igaburo ku ishuri (School Feeding) aho bikiri kuri munsi ya 50%.
Ikindi gihangayikishije, ngo ni gahunda ya Girinka Munyarwanda ikirimo ibibazo byinshi, na yo yavuze ko ikiri hasi ya 50%. Gahunda za Leta ngo ntizikurikiranwa, harimo na VUP n’Ubudehe.
Havuzwe ko nko muri gahunda ya Girinka, usanga inzego z’ibanze zifite amazina y’abantu bahawe inka kandi batabaho.
Kubungabunga inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutse na byo biri kugenda biguruntege, kandi mu karere ngo haracyari imiturire idahwitse kandi ubuyobozi bikorwa bureba ntihagire icyo bubikoraho bikazategereza ko Akarere kamanuka.
Kugarura abana bataye ishuri, ahenshi ngo biri kuri 4%, muri Gitesi ho biri munsi 4%. Ingo nyishi ngo ntizifite ubwiherero.
Mu buhinzi n’ubworozi, abavuzi b’amatungo (Veterinaire) bagora abaturage mu kujya kubaterera intanga inka, bakabasaba kubategera moto nk’uko byagarutsweho na bajyanama batandukanye. Gusa, Veterineri w’akarere ntawari uhari ngo agire icyo abivugaho.
Kimwe mu byo Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yavuze gituma iyi mihigo igenda gake mu gushyirwa mu bikorwa, ni imikoranire mu nzego z’ibanze irangwa no kuvuguruzanya, n’abaturage batagira uruhare mu bikorwa by’abafatanyabikorwa.
Umurenge watanzweho urugero ko ukiri inyuma, ni wa Gitesi ukiri kuri Zero hafi mu mihigo yose kimwe n’umurenge wa Gashari.
Muri rusange mu mihigo akarere kageze kuri 65, 5%. Mutangana Frederic Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere yavuze ko uyu mubare uri hejuru ugereranyije n’ibibazo biri hasi mu mirenge.
Avuga ko uyu mubare atawemera, yikomye abayobozi batanga ‘document’ (inyandko) zirimo ibihimbano. Yibajije impamvu abakozi b’akarere usanga nta n’umwe udafite hejuru y’amanota 70%, akabona ‘bonus’ (agahimbazamusyi), nyamara amanota y’akarere akiri hasi.
Ati “Ntabwo wagira amanota 70% nyamara umuhigo wawe uri hasi, ntibyumvikana.”
Iiyi ni yo nama njyanama ya mbere iteranye kuva abayobozi bashya b’akarere batorwa.
Sylvain Ngoboka
UM– USEKE.RW/Karongi
2 Comments
Abayobozi bashya nibahindure ibintu muri iyi manda yabo
Begere abaturage bumve ibibazo bafite, abaturage nabo bafashe abayobozi kubikemura.
Njyanama zutugari nizegere abo zishizwe, njyanama zumurenge nazo zegere aba zishinzwe
bizorohera abayobozi kuyobora bagere kunshingano bihaye
Mu gutera intanga babeshye,gutera intanga ni 1500. Nziko ntayandi acibwa muri Karongi.
Comments are closed.