Digiqole ad

Karongi : Ingengo y’imari igiye kurangira hari byinshi bitarakorwa

 Karongi : Ingengo y’imari igiye kurangira hari byinshi bitarakorwa

Ubwo Abadepite basuraga Akarere ka Karongi mu rwego rwo kureba aho ingengo y’imari igeze ikoreshwa, basanza hakiri ibikorwa byinshi by’iterambere bitarakorwa kandi byari biteganyijwe mu ngengo y’imari y’akarere ibura amezi atatu ngo irangire.

Mubyo Abadepite bagaragaje harimo imihanda itaraharuwe, amazi ataragejejwe ku baturage nk’uko byari biteganyijwe, imiyoboro y’amazi itarakozwe, n’ibindi.

Abadepite kandi bagaragaje impungenge ku kuba igice cy’ababyeyi “maternity” cy’ikigo nderabuzima cya Mubuga kitarabashije kuzura; Bagaragaje kandi ikibazo cy’amashuri y’imyuga “VTC” atanu (5) atarubatswe ngo yuzure. Izi ntumwa za rubanza kandi ntizanyuzwe n’uburyo imisoro Akarere ka Karongi kinjiza iri hasi cyane.

Visi-Perezida wa Komisiyo y’Abadepite ishinzwe igenamigambi, Adolphe Bazatoha yavuze ko mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba, Karongi ariyo ko kari inyuma mu mikoreshereze y’ingengo y’imari ndetse no mu buryo binjiza imisoro bukiri hasi.

Yagize ati “Ku kijyanye n’imisoro biri hasi cyane, 51%! Nta n’ikizere ko bazagera kuri 70%. Ikindi hari imishinga idakorwa kandi iri mu ngengo y’ imari. Hari n’amafaranga abayaragenewe ibikorwa bakayayobya bakayakoresha ibindi.”

Bazatoha yavuze ko kugira ngo nibura mu mezi abiri asigaye Karongi izabe hari aho igeze, bisaba ingamaba zidasanzwe ugereranyije, dore ko ngo ugereranyije n’imyaka yashize ubu aribwo Akarere ka Karongi kari hasi mu kwinjiza imisoro.

Kubera ko abayobozi b’Akarere benshi bari mu Itorero ry’abayobozi b’inzego zibanze, ntibabonetse ngo basobanure impamvu y’imikoreshereze mibi y’ingengo y’imari.

Gusa, uwari uhagaririye Abanyamabanga Nshingwa bikorwa w’Akarere Niyonsaba Cyriaque, yavuze ko impamvu imisoro itinjira neza biterwa n’uko abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro ari bake, kuko ngo usanga Imirenge itatu iba ifite umukozi umwe, kandi no kwishyurira kuri Banki ngo bikaba bigora cyane abasora kuko Banki z’ubucuruzi zishyurirwaho ari nkeya.

Niyonsaba avuga ko usanga umuturage ushaka icyangombwa cy’amafaranga y’u Rwanda 500 ngo yishyurire kuri Banki ategesha amafaranga 1 500, bigatuma abaturage bahitamo kubyihorera, bityo imisoro ikaba mike.

Kubirebana n’iyubakwa rya ‘maternity’, Ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko ubwo Minisitiri w’ubuzima aheruka gusura Akarere ka Karongi yabemereye Minisiteri ayoboye igiye kubishyira mu ngengo y’imari yayo itaha.

Sylvain  NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

en_USEnglish