Digiqole ad

Mwarimu yubatse ‘etage’ ifite agaciro ka milioni 400

 Mwarimu yubatse ‘etage’ ifite agaciro ka milioni 400

Mbaguririki Celestin Umwarimu wabaye umushoramari akagera ubwo yubaka Etage

*Agira inama abandi barimu guhera kuri duke bahembwa

Mbaguririki Celestin ni umugabo utuye i Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, yahoze ari umwarimu mu mashuli yisumbuye, ubu arikorera. Yabashije kubaka inzu igeretse, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 400.

Mbaguririki imbere y'Inyubako ye
Mbaguririki imbere y’Inyubako ye

Ari umwarimu, avuga ko gukorana n’ibigo by’imali ari byo byatumye agera aho ageze ubu. Avuga ko umushahara wa mwarimu nubwo ari muto, ariko awukoresheje neza yagera kuri byinshi.

Ati “Nibyo koko, ntiwavuga ko Mwarimu ahembwa amafaranga meza, ariko icyiza ni uko yakora indi mishanga ibyara inyungu. Urugero mu mwaka wa 2000 nibwo natangiye kwigisha mu mashuli abanza, ariko naranacuruzaga mbasha kubona uburyo nkomeza amashuli muri Kaminuza.”

Mbaguririki avuga ko yiga yakoraga ubucuruzi buciriritse, muri 2006 nibwo yarangije Kaminuza, ahita abona akazi ko kwigisha mu mashuli yisumbuye.

Umushahara we, n’inyungu yabonaga ngo yaguraga ubutaka, bwamufashije no kwinjira mu buhinzi bwa kijyambere mu gutera imbere kwe.

Mbaguririki Celestin ni Engineer, byose avuga ko abikesha umwuga yakoze awukunze kandi atiganyira. Ageze ku rwego rwo gukoresha abakozi 100 mu bikorwa bye by’ubuhinzi n’ubworozi.

Agira inama abakora umwuga w’uburezi kuwukora bawukunze kuko ngo ntaho utabageza.

Ati “Ibi byose ntibyikoze byakozwe n’amafaranga nakuye mu mwuga nakoze mbere maze nyacunga neza, kandi nkorana n’ibigo by’imari. Utamenye gucunga neza make uhembwa ngo uyazigame, ejo Frw 1000 aba 2000 mujye mubimenya namwe.”

Biragoye kumva ko umuntu yaba ari Umwarimu kuva mu mashuri abanza akiyishyurira Kaminuza akaba ageze ku rwego rwo kubaka inzu ya etage y’agaciro ka miliyoni 400.

Mbaguririki Celestin Umwarimu wabaye umushoramari akagera ubwo yubaka Etage
Mbaguririki Celestin Umwarimu wabaye umushoramari akagera ubwo yubaka Etage
Inyubako ye ifite agaciro ka miliyoni 400
Inyubako ye ifite agaciro ka miliyoni 400

Sylvain Ngoboka
UM– USEKE.RW/Karongi

32 Comments

  • Ariko ibi ni ikinyoma cyambaye ubusa. None se wahembwa Rwf 128,000, ukazagwiza aya etage ryari? Yigishaga ryari se? yateguraga ryari se? Cg yigiraga mu bye kurusha akazi?

    • Birashoboka bro kdi niba yaranajyaga mu bye kurusha akazi, n ubundi ntawagutegetse ngo uzajye mu by abandi wicwe n inzara, atleast wajya mu byawe ark inzara ukayikimbiza, gusa guhera kuri ducye ukagera kure ni ibintu bishoboka cyane dore ko yego nubwo hari abavuka iwabo bakize ark hari n abaza ku isi nta nakimwe dufite tugashaka tukagera kure, nzi umuntu wahereye ku ihene ebyiri yari asigaranye gusa iwabo bamajije gupfa ark ubu ateye ubwoba, afite inka zigera nko muri 30, amazu, amasambu we ndamuzi personally, ubu afite imyaka 20 ugereranije speed ariho nibura nyuma y imyaka nka 10 nawe ashobora kuzaba yarubatse etage kdi yarahereye kuri izo hene 2

    • YES, AYA MAKURU BAJYE NIBURA BAZANA EXTERNAL AUDITORS BABYEMEZE

  • hahahaha, uziko burya abarimu ba Kalongi bakomeye!!!

  • Ntabwo wasomye?yigishaga afite ubucuruzi buciriritse.ikindi yakoranye nibigo byimari.icyo utumva niki?

  • uyu mugabo ndamuzi numugande niyinzu aho yubatswe harazwi
    uko inzu yubatse birazwi abatagera ibwami babeshywa byinshi.

    • BAJYE BAZANA EXTERNAL AUDITORS BABYEMEZE

  • Azabeshye abahinde.

  • Ntiwakwigisha neza ngo ubibangikanye no gucuruza.
    Niba yaracuruzaga anigisha bisobanuye ko higishije nabi cyane.
    Uyu mugabo rwose ni igihangange!!!!
    Kwigisha ukabifatanya no kwiga Kaminuza kandi unacuruza byose ukabikora neza!!!!

  • Iyi etage nta gaciro ka miliyoni ijana ifite!!!! Reka Banki izayiteze, urebe ko hari n’urenza miliyoni mirongo itanu.

  • Reka mbabwize ukuri, ibyo muvuga muri iyi nkuru ni ibinyoma. Uyu mugabo Mbaguririki Celestin jye ndamuzi, twariganye i Ruhande mu ishuli rimwe kuva muri 2000 kugeza 2006 muri Civil Engineering, yari full time student ntago yigishaga. Nyuma turangije yakoze muri za companies zitandukanye z’ubwubatsi aza no gukora mumushinga wari ushinzwe ibikorwa remezo mucyaro ari naho yakuye ayo mafaranga, yakoreraga Rusizi (aya makuru ndayazi kuko twakoranye muri uyu mushinga). Iyo 2000 avuga, nibwo yigaga i Ruhande mu wambere, ntago yigishaga rero. Kugeza 2006 yari umunyeshuli i Ruhande, kandi ntiyirihiraga yafata bourse ya leta nk’abandi bose. Uwanditse iyi nkuru yongere acikumbure neza. Murakoze.

  • Ibi ni kinyoma rwose ntabwo umwarimu yakwiyubakira etage .ubwose yateguraga ryari cg yigishaga ryari ntibakajye birwa batubeshya NGO mwarimu ibi ni bi?

  • iyo etage ni fake!! ntana 15million yarenza. muzemureka kubeshabantu

  • iyomwavuga kwari mwarimu kugezu, ariko azayarabihevye, harababaye bamwarimu arikubu niba ministre ububafise za milliard bahozari bamwarimu.

  • iriya nzi niyo yaba iteretse new york ntiyagira agaciro ka miliyoni 400

  • UB– USE NI IKI CYEMEZA KO IYI NZU IHAGAZE MILIYONI 400 ?????

  • Ariko mwabeshya mwabeshya!!! Iki ni ikinyoma pe!

  • tutabeshywe ngo ntitwaba turi abanyarwanda…………….ngaho mwigishe mwese muzubake

  • IGIGICIRO CYAYO SINKIZI,ARIKO ICYO NSHIGIKIYE NI IGITEKEREZO CYO KUVA MU BUKENE AHO WAHWRA HOSE GUTERA IMBERE BIRASHOBOKA KUKO NA BILL GATES NTIYABIKUYE MU NDA YANYINA BYOSE BIRASHOBOKA KU MUNTU UFITE INTEGO N INTUMBERO

  • Ushobora gusanga witeje CID, ikakubaza aho wayibye kandi wowe wari uzi ko ngo urimo kugerageza guheza izo cash (blanchissement de l’argent).

  • ikinyoma .com

  • ariko ikigihigu kizubakira kukinyoma babeshye abanyarwanda maze bikunde ra? aha agatinze kazaza namenyo ya ruguru! ibinyamakuru nabandi bafatanyabikorwa babo mukujijisha abanyarwanda bajye bagenza gake nibika yarisake kandi nanyina wundi yabyara umuhungu gusa reka dutuze gake abacu bazize genocide sitwari tubanze abarya ibyinfubyi no kutubeshya bizashira nyagasani aducungure AERG /GAERG mubuzima ntakujenjeka ariko burya nikiriza nfite agahinda kubuzima tubayeho nyaruguru mutubeshya ngo turi bamwe kandi twe infubyi za genocide tuzi ukuri mwitonde sha!!!

  • Rukundo urakoze kuduha amakuru .ese ubwo ntiyanyereje umutungo iyo za rusizi ? Iriya nzu nayiha 70m frw cash irayakwiye.icyakora ibye bigomba gukurikiranwa.

  • Jye baransetsa abanyamakuru. Hari nundi mudamu berekanye kuri TV ngo ni mwarimu wubatse inzu ya cadastre ngo aninjiza za miliyoni ku kwezi, ariko bongeraho ngo aracuruza. Ubwo aba ari mwarimu cg aba ari umucuruzi? Niba bashaka kutwumvisha ko na mwarimu Hari icyo yabyaza umushahara we, bazadyshakire umwarimu ubikora gusa.

  • Uyu mugabo ndamuzi ibyo Rukundo avuze ntacyo abeshye ni ukuri 100% ariko hari icyo yibagiwe kongeraho ni uko iriya nzu idafite kariya gaciro. abaye menshi yaba 40M kandi nabwo ni igiciro cy’uwashaka kuyigura si igiciro ihagaze ku muntu uyiyubakiye yatwara 30M

  • ariko umuntu arihandagaza akabeshya abantu izuba riva?Mbaguririki ndamuzi atuye i rubengera akagari ka kibirizi etage ye si iyi nta nibwo iyi photo ari iye,ubu Ngoboka aka kanya yibagiwe i rubengera kuburyo yabeshya abantu gutya?

  • uyumugabo ba mukurirane bitonze yamzze ibyatubanda pe none arajijisha inzego mwarimu ubundi guhinga .ubundi gucuruza ……. RRA urabe wumva dore basigaye bakwihera amakuru afatika imitungo yigihugu naho yashiriye

  • Ok,mureke n’abandi rero nabo bikorere business ntimukavuge ngo ntibyemwe kuvanga akazi na business cg ngo ntibyemwe gukora business uri mu kazi runaka.freedom for all.

  • Ariko nkawe wataye aya makuru ni ugushaka kwereka abandi ko batazi gestion? Waraperereje se usanga nta yindi revenus yari afite?
    Ngo mwalimu, ahembwa angahe se? keretse niba yarinjizaga nta depense afite.
    Ahaa, muba mufite ikindi mugamije, courage

  • Mbaguririki ndamuzi neza yaranyigishije physique niga muri TTC Rubengera. Twamwitaga “Mbabayi what” mubyukuri kuvuga ko yubatse Etage mu mafaranga y’ubwarimu ni ugukabya, kutamenya kubara no gushinyagurira abarimu. Narangije i Rubengera mu 2002 yarahavuye ajya kwiga. Yaje kubona ibiraka byiza nka ingeniere yubakisha amateme n’ibiraro, niho rero yaba yarakuye cash ariko bikabya ngo ni mubwarimu.

  • jue buriya mba numiwe pe ! ariko iritangazamakuru riba ryabuze iryo rivuga dabona bakwiye kwigishwa uko batara amakuru naho inkomamashyi ni mureke kubeshya icyakoze njye simuzi abamuzi namwe muriyumviye arikose rba babuze amakuru?

  • *gusaza ni mumutwe*,bukebuke birashoboka,kuzigama urya duke ukabika twinshi,kugira umuco wo kwiguriza mu bigo byimari ubundi ugakora

Comments are closed.

en_USEnglish