Digiqole ad

Karongi: Abarokotse barasaba ko inzibutso n’inzu 59 bubakiwe mu 1999 zisanwa

 Karongi: Abarokotse barasaba ko inzibutso n’inzu 59 bubakiwe mu 1999 zisanwa

Abafite abashyinguye mu rwibutso rwo mu Murenge wa Ruganda baza kurushyiraho indabo nubwo rudakoze neza.

Mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo wabereye mu Murenge wa Ruganda, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basabye ubuyobozi kwita ku nzibutso, no gusana inzu zenda kugwa ku bacitse ku icumu.

Abafite abashyinguye mu rwibutso rwo mu Murenge wa Ruganda baza kurushyiraho indabo nubwo rudakoze neza.
Abafite abashyinguye mu rwibutso rwo mu Murenge wa Ruganda baza kurushyiraho indabo nubwo rudakoze neza.

Urwibutso rwo mu Murenge wa Ruganda aho uyu muhango wabereye ruteye inkenke, dore ko imibiri irenga ibihumbi 15 irushyinguyemo iri mu mva z’ibitaka zidakoteye na Sima.

Muri aka Karere ka Karongi ngo habari Urwibutso rwa Jenoside rumwe gusa, rwa Bisesero rukoreye neza.

Mu Murenge wa Ruganda kandi harabarurwa inzu 59 zubatswe mu 1999, agiye kugwa ku bapfakazi n’imfubyi za Jenoside ziyatuyemo bitewe n’uburyo icyo gihe zubatswe huti huti, abazibamo bagasaba gufashwa zigasanwa.

Iki cyifuzo cyashyigikiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruganda, Niyonsaba Cyriaque wasabye Akarere kubafasha bakabona urwibutso rusakaye.

Ndayisaba Francois yabwiye UM– USEKE ko ikibazo cy’inzibutso kigiye kwitabwaho kuko gihangayikishije, ndetse n’inzu zubatswe mu 1999, na zo zisanwe.

Avuga ko bijyanye n’ibibazo byari bihari izo nzu zubatswe huti huti, byatumye zubakwa mu buryo butanoze. Ngo ikibazo kirazwi kandi kigiye kwitabwaho nubwo ngo bitazakorwa umunsi umwe, ngo bihite birangira, ariko anasaba abazubakiwe kugira uruhare mu bibakorerwa no kubifata neza.

Mu gusoza icyumweru cy’icyunamo gifite insanganyamatsiko igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”, ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwadutangarije ko kirangiye hari abantu bagera ku 10 baketsweho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Aba barimo bane bo mu Murenge wa Gitesi ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo ubu ugikorwaho iperereza n’ubugenzacyaha.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RWA/Karongi

1 Comment

  • Ujye ubanza unyuze amaso mu nyandiko yawe ukosore imyandikire kugira ngo utajorwa n’abasomyi…

Comments are closed.

en_USEnglish