Digiqole ad

Karongi: ILPD yibutse Abatutsi barenga ibihumbi 50 biciwe mu Bisesero

 Karongi: ILPD yibutse Abatutsi barenga ibihumbi 50 biciwe mu Bisesero

Abakozi ba ILPD bari kumwe n’umukozi wa CNLG mu ifoto y’urwibutso.

Kuwa  kabiri, Abayobozi n’abakozi b’ishuri rikuru ryigisha, rikanateza imbere amategeko (Institute  of  Legal Practice  Development) bunamiye inzirakarengane ziciwe mu Bisesero muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urwibutso rwo mu Bisesero rurimo ibitabo bivuga ku mateka n'ubuhamya bw'abarokotse Jenoside.
Urwibutso rwo mu Bisesero rurimo ibitabo bivuga ku mateka n’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside.

Uyu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 22 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Bisesero, mu Karere ka Karongi.

MUCYO Mathias, umukozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) ari nawe ufite mu nshingano kubungabunga urwibutso rwo mu Bisesero yasobanuriye abakozi ba ILDP amateka yaranze Bisesero mbere, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo.

Bisesero hazwiho ko Abatutsi baho bagerageje kwirwanaho mu gihe kirenga ukwezi ariko abasirikare n’interahamwe baza kubamishaho amasasu barabaganza, abatishwe n’amasasu babicisha ibindi bikoresho gakondo, abarenga ibihumbi 50 bahasiga ubuzima.

MUCYO avuga ko uretse abasirikare n’Interahamwe bicaga Abatutsi, hari n’ingabo z’Abafaransa zatije umurindi abicanyi, ari nabyo byatumye umubare munini w’abari kurokoka icyo gihe wicwa, kubera ko ngo aho bari bihishe  babonye ingabo z’Abafaransa bagira ngo zije kubakiza, kandi ngo byari ukugira ngo zifashe abicanyi kuvumbura no kwica Abatutsi mu buryo bworoshye.

HAVUGIYAREMYE Aimable, umuyobozi w’ishuri wa ILPD we yavuze ko nubwo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biteye agahinda, ariko ko Abanyarwanda bagomba kuvanamo imbaraga n’ubutwari bwo kubaka iguhugu  kandi bakazirikana ko abazize Jenoside nta kibi bakoze usibye kuzira uko baremwe.

HAVUGIYAREMYE akavuga ko gusura uru rwibutso ubwabyo biguha ishusho n’ubutwari abahashyinguye bari bafite kandi batari bashyigikiwe na Leta.

Yagize ati “Ubutwari aba bantu bashyinguye muri uru rwibutso bagaragaje mbere y’uko bicwa ni isomo buri wese akwiye kuvanamo kugira ngo rimufashe guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

Abatutsi barenga ibihumbi 60, barimo abari batuye mu Bisesero ndetse n’abandi bari baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, abagera ku 1,340 nibo bonyine babashije kurokoka Jenoside. Kuri uru rwibutso, abakozi ba ILPD batanze inkunga y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Hakurya gato y'uru rwibutso niho abatutsi babanje kurwanira n'Interahamwe n'abasirikare mbere yo kwicwa.
Hakurya gato y’uru rwibutso niho abatutsi babanje kurwanira n’Interahamwe n’abasirikare mbere yo kwicwa.
MUCYO Mathias, umukozi wa CNLG asobanurira abakozi ba ILPD amateka yo mu Bisesero.
MUCYO Mathias, umukozi wa CNLG asobanurira abakozi ba ILPD amateka yo mu Bisesero.
Ikimenyesto cyerekana uko Abatutsi babanje kwirwanaho mbere y'uko baraswa.
Ikimenyesto cyerekana uko Abatutsi babanje kwirwanaho mbere y’uko baraswa.
HAVUGIYAREMYE Aimable, Umuyobozi wa ILPD yandika mu gitabo cy'abashyitsi.
HAVUGIYAREMYE Aimable, Umuyobozi wa ILPD yandika mu gitabo cy’abashyitsi.
Abakozi ba ILPD bari kumwe n'umukozi wa CNLG mu ifoto y'urwibutso.
Abakozi ba ILPD bari kumwe n’umukozi wa CNLG mu ifoto y’urwibutso.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Karongi

2 Comments

  • MANA WE UFASHE ABAROKOTSE IYI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 KANDI BAMWE MURI BO NTIBAFITE AHO KUBA BABAYEHO NABI CYANE UBUYOBOZI BUKOMEZE BUBAFASHE

  • Muri gahunda ya girinka hari abazigenewe ariko batigeze abazihabwa MINALOC izajyeyo yirebere ibyo abayobozi b’inzego z’ibanze bakorera abaturage.

Comments are closed.

en_USEnglish