Umuhanda Karongi-Ruhango-Nyanza warangiritse bikabije
Nyirabayazana yo kwangirika k’uyu muhanda, ngo ni ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu kajagari n’ibiza byibasiye umugezi wa mashyiga.
Umuhanda Karongi –Ruhango- Nyanza ni umwe mu y’ibitaka minini (feeder road) ukoreshwa n’abatari bake cyane cyane abatega imodoka mu gace gatuwe ka Birambo na Kirinda ho mu karere ka Karongi.
Ubu, imodoka zikoresha uwo muhanda mu buryo bugoranye cyane, bitewe n’ibidendezi biba byatewe n’uko umugezi wa Mashyiga wacukuye inkengero z’umuhanda ukagenda uwusanga.
Inzira y’amazi y’uwo mugeze na yo igenda yangizwa bikomeye n’ibikorwa by’ubucukuzi bukorwa mu buryo butemewe n’amategeko, n’abashakira amaronko mu kwambutsa abantu babahetse.
Insoresore zigabiza ibice bitandukanye by’umugezi zigashorogotora kugeza aho bigera no ku nkengero z’umuhanda, ubu ukaba uteye inkeke ku buryo nta gikozwe vuba na bwangu ubuhahirane bwa zamba hagati y’utu turere umuhanda ucamo.
Pahulini Kabirikangwe uturiye uyu muhanda yabwiye Umuseke ko bakora umuganda bagatera urubingo n’imigano ku nkombe za Mushyiga ngo idatwara umuhanda, ariko insoresore ngo zitwaza intwaro gakondo zikajya gucukura zivuga ko harimo zahabu bityo bakangiza bya bikorwa birinda umugezi gusatira umuhanda.
Si ibyo gusa, uyu muhanda ku gice cy’umurenge wa Murambi mu minsi ishize ubwo Nyabarongo iheruka kuzura abafite ibigango babonaga umubyizi bitewe no guheka abanyantege nke nyuma yaho haje igihe cy’imicyo abo babyungukiragamo babuze akazi bigira inama yo gucukura ibinogo bahuza n’uruzi rwa nyabarongo kugira ngo bakomeze kubona uko bambutsa abantu.
Ibi na byo bikaba byarahagaritse ubuhahirane kuko ubwo Umuseke uheruka kuhasura wasanze hari imodoka yari ivuye mu karere ka Ruhango yaguyemo.
Hanyurwimana Damascene umukozi w’akarere ka Karongi ushinzwe imihanda n’ibiraro, yadutangarije ko ikibazo cy’uyu muhanda bakigejeje mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku bikorwa remezo (RTDA).
Ubu ngo bategereje ko igihe cy’imicyo kigera ngo imirmo yo kuwusana itangire. Avuga ko bateganya kuzubaka ikiraro kirekire ku mugezi wa Nyabarongo.
Ku bijyanye n’imirimo y’ubucukuzi bukorerwa mu mugezi wa Mashyiga mu kajagari bukangiza uyu muhanda, umukozi w’akarere ka Karongi ushinzwe ibidukikije KAMAYIRESE Innocent avuga ko bakorana n’inzego z’umutekano mu kugikurikirana.
Yavuze ko hari abatangiye kujya bafatwa bakabihanirwa, yongeraho ko bari gukorana n’Ikigo gishinzwe kwita ku mutungo kamere (Rwanda natural resources Authority) ishami rishinzwe amazi kugira ngo aya mabuye ajye acukurwa mu buryo nyabyo bitangije ibindi bikorwa remezo.
Ngoboka Sylvain
UM– USEKE.RW/Karongi
2 Comments
Umuseke murakoze kutuvuganira. Njyewe mbona uyu muhanda Leta yarawirengagije pe. Nkubu ejobundi President aza i karongi no Mu birambo twari twizeye ko awuduha bagatangira kuwukora ariko numvise ntacyo bawuvuzeho yemwe n’abayobozi bararuciye bararumira. Ndagirango mbibutse ko uyu muhanda uhuza Karongi na Nyanza kandi ukoreshwa cyane yemwe n’abashatse kuva Huye bajya Krongi cg Rubavu biroroshye kuba ariwo bacamo bakagera Rubengera bakomeza. Nyakubahwa President turababaje twaheze mu bwigunge pe. Mudukorere uyu muhanda ujyemo Kaburimbo natwe duhahirane n’amajyepho. Ugeze kuri Nyabarongo i Kirinda ho ntiwakwambuka kuko Nyabarngo Imena mu muhanda. Mudutabare ahubwo.
Icyo kibazo nanjye cyaranshobeye. Kubera iki igihe Perezida ahasura nta muntu wigeze abaza ikibazo cy’uyu muhanda? Kandi n’undi uwushamikiyeho kuva ku iteme rya KILINDA uzamuka kuri mbirurume (mu nyabukono) washoboraga kujya i Kaduha cg ugakomeza i Karongi, wo warasibamye pe. Dusabye abayobozi kudushakira kaburimbo dore ko n’inyigo (étude) y’uwo muhanda igomba kuba ihari bikaba ari ukuyishyira ku gihe
Comments are closed.