Digiqole ad

Karongi: Ibigo nderabuzima bigiye kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka

 Karongi: Ibigo nderabuzima bigiye kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka

Ibitaro bya Kibuye

Mu Karere ka Karongi hara cyari imfu za hato nahato za bana bapfa bavuka na babyeyi bapfa babyara, ibi bigaterwa nuko ibikoresho byifashishwa mu kubyaza  ari mbarwa  kandi bitari bigezweho.

Mu bigo nderabuzima 10 bikorana n’ibitaro bya Kibuye, umunani muri byo byahawe ibikoresho bigezweho mu kubyaza no kwita ku mwana kuva akiri munda kugeza avutse.

Mu bikoresho bahawe harimo ibitanda babyarizaho n’ibyo kuryamaho nyuma yo kubyara, ibyuma bipima umutima w’umwana, iminzani itandukanye n’ibindi, byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 180.

Ibigo nderabuzima byagawe ibi bikoresho byavuze ko biri ku rwego ruhanitse mu kubyaza, bityo ko bigiye kugabanya impfu z’abana bapfaga bavuka n’iz’ababyeyi bapfaga babyara, nubwo batagaragaza imibare y’abapfuye muri ubu buryo.

Ibi bikoresho byatanzwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Iterambere cy’Abasuwisi (Swiss Agency for Development and Cooperation), mu mushinga wo gushyigikira iterambere ry’urwego rw’ubuzima.

Niyodushima Joselyne, umukozi w’uyu mushinga mu Karere ka Karongi na Rutsiro na Nyamasheke yabwiye UM– USEKE ko ibi bikoresho batabitanze ngo bihunikwe mu bubiko bw’Ibigo Nderabuzima, ndetse abasaba kunoza Serivise batanga.

Mu gihe ibikoresho byahawe ibigo nderabuzima byakoreshwa neza byaca imitangire mibi ya serivise yaterwaga ahanini n’ibikoresho bike.

Sylvain Ngoboka
UM– USEKE.RW/Karongi

1 Comment

  • Ubundi se byashyiriweho kiki?

Comments are closed.

en_USEnglish