Digiqole ad

Karongi : Umudugudu w’abacitse ku icumu rya Jenoside watangiye gusenyuka

 Karongi : Umudugudu w’abacitse ku icumu rya Jenoside watangiye gusenyuka

Zimwe mu nzu zamaze gusenyuka.

Abatuye mu mudugudu wa Bupfune w’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi baratabaza kuko bamwe inzu zatangiye kubagwaho, abandi zamaze guhirima.

Zimwe mu nzu zamaze gusenyuka.
Zimwe mu nzu zamaze gusenyuka.

Nyiransengimana Scholastique utuye muri uyu mudugudu avuga ko amazi ava mu misozi ya Nyabugwagwa na Josi   aza akinjira munzu zabo akabasenyera, ku buryo inzu zimwe zatangiye kugwa, ndetse bamwe bagiye no gucumbika kuko inzu babagamo zamaze kugwa.

Uretse abacumbitse kuko inzu zabo zaguye, uyu mubyeyi avuga ko iyo imvura iguye hafi ya bose bajya gucumbika, yahita bakagaruka.

Yagize ati “Ubu n’inzu itaragwa izagwa, nawe ufite amaso urareba, ubuse aya mazi aza akareka urabona atari ikibazo kigaragarira amaso? Iyo imvura iguye umutima ntuba uri hamwe kuko tuba twikanga ko inzu zacu nazo zigwa, ibihande bimwe byaraguye. Ku cyumweru inzu y’umuturanyi hano hirya yagwiriye umana ariko Imana ikinga akaboko.”

Aba baturage  baravuga ko bahangayikishijwe n’uko imvura y’ukwezi kwa Mata, ukwezi bibukamo ibihe bikomeye banyuzemo, itazabasiga amahoro kuko nta kirigukorwa ngo batuzwe heza.

Hari inzu zamaze kugwa nubwo bamaze igihe batabaza.
Hari inzu zamaze kugwa nubwo bamaze igihe batabaza.

Uyu mudugudu umaze imyaka irenga 10 bawutuye, nubwo mu gihe cy’imvura usanga uba wabaye nk’igishanga kubera amazi amanuka mu misozi.

Ubwo UM– USEKE uheruka gusura aba baturage muri Mutarama 2016, hari amazu y’abaturage yendaga kugwa,  basaba ko ubuyobozi bwagira icyo bukora, none ubu yarahirimye, abari bayatuyemo bari mu icumbi.

Umwana w’imfubyi ya Jenoside witwa Mushimiyimana Innocent ari mu icumbi kubera ko inzu ye yaguye, ariko ari cumbi aribanyemo ibibazo by’inzara kuko atakibasha gukora kubera uburwayi yatewe n’impanuka amaranye igihe.

Mushimiyimana Innocent wakoze impanuka mu kwezi kw'Ukuboza 2015, yamusigiye ubumuga bwo kutavuga.
Mushimiyimana Innocent wakoze impanuka mu kwezi kw’Ukuboza 2015, yamusigiye ubumuga bwo kutavuga.

Umuyobozi w’Umurenge wa Bwishyura uyu mudugudu ubarizwamo, Emmanuel Mutuyimana avuga ko ikibazo kirenze ubushobozi bw’umurenge, ariko ngo bagishyikirije Akarere ka Karongi.

Gusa, ubwo ubuyobozi bw’Umurenge buheruka gusura aba baturage bwabemereye ko bugiye kubafasha gucumbika, gusa n’ubu amaso yaheze mu kirere.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba François, yabwiye umunyamakuru w’UM– USEKE ko atagira icyo amubwira ku bibazo biri muri uriya mudugudu kuko atarabona umwanya wo kuwusura.

Uyu mudugudu wa Bupfune wari wubakiwe imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa nyuma n’abandi bagiye babasanga baraturana.

Muri uyu mudugudu uretse inzu abantu babamo, usanga ubwiherero n’ibikoni aribyo imvura yahereyeho isenya ku buryo kubibano bitoroshye.

Iyo imvura iguye usanga amazi yuzuye mu mudugudu.
Iyo imvura iguye usanga amazi yuzuye mu mudugudu.

IMG_20141215_021423 IMG_20141215_023429

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

9 Comments

  • Umuseke ufite amafoto meza, binyibukije umuntu avuga ngo gafotozi uzanceshe, ati ifoto yawe yarahiye nukugufata indi haaaaaaaa

    • icya mbere nuko inkuru yatambutse naho wowe usaba amafoto ntabwo ari ayo bajyana mu imurikagurisha

  • Ariko se aima barerekana ibibazo abamtu bifitiye wowe ugashimishwa namafoto!!! Irimo mziza se ni iyihe nyamara aba bantu barababaye!!!!

  • None se ko amfaranga bari bateganyirijwe, ko abategetsi bayiririye, uragira ngo bigende gute?

  • Ariko nkibi koko n’ibiki???? Ibi njye mbyita agashinyaguro kubacitse ku icumu, uku ni ugukomeza kubica nukuri peee!!!! Leta ikwiye gutabara.

    • Ese ba rwiyemezamirimo nabo basinyanye buri basinye iki? Bagombye gukurikiranwa.

  • Ngo “umuyobozi w’akarere ntarabona umwanya wo kujya gusura uwo mudugudu”. Ninjye usomye neza cyangwa harimo n’ibindi. Muri make ntabwo ashobora kubazwa inshingano ze. Uyu Mayor ashatse yaba yegura hakiri kare kuko ibi birakabije warangiza ngo ntacyo wabisubizaho kuko utarahagera. Ubwo se ushinzwe iki? Ukora iki? Washiriweho iki?

  • uku ni ko abacitse ku icumu bitaweho rero? ese ubu waba ahantu nka hariya, ukaba ubasha kubona icyo kurya? simbihamya pe! buriya ni gute igihe cyo kwibuka batahahamuka? hari n’ abibaza impamvu basigaye pe! ngo ubuyobozi, FARG, kuremera abacitse ku icumu…..ibyiza ni uko twakwicecekera kabisa.

  • Ubuse Leta yo ntipfobya Genocide? ari ukurya utw abapfakazi n incike, ugatuma bicwa n inzara kdi warahawe amafaranga yabo, ubwo bitandukaniye he n umuntu uvuga amagambo apfobya genocide? dore ko wowe uba wanabishyize mu bikorwa n ubwo uba utavuze?, namwe nimumbwire wenda wasanga mvuze nabi cg ngenekereje nabi

Comments are closed.

en_USEnglish