Digiqole ad

Umuhanda Karongi-Ruhango-Nyanza warangiritse bikabije

 Umuhanda Karongi-Ruhango-Nyanza warangiritse bikabije

Iyo bisi kugenda byari byanze kubera gushaya hiyambazwa ingufu z’abaturage

Nyirabayazana yo kwangirika k’uyu muhanda, ngo ni ubucukuzi  bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu kajagari n’ibiza byibasiye umugezi wa mashyiga.

Iyo bisi kugenda byari byanze kubera gushaya hiyambazwa ingufu z'abaturage
Iyo bisi kugenda byari byanze kubera gushaya hiyambazwa ingufu z’abaturage

Umuhanda Karongi –Ruhango- Nyanza ni  umwe mu y’ibitaka minini (feeder road) ukoreshwa n’abatari bake cyane cyane  abatega imodoka mu gace gatuwe ka Birambo na Kirinda ho mu karere  ka Karongi.

Ubu, imodoka zikoresha uwo muhanda mu buryo bugoranye cyane, bitewe n’ibidendezi biba byatewe n’uko umugezi wa Mashyiga wacukuye inkengero z’umuhanda ukagenda uwusanga.

Inzira y’amazi y’uwo mugeze na yo igenda yangizwa bikomeye  n’ibikorwa by’ubucukuzi bukorwa mu buryo butemewe n’amategeko, n’abashakira amaronko mu  kwambutsa abantu babahetse.

Insoresore zigabiza ibice bitandukanye by’umugezi zigashorogotora kugeza aho  bigera no ku nkengero z’umuhanda, ubu ukaba uteye inkeke ku buryo nta gikozwe vuba na bwangu  ubuhahirane bwa zamba hagati y’utu turere umuhanda ucamo.

Pahulini  Kabirikangwe  uturiye uyu muhanda yabwiye Umuseke ko bakora umuganda bagatera urubingo n’imigano ku nkombe za Mushyiga ngo idatwara umuhanda, ariko insoresore ngo zitwaza intwaro gakondo  zikajya gucukura zivuga ko harimo zahabu bityo bakangiza bya bikorwa birinda umugezi gusatira umuhanda.

Si ibyo gusa, uyu muhanda ku gice cy’umurenge wa Murambi mu minsi ishize ubwo Nyabarongo iheruka kuzura abafite ibigango babonaga umubyizi bitewe no guheka abanyantege nke  nyuma yaho haje  igihe cy’imicyo  abo babyungukiragamo babuze akazi bigira inama yo gucukura ibinogo  bahuza n’uruzi rwa nyabarongo kugira ngo bakomeze kubona uko bambutsa abantu.

Ibi na byo bikaba byarahagaritse ubuhahirane  kuko ubwo Umuseke  uheruka kuhasura wasanze hari imodoka yari ivuye mu karere ka Ruhango yaguyemo.

Hanyurwimana Damascene umukozi w’akarere ka Karongi ushinzwe imihanda n’ibiraro, yadutangarije ko ikibazo cy’uyu muhanda bakigejeje mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku bikorwa remezo (RTDA).

Ubu ngo bategereje ko igihe cy’imicyo kigera ngo imirmo yo kuwusana itangire.  Avuga ko  bateganya kuzubaka ikiraro kirekire ku mugezi wa Nyabarongo.

Ku bijyanye  n’imirimo y’ubucukuzi bukorerwa mu mugezi wa Mashyiga mu kajagari bukangiza uyu muhanda,   umukozi w’akarere ka Karongi ushinzwe ibidukikije KAMAYIRESE Innocent avuga ko  bakorana n’inzego z’umutekano mu kugikurikirana.

Yavuze ko hari abatangiye kujya bafatwa bakabihanirwa, yongeraho ko bari gukorana n’Ikigo gishinzwe kwita ku mutungo kamere (Rwanda natural resources Authority) ishami rishinzwe amazi kugira ngo aya mabuye ajye acukurwa mu buryo nyabyo bitangije ibindi bikorwa remezo.

Umuhanda uri gutwarwa na Mashyiga kubera ibikorwa bitandukanye by'abantu
Umuhanda uri gutwarwa na Mashyiga kubera ibikorwa bitandukanye by’abantu
Abacukura muri Mashyiga batuma inzira y'umugezi itakara ugasambira imbibi z'umuhanda
Abacukura muri Mashyiga batuma inzira y’umugezi itakara ugasambira imbibi z’umuhanda

Ngoboka Sylvain
UM– USEKE.RW/Karongi

 

2 Comments

  • Umuseke murakoze kutuvuganira. Njyewe mbona uyu muhanda Leta yarawirengagije pe. Nkubu ejobundi President aza i karongi no Mu birambo twari twizeye ko awuduha bagatangira kuwukora ariko numvise ntacyo bawuvuzeho yemwe n’abayobozi bararuciye bararumira. Ndagirango mbibutse ko uyu muhanda uhuza Karongi na Nyanza kandi ukoreshwa cyane yemwe n’abashatse kuva Huye bajya Krongi cg Rubavu biroroshye kuba ariwo bacamo bakagera Rubengera bakomeza. Nyakubahwa President turababaje twaheze mu bwigunge pe. Mudukorere uyu muhanda ujyemo Kaburimbo natwe duhahirane n’amajyepho. Ugeze kuri Nyabarongo i Kirinda ho ntiwakwambuka kuko Nyabarngo Imena mu muhanda. Mudutabare ahubwo.

    • Icyo kibazo nanjye cyaranshobeye. Kubera iki igihe Perezida ahasura nta muntu wigeze abaza ikibazo cy’uyu muhanda? Kandi n’undi uwushamikiyeho kuva ku iteme rya KILINDA uzamuka kuri mbirurume (mu nyabukono) washoboraga kujya i Kaduha cg ugakomeza i Karongi, wo warasibamye pe. Dusabye abayobozi kudushakira kaburimbo dore ko n’inyigo (étude) y’uwo muhanda igomba kuba ihari bikaba ari ukuyishyira ku gihe

Comments are closed.

en_USEnglish